Elim school of Ministries class 3

KWIYEGURIRA UMWAMI YESU KRISTO

ISHURI RYA GATATU

Igitabo cya Kabiri

 

ISOMO RYA MBERE: UBUSOBANURO

 

I.1. Icyo kwiyegurira Imana atari cyo

Kiyegurira Imana si:

  • Umuhango runaka wa gikristo wo kugira ngo ubone umwanya runaka mu nzu y’Imana. Umuhango ushobora kuduhamiriza kwiyegurira Imana, ariko siko kwiyegurira Imana mu by’ukuri, nk’uko umubatizo uduhamiriza agakiza nyamara atariwo gakiza, ninako kwiyegurira Imana kurusha umuhango agaciro, cyane kuko umuhango uba ugamije kwereka abantu yuko uyu muntu yahamagariwe umurimo runaka.
  • Ukwigunga cyangwa ukwitandukanya n’abantu cyangwa se n’imirimo y’ubuzima kugira ngo ubeho kubw’Imana, kure y’abantu. Icyo gihe nk’uko ibyanditswe byera bivuga, wakagombye kuva mw’isi ukajya gutura mw’ijuru.
  • Imyitwarire runaka iteye ubwoba, igutandukanya n’abantu ku mpamvu y’iby’umwuka bihebuje bitera umuntu kuba “gourou” cyangwa umuntu “utangaje”, abantu bose badashobora kwegera kubw’ubwoba, kubaha, agasuzuguro cyangwa icyubahiro.

I.2. Icyo kwiyegurira Imana ari cyo

Kwiyegurira Imana n’igikorwa umuntu, abantu cyangwa ihuriro ry’abantu bitandukanya kugira ngo babe umutungo bwite w’Imana Yera.

Bene abo bantu bashyirwa ku ruhande kugira ngo bakorere Imana kandi bakitwa “abejejwe”, “abiyeguriye”, “abihaye” Imana.

Ijambo “kwiyegurira” cyangwa “Consacre’” rigizwe n’amagambo abiri ariyo:

CON (mu Kilatini CUM bisobanura Guhuza) na

SACRE’ (bisobanura ikintu cyejejwe cyangwa cyihaye Umwami Mana Yera)

Aburahamu, Mose, Yakobo, Yosefu, Isirayeli, Itorero, Pawulo n’abandi, n’ingero z’abiyeguriye Imana dusanga mu ijambo ry’Imana.

Abalewi 19:2:

Kubara 6:1-12

Abagatiya 1:15-16

 

Dukurikije imirongo twasomye haruguru, uweguriwe Imana ahamagarirwa kubaho ubuzima bw’uwamwegukanye kugira ngo ase nawe. Atakaza ibyamurangaga n’ibyamuheshaga agaciro bya mbere kugira ngo abeho ubuzima bw’uwashyize ku ruhande cyangwa bw’uwamutoranije.

Kwiyegurira Imana ni ukwiyemeza cyangwa gufata umwanzuro wo gupfa kuri “jyewe”, gupfa ku byifuzo byawe kugira ngo ubeshweho n’Imana, ku Mana na kubw’Imana.

Kwiyegurira Imana bishobora kuba ari ku muntu ku giti cye, kuba ari umuryango wose cyangwa igihugu cyose.

Dushobora kuvuga ko Kwiyegurira Imana ari igihango umuntu (Umuryango cyangwa igihugu) akora kugira yitandukanye n’ibyo amenyereye hamwe n’ubuzima busanzwe afite ngo yomatane n’Uwera wa isirayeli no kwemera gupfa kubwe kugira ngo ase n’Uwera, Uwera, Uwera, Uwiteka Imana Nyiringabo.

Dukurikije ubu busobanuro, twumva kwiyegurira Imana nk’urugero rw’urushako nkuko bibiliya ibivuga. Aho umugabo ahamagarirwa “gusiga” no “kubana akaramata” no “kuba” umubiri umwe n’umugore we.

2 Abami 23:3

Yosuwa 24:15-25

ICYITONDERWA: Kwiyegurira Imana si icyifuzo umuntu agira cyangwa isezerano ahubwo ni “igihango” cy’ubuzima kimeze nk’urushako aho abashakanye batandukanywa n’urupfu gusa. Muri icyo gihango, abantu batakaza atari cyabarangaga gusa ahubwo biyemeza guhindurwa birenze icyo umuntu yibwira, n’uko ibihe bisimburana,  kuko umuntu wakoze igihango aba yabaye uw’undi kubw’ubuzima.

Mu gihango nk’urushako, hari ibyo umuntu asabwa ariko hari n’uburenganzira cyangwa inyungu ahabwa nk’izi:

  1. Uburenganzira butangwa n’amategeko (bw’uwashakanye kuri mugenzi we)

“ Kuko umugore adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n’umugabo we, kandi n’umugabo nawe adatwara umubiri we ahubwo utwarwa n’umugore we” 1 Abakorinto 7:4

  1. Icyubahiro mu bandi n’ishema ryo gufata izina ry’uwo mwashakanye na we: umugabo cyangwa umugore wa kanaka.

“Bituma batakiri babiri, ahubwo babaye umubiri umwe. Nuko icyo Imana yateranije hamwe, umuntu ntakagitandukanye” Matayo 19:6

  1. Uburenganzira bwo guhabwa no gukoresha umutungo w’undi kubera igihango

“ Ababiri baruta umwe kuko babona ibihembo byiza by’imirimo yabo” Umubwiriza 4:9

  1. Icyiza cyo kuba muri babiri kiruta kuba umwe mu biduhimyuza mu buzima, gushyigikirana umunsi kuwundi mu bihe by’intege nke hamwe n’amahirwe yo gusangira icyo mufite

“ Ababiri baruta umwe kuko babona ibihembo byiza by’imirimo yabo, kuko baguye umwe abyutsa mugenzi we, ariko uguye ari wenyine atagira umubyutsa, aba abonye ishyano. Maze kandi ababiri iyo baryamanye barasusurukirwa, ariko uri wenyine yasusurukirwa ate? Umuntu naho yanesha umwe, ababiri bo bamunanira, kandi umugozi w’inyabutatu ntucika vuba” Umubwiriza 4:9-12

  1. Inshingano zo kurinda mugenzi wawe, zo gutwikirana imbere y’ibitero byose byo hanze hamwe n’inshingano zo kwita kubyo mugenzi wawe akeneye byose.

Abefeso 5:25-33

 

 

ISOMO RYA KABIRI: INYUNGU ZO KWIYEGURIRA IMANA MU BUZIMA BW’UMUKRISTO

 

II.1. Ni uburyo bwa ngombwa kandi buhagije bwemerera Imana yacu gukora mu buzima bwacu yisanzuye kandi ikadukoresha nk’umutungo wayo bwite.

Iyo twiyeguriye Imana, tuba twafashe icyemezo ku bushake nta gahato cyo kwemerera Imana kudukoreramo icyo ishaka. Nta burenganzira tuba tugifite ku buzima bwacu kuko twabuhaye Imana yacu tubikunze.

Iyo twihannye, tukakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza, tuba twitandukanije n’isi ndetse n’imigenzereze yacu ya kera kugira ngo twegurirwe Imana. Muri iyo ntambwe ya mbere, tumeze nk’umuntu wakuwe mu nzu yaka umuriro kandi tuba twishimiye ko twarokotse kurimbuka kw’iteka ryose. Icyo gihe dusobanukrwa neza inyungu yo kugira “Umukiza” kubw’iteka ryose. Nyuma, iyo dusobanukiwe impamvu yatumye dukizwa hamwe n’umugambi Imana ifitiye ubuzima bwacu bw’ubu n’ubw’ejo hazaza, dufata icyemezo cyo gukorana n’Imana igihango cyo kuba ab’”Umwami” wenyine; ubwo haba hatangiye umurimo wo guhindura ubuzima bwacu kugira ngo duhinduke ibikoresho bizahindura abandi ngo base n’Umwami wacu Yesu Kristo. Icyo gihango cyangwa icyo cyemezo nicyo cyitwa “Kwiyegurira” Umwami. Mu gihe dukizwa, twakira Yesu Kristo  nk’Umwami n’Umukiza wacu hanyuma mu kumwiyegurira tumwemerera kuba Umwami n’Umutware uruta abandi mu buzima bwacu no mu bw’abacu bose.

Abaroma 12:1-3

II.2. Ni ikimenyestso gikomeye kandi cy’icyubahiro umwana w’umuntu yakagombye kwifuza: Kugira uruhare ndetse no kwifatanya na kamere y’Imana, waratandukanijwe n’umwanda wose w’isi kandi ugahabwa agaciro k’igikoresho gifitiye nyiracyo umumaro, cyerejwe imirimo myiza yose.

2 Timoteyo 2:21-22

2 Petero 1:3-4

II.3. Hatabayeho kwiyegurira Imana ntitwayinezeza, ndetse kubw’iyo mpamvu, ntitwahabwa imigisha yayo ishyitse, kuko tuba dusa n’abacanshuro aho kuba abaragwa.

Umuntu wanze kwiyegurira Imana aguma ari umwana udashobora guhabwa umurage wa se cyangwa kuwunezererwa kuko ategekwa n’ibisonga kugeza umunsi azaba umugabo ushyitse. Igisabwa cya ngombwa kandi gihagije ngo duhabwe imigisha itabarika ni ugutegurwa cyangwa guhindurwa kw’imbere kuva mu murimo w’Umwuka wera nk’ingaruka yo kwiyegurira Imana kwacu, kuko icyo gihe tuzaba dufite ubushobozi bwo kurinda icyo Imana yaduhaye no kugikoresha neza kubw’icubahiro cyayo. None se, ni gute Uwiteka yabasha kukugabira amahanga igihe umutima wawe udasa n’uwe?? Igihe udashoboye kwirinda ubwawe, ni gute watwara amahanga?

Kuva 32:29

Abagalatiya 4:1-2

II.4. Kugira imbaraga mu murimo w’Imana ndetse no kugira ubushobozi bwo gutanga ubuzima kuri benshi biterwa n’uburyo twiyeguriyemo Imana.

Uko turushaho kwiyegurira Imana cyangwa se uko turushaho gupfa muri kamere yacu, ninako turushaho kugira ubushobozi bwo guhamagarira benshi kuri Kristo, ndetse tukagira uruhare rukomeye mu buzima bwabo.

Abantu bose Imana yakoresheje bari abantu biyeguriye Imana ku rwego rwo hejuru, yabanje kubashyira ku ruhande (kubatandukanya n’abandi) yakoranye igihango na buri wese hanyuma yarabavunaguye cyangwa yarabahinduye mu mutima mbere yo kubakoresha neza. Abo ni nka: Aburahamu, Yakobo, Yosefu, Mose, Dawidi, Pawulo, n’abandi benshi tutibagiwe n’Umwani n’Umukiza wacu ari we Yesu Kristo.

Yeremiya 1:5-10

Yahona 12:24

Ibyakozwe n’intumwa 13:1-4

Abagalatiya 1:15-16

II.5 Kwiyegurira Imana biturinda satani, isi, icyaha n’ingaruka zacyo.

Mu by’ukuri, mu kuyiyegurira, Imana ikora umurirmo wo kubamba imibiri n’irari bikingurira imiryango abanzi b’ubugingo bwacu, aribo twavuze haruguru. Umwanzi nta bundi buryo cyangwa se ikindi yadushukisha, kuko nta kindi tuba twifuza usibye Yesu Kristu wenyine.

Abaroma 6:11-14

Abaroma 7:1-5

Abagalatiya 1:15-16

Abagalatiya 2:20

Abagalatiya 5:24

Abagalatiya 6:14

Abafilipi 3:7-8

1 Yohana 2:15-17

1 Yohana 5:18-20

Ibyahishuwe 12:11

 

ISOMO RYA GATATU: INZITIZI ZO KWIYEGURIRA IMANA

III.1 Kamere yacu y’icyaha ikomoka kuri Adamu wa mbere

Zaburi 51:7-9

Yobu 15:14-15

Abaroma 3:23

Mu busanzwe dufite kamere iganisha ku cyaha, ijyana ku kibi, kure y’Imana, iyo kamere twayirazwe n’umuntu wa mbere ari we Adamu.

Niyo mpamvu byari bikwiye ko haboneka undi Adamu wa kabiri akaza kuduha kamere ituganisha ku Mana. Nubwo twahawe iyo kamere nshya, iya mbere ntabwo yigeze ipfa, ahubwo tugomba kuyigira imbata ku bw’imbaraga z’Umwuka w’Umwami twibuka buri munsi ko iyo kamere yaneshejwe rimwe na rizima. Iyo kamere yashaje irwanya inyota yacu yo kubaho kubw’Imana, iteza imbere ikibi mu cyimbo cy’icyiza, nkaho twiyeguriye cyangwa twaremewe ikibi. Ariko ishimwe ku Mana yacu muri Kristo Yesu watubohoye kuri uwo mubiri upfa.

Abaroma 7:22-25

III.2 Satani, Abadayimoni, N’imbaraga zose z’umwijima

Ubwo bwami burwanya abiyeguriye Imana cyangwa ababyifuza.

Ashingiye ku kutamenya kwacu cyangwa ku kurangara kwacu, umwanzi ashobora kuturega cyangwa kudutsikamira ndetse akanegukana bamwe, kuko ari umwanzi w’umugambi w’Imana ku buzima bwacu. Tugomba rero kwiyambura ibintu byose byahesha umwanzi kugira uburenganzira ku byacu cyangwa abacu (Umufasha, umutware n’abana) ashingiye ku bya kera cyangwa ibiriho ndetse n’umurage wacu.

Ibyahishuwe 12:7-12

Ibyahishuwe 2:8-11

Abefeso 6:10-12

Ibyakozwe n’intumwa 19:19-20

1 Petero 5:8-9

III.3 Isi n’irari ryayo

1 Petero 2:11-12

1 Yohana 2:15-17

Bibiliya idusaba kwitwara nk’abasuhuke n’abimukira kw’isi kandi ko tutagomba gukunda isi n’ibiyirimo; aribyo: irari ry’umubiri, irari ry’amaso, n’ubwibone bw’ubuzima. Isi ifite umwuka n’imikorere bitatwemerera kwiyegurira Imana. Ahubwo, ikora mu buryo budushuka idusunikira mu kwita kuri byose usibye ubugingo buhoraho cyangwa ubusabane n’Imana. Nuko rero twirinde ibisindisha kandi tube maso.

ISOMO RYA KANE: NI GUTE TWAKWIYEGURIRA IMANA CYANGWA UBURYO BUFATIKA BWO KWIYEGURIRA IMANA MU BUZIMA BW’UMUKRISTO.

IV.1 Kuvuka ubwa kabiri / Guhinduka by’ukuri: Kwihana by’ukuri ibyaha atari ukwicuza gusa, Kwizera gutsindishirizwa twahawe n’umusaraba hamwe n’ikimenyetso cy’Umwuka w’Imana.

1 Yohana 5:4-13

Abagalatiya 4:19

Abaroma 10:9-11

2 Abakorinto 13:5

Yohana 1:12

Kwihana ubwabyo ni ukwiyegurira Imana, bitwinjiza mu buzima bushya tuyobowe n’Umwami Yesu Kristo watuguze amaraso ye. Ariko dushingiye kuri urwo rwego rwo kwihana, ntitujya dusobanukirwa ikiguzi tugomba gutanga, ndetse n’uruhare rwacu ku mwanzuro twafashe. Tunezezwa no kumva ko twavuye mw’isi ndetse no mu butware bwa satani. Twishyiramo cyane ko Yesu Kristo ari Umukiza kurusha uko ari Umwami. Nyuma, bikazadusaba guhitamo nta gahato kwiyegurira uwadukunze mbere yuko tumukunda.

IV.2 Kwitandukanya burundu n’agace umwanzi aherereyemo, dukuraho cyangwa tujugunya mu muriro cyangwa mu Nyanja imbere y’umuhamya ibyaduhuzaga ndetse n’amasezerano cyangwa igihango twari dufitanye n’isi y’umwijima.

Umwanzi ntiyakagombye kutugiraho uburenganzira, mu gihe tudafite ibye muri twe. Niyo mpamvu gusinyura no gusenya imbere y’umuhamya ibyaduhuzaga na satani n’iby’agaciro ku muntu wese wifuza kwiyegurira Imana cyane cyane ku bantu baba barakoranye n’ubwami bwa satani cyangwa bafitanye amateka n’ubwami bw’umwijima, mbere yuko bihana.

Ibyakozwe n’intumwa 19:18-20

Ibyahishuwe 12:11

Mariko 16:17-20

IV.3 Kwiyemeza kugira ubuzima bwiyeguriye Umwami Yesu Kristo binyuze mu ndahiro cyangwa isezerano ryo kuzaba uwe bwite hamwe no kuzagendera mu nzira ze ubuzima bwacu bwose, n’imiryango yacu, ndetse n’abazadukomokaho bose.

Nehemiya 10:1

2 Ingoma 15:10-16

Gushyiraho ingengabihe ya gahunda zo kwiyegurira Imana ni ukuvuga, kugira gahunda y’iminsi, ibyumweru, amezi cyangwa umwaka yo kujya imbere y’Imana, ugaca bugufi mu mutima wiyiriza ubusa kandi usenga kugira ngo wongere kugirana n’Imana igihango cyo kuba uwayo wese no kwiyegurira Umwami Yesu Kristo bundi bushya. Urugero: ushobora gushyiraho umunsi umwe mu cyumweru nk’umunsi uhoraho wo gusenga no kwiyegurira Imana, cyangwa umunsi wa mbere w’ukwezi, cyangwa iminsi itatu ya nyuwa y’ukwezi cyangwa iminsi 40 ya mbere y’umwaka cyangwa ukundi wahitamo

IV.4 Guhitamo neza ibyo ufata, inshuti cyangwa aho ujya

Abakolosayi 3:1-3

2 Timoteyo 2:19-22

1 Abakorinto 15:33

Kubara 6:1-21

Abafilipi 4:8

Ibi byanditswe byose bigaragaza uburyo kwiyegurira Imana kwacu kugira ingaruka ku buzima bwacu, ku mibanire yacu n’abandi, kubyo turya mu mwuka, ku bitekerezo byacu no ku mibiri yacu. Rero dushobora guhitamo kuzura ibyo mw’ijuru cyangwa ibyo mw’isi. Dushobora guhitamo inshuti zidufasha gukomera mu Mana cyangwa iziturangaza. Ariko uwahisemo kwiyegurira Imana, azashakira inshuti mu biyegurirye Imana by’ukuri kandi bafite ubuzima budafite icyo buhuriyeho n’isi. Gusenga, gutekereza kw’ijambo, ubuhamya bw’ibyo yizera, kwagura Ubwami bw’ijuru,… bigaragara mu buzima bwe bwa buri munsi.

IV.5 Kuboneka muri gahunda zifitiye inyungu ubwami bw’Imana kuko kwiyeguriria Imana bigaragarira mw’ishyaka ukorana iyo ukorera Umwami wawe

Kutita ku bintu n’uburangare n’isoko y’icyaha, mu gihe gukorera Imana ari impamvu nziza yo kwirinda no kwezwa. Imana yacu kandi Umwami wacu afite iby’ibanze ashaka hano kw’isi, bimwe muri byo harimo gukiza imitima yatakaye ndetse no kurema abigishwa ba Yesu Kristo. Tuboneke rero muri uko guhamagarwa n’Umwami wacu hamwe n’ubushobozi dufite, ducunguza uburyo umwete kuko iminsi ari mibi.

Yosuwa 24:15

Abaroma 10:9-16

2 Samweli 11:1-3

Abaroma 12:9-11

Yohana 10:16

ISOMO RYA GATANU: INDANGAGACIRO ZA GIKRISTO / IBIRANGA UBUZIMA BWEGURIWE IMANA

Izi nizo ndangagaciro cumi n’ebyiri ziranga ubuzima bweguriwe Imana:

  1. Urukundo rw’Imana, ku Mana, kubw’Imana
  2. Guca bugufi
  3. Ukuri no gukunda ukuri
  4. Kumvira
  5. Kwihangana
  6. Umwuka wo kuba igitambo kugira ngo ubashe gutange ubuzima
  7. Gukiranuka
  8. Gutinya Imana
  9. Kwirinda ibisindisha
  10. Amahoro y’Imana muri twe no hafi yacu
  11. Umunezero w’Uwiteka
  12. Kwirinda

V.1 Urukundo rw’Imana, ku Mana, kubw’Imana

  • Urukundo niyo kamere nyayo y’Imana. Nirwo ruyiranga kurusha ibindi.

1 Yohana 4:16-18

  • Imana yatwihishuriye mu rukundo binyuze muri Yesu Kristo

Abaroma 5:5-8

  • Urukundo nizo mbaraga zikomeye ziba kw’isi. Urukundo ruhora runesha kandi rurenga imipaka y’ibihe n’imyaka. Niyo mpamvu bidashoboka kwiyegurira Imana tutabaje kuyikunda mbere.

Indirimbo za Salomo 8:6-7

  • Nta muntu n’umwe twakunda tutabanje kugira urukundo Imana yadusutsemo
  • Mu kwiyegurira Imana, Imana idusukamo urukundo rwayo kandi kubwayo dushobora gukunda ndetse tukagira n’inyota yo gukunda abandi

Abefeso 6:24

1 Abakorinto 13:4-13

V.2 Guca bugufi

  • Guca bugufi ni kamere ya Yesu Kristo ubwe

Abafilipi 2:3-11

  • Guca bugufi n’icyo kintu gisabwa kandi gihagije ngo umuntu azamurwe: uko guca bugufi ni ko kubanziriza kuzamurwa mu cyubahiro

1 Petero 5:5-11

  • Mu mibanire yacu na bagenzi bacu, tugomba gucira abandi bugufi kuko Imana irwanya abibone ariko abicisha bugufi ikabahera ibuntu
  • Ubwo nibwo buryo tunesha ibegeragezo bya satani, uhora yivuga ashaka uwo aconshomera
  • Uwiyeguriye Imana wese ahora amenya ko ubwe adashoboye, ahubwo ko akwiye kwishingikiriza ku Mana. Ni inzira nziza yo kunesha umusemburo wo kwishyira hejuru kwatera imitima yacu.

2 Abakorinto 3:4-5

Yohana 15:4-5

V.3 Ukuri no gukunda ukuri

  • Yesu niwe nzira, Ukuri n’ubugingo. Ntabwo afite ukuri gusa ahubwo ubwe ni ukuri. Si ukuri gusa ahubwo we ni ukuri gusobanurwa ukwako.

Yohana 14:6

  • Igitambo kiruta ibindi Imana idushakaho si amategeko y’idini nubwo nayo ari meza, ahubwo yifuza ko dukunda ukuri. Akenshi twifuza gukora byinshi ngo dusohoze byinshi, ariko Imana yifuza ko ubwacu tuba intumwa zishyitse; kandi ukuri cyangwa se ijambo ryayo niryo rishobora kutweza, rikaduhindura abagabo bashyitse, bageze ku rugerorushyitse rw’igihagararo cya Kristo

Zakariya 8:19

  • Ukuri / Ijambo rikora muri twebwe gusa mu gihe turikunda, tukaryemera, tukaricira bugufi. Dushobora kwanga cyangwa kwihakana ukuri ariko ingaruka tuzibwirwa n’ibihe. Dushobora na none kwemezwa n’ukuri. Icyo gihe, ibihe turi gucamo nibyo bikutwemeza. Dushobora kwakira ukuri cyangwa gupfa kukwakira. Dushobora gukunda ukuri no kugushyigikira.

Yohana 17;17

2 Abatesalonike 2:9-12

  • Satani niwe se w’ibinyoma
  • Yesu Kristo niwe Kuri

Yohana 8:43-46

  • Ibitangaza by’ibinyoma n’ibishuko byo mi bihe bya nyuma nta kintu byabasha gukora kuri babandi bakiriye gukunda ukuri muri bo. Ariko kubandi bose, bihinduka umwuka w’ubushukanyi bukomeye ngo bizere ibinyoma kandi birimbuke burundu.

Umukristo wiyeguriye Imana ntabwo yakagombye gukunda ibigaragara neza cyangwa se ibisa neza, ibinezeza amaso cyangwa umutima we gusa ahubwo iby’ukuri, iby’Umwuka w’ukuri ahamiriza nubwo rwose byaba bibabaza, tugomba kubikunda, kuko tuzaba dufite ukuri ari ko Mwami wacu Yesu Kristo.

V.4 Kumvira

  • Yesu yageze ku rupfu kubwo kumvira. Kandi ikintu kimwe cyonyine yize ari mu marira menshi, nubwo yari umwana w’Imana ni ukumvira.

Abafilipi 2:8-9

Abaheburayo 5;7-9

Kuko Yesu Kristo ariwe cyitegererezo cyacu, natwe twakagombye kumvira, ndetse kugeza no mu rupfu.

  • Ikintu cyiza kiruta ibindi twakagombye kwigira hano kw’isi, mu nzira zose zishoboka ni ukumvira hanyuma impamyabumenyi y’ikirenga ikaba kuba waraminuje kumvira
  • Igitambo cyiza kiruta ibindi cyashimisha Imana yacu ni ukumvira kwacu gushyitse kandi kuvuye mu mutima wumvira amategeko yayo

1 Samweli 15:22-23

  • Kumvira kwacu nicyo gihamya cyonyine cy’urukundo dufitiye Imana Data wo mw’ijuru hamwe n’Umwami wacu Yesu Kristo.

Yohana 14:21-24

  • Kumvira ni isoko y’umugisha kandi kutumvira ni isoko y’umuvumo

Gutegeka kwa kabiri 28:1; 15-16

  • Kwiyegurira Imana kugaragarira mu kumvira

Yohana 10:17-18

V.5 Kihangana

Abagalatiya 5:22

  • Kwihangana n’indangagaciro ikomeye Imana yishimira mu buzima bw’umuntu wese wifuza kuyinezeza. Nk’uko Imana yahisemo Mose ikamurutisha mushiki we na mukuru we.

Kubara 12:1-8

  • Kwihangana n’indangagaciro igenda ikura; ikadutunganya natwe tugatungana kandi tukuzura ku buryo nta na hamwe twanesherezwa. Impamvu imwe y’ibigeragezo ni ugutunganya kwihangana kwacu, nako kukadutunganya

Yakobo 1:2-4

  • Kwihangana kuduhesha imigisha icyarimwe kuko ari yo mvugo dukoresha tugaragaza urukundo rwacu ku Mana no kuyizera ndetse no kuyiringira, birenga ku byo duhura nabyo.

1 Timoteyo 6:10-16

  • Nka Yobu, abahanuzi, ndetse nk’uko umuhinzi ategereza kuzasarura, ni nako natwe ibihembo byacu bitazabura kuza mu gihe cyose tuzategererezanya kwihangana Umwami wacu usezeranya agasohoza.

Yakobo 5:7-11

  • Kwihangana gusobonura ukwiyegurira Imana kwacu

Ibyahishuwe 2:19

V.6 Umwuka wo kuba igitambo kugira ngo dutange ubuzima

1 Abakorinto 15:45

  • Kuko twahinduwe mw’ishusho ya Adamu wa nyuma, ari we Yesu Kristo, duhamagarirwa kuba umwuka utanga ubugingo. Ntabwo tukibaho k’ubwacu, ahubwo tubayeho ngo tubesheho benshi. Nicyo kiguzi cyo kwiyegurira Imana kwacu.
  • Ntidushobora guhamagarira abantu bo mu mahanga yose kwikorera umusaraba tutabanje gupfa muri kamere yacu. Yesu yapfuye kugirango azabashe gukusanyiriza hamwe abana b’Imana batatanye.

Yohana 11:50-52

  • Inzira imwe ikwiye kugenderwamo kugira ngo dutange ubuzima kuri benshi, kugira ngo tube umugisha kuri benshi, ni ugupfa kuri kamere yacu

Matayo 24:28

Yohana 12:24-25

  • Ushaka gutunganya neza iby’umuhamagaro we cyangwa se iby’iyerekwa yahawe n’Imana, agomba byanze bikunze kwiyanga no kwikorera umusaraba we. Ku musaraba niho Yesu yavuze ngo “ byose birarangiye”.

Mariko 8:31-38

Yohana 19:30

Abacamanza 16:28-31

  • Kwiyegurira Imana bishatse kuvuga kwiyanga ubwawe, ibyo ntibiterwa nuko dushobora kubyifuza.

V.7 Gukiranuka

  • Yesu Kristo yitwa Umugabo wo guhamya ukiranuka ku wamuhamagaye akamwimika.

Ibyahishuwe 1:4-6

Abaheburayo 3:1-6

  • Urwo nirwo rugero rugomba kuranga ubuzima bwacu: gukiranukira uwatwimitse, nka Mose n’abandi bagaragu Imana yahamagaye mu nzu yayo

Kubara 12:6-8

  • Imana yacu irakiranuka, ni kamere yayo. Kandi niba uwo twambaza tumwita Data akiranuka, twakagombye gusa nawe nk’uko abana basa na se.

2 Timoteyo 2:13

  • Ku Mana, gukiranuka kubanziriza ubushobozi. Kuko hamwe n’igihe, iyo umuntu akiranuka, Imana izamushoboza. Ariko ukiranirwa naho yaba afite ubushobozi, gukiranirwa kwe kuzasenya / kuzakuraho ubushobozi afite.
  • Nidukiranuka ku cyoroheje cyane, Imana izatugabira ibikomeye, ku by’abandi tubikijwe, Imana izaduha ibyo twitegekaho.

Luka 16:10-12

  • Gukiranuka n’indangagaciro ikomenye mu bwami bw’Imana ariko idakunze kuboneka

Imigani 20:6

2 Timoteyo 2:2

  • Gukiranuka n’isoko y’umugisha mwinshi ndetse n’iy’ibihembo bikomeye.

Matayo 25:23

 

V.8 Kubaha (Gutinya) Imana

  • Gutinya Uwiteka n’ishingiro ry’ikintu cyose dushobora kuba cyo cyangwa ry’ikintu cyose dushobora gutunga gituruka ku Mana. Ni ubutunzi bwacu buhebuje (Itangiriro 31:42,53 / Yona 1:6-10 / Yesaya 33:6)

Itangiriro 31:42, 53

Yona 1:6-10

Yesaya 33:6

  • Gutinya Uwiteka nizo mbaraga zacu. Ibindi byose twatinya bifatwa nk’aho bihwanye n’Imana cyangwa biyiruta. Ibyo rero byitwa kuramya ibishushanyo kandi ni ikizira mu maso y’Uwiteka (Yesaya 8:11-15, 1 Petero 2:17) Dushobora guha icyubahiro, kubaha, gukunda umuntu wese ariko Imana yo tugomba kuyitinya.

1 Petero 2:17

Yesaya 8:11-15

  • Kubaha Uwiteka n’ishingiro ry’ubwenge budufitiye akamaro hano kw’isi, ndetse n’iteka ryose

Zaburi 111:10

  • Kubaha Uwiteka ni “Ukwanga ikibi”, ni ukuvuga kwanga ikibi urunuka kandi ukagitera umugongo umaramaje

Imigani 8:13

Dawidi asaba Imana ngo imuhe umutima ufite urwango rwuzuye ku banzi b’Imana. Imana itugirire ubwo buntu muri iyi minsi aho uwera ashaka kwivanga n’ikibi; iminsi mibi yuzuye ibireshya byinshi.

Zaburi 139:20-24

Abaroma 12:9-11

  • Umwuka wera ni Umwuka wo gutinya Uwiteka. Dushobora rero gusaba Umwuka w’Uwiteka kudusukamo gutinya no kubaha Uwiteka

Yesaya 11:2

V.9 Kwirinda ibisindisha / Kudakabya / Kunyurwa

  • Kwirinda ibisindisha cyangwa gudakabya ni uburyo bwo kunyurwa n’igisubizo cy’icyifuzo ufite, bitari ukwifuza ibya mirenge ngo tunezeze irari ryacu. Indi nyito twavuga ko ari ukunyurwa. Umuntu wiyeguriye Imana agomba kwifata nk’umusuhuke n’umwimukira kw’isi kuko umutima we werekeje kubyo mw’ijuru

1 Petero 2:11-12

Abakolosayi 3:1-4

Ntagomba kwinezeza mu by’ubu bugingo kuko ntiyanezeza uwamwandikiye mu ngabo ze ariwe Yesu Kristo w’I Nazareti (2 Timoteyo 2:3-5), Agenda yiyambuye ibyamurangaza byose n’ibya mirenge kugira ngo asiganirwe uguhamagarwa kwe (Abaheburayo 12:1-2)

2 Timoteyo 2:3-5

Abahuburayo 12:1-2

  • Kunyurwa bituma gusenga bitworohera, tukaba maso cyane kuko umwanzi ameze nk’intare itontoma ishaka uwo yaconshomera.

1 Petero 5:7-10

1 Abatesalonike 5:4-8

  • Kunyurwa / Kwifata / Kudakabya kuduhesha kugendera mu kwera ndetse no guca bugufi imbere ya Data wera

1 Petero 1:13-17

Abafilipi 4:11-12

1 Timoteyo 6:6-10

  • Kunyurwa ni ikimenyetso kigaragaza ko twiringira Imana

Abaheburayo 13:5-8

  • Kunyurwa bituma twita ku muntu wacu w’imbere ufite agaciro mu maso y’Imana

1 Petero 3:1-6

1 Timoteyo 2: 9-10

V.10 Amahoro ya Yesu Kristo muri twe ndetse no hafi yacu

  • Yesu Kristo yitwa Umwami w’amahoro, n’Imana nayo ikitwa Imana y’amahoro itari iy’umuvurungano

Yesaya 9:5

1 Abakorinto 14: 33

Dushingiye kubyo twabonye haruguru, kugira amahoro si ukutaba mu ntambara gusa, ahubwo ni ukuba mu murongo w’Imana mu buzima bwacu no kubidukikije. Iyo gahunda y’Imana itubamo gusa iyo Yesu Kristo ari Umwami w’amahoro mu buzima bwacu. Bitari ibyo, tubura amahoro. Imana yatugize mbere na mbere imyuka ifite ubugingo butuye mu mubiri. Umurongo ngenderwaho w’Imana rero ni umwuka, ubugingo n’umubiri. Iyo ubicuritse, umuvurungano uraba n’amahoro akabura

1 Abatesalonike 5:23

Abaroma 8:5-6

Ntitwabasha gusakaza amahoro hafi yacu, iyo tutayafite muri twe. Niyo mpamvu tugomba kwita cyane ku mwuka wacu tuba mu buzima bwuzuye Umwuka wera, turinda ibitekerezo, amarangamutima n’ubushake bwacu mbere yo kwita ku mibiri yacu.

Bijya bitworohera kwita mbere na mbere ku mibiri, ibyifuzo, ibitekerezo cyangwa ubushake bwacu. Yesu Kristo niwe mahoro yacu kandi icyamuteye gupfa ku musaraba ni ukugira ngo azane amahoro hagati yacu n’Imana, amahoro muri twe n’amahoro hagati yacu n’abandi mu gukuraho urusika rwo kugabanya, rw’ubwanzi kubw’umusaraba we (Abefeso 2:13-15).

  • Nk’abana b’Imana, amahoro ni umuhamagaro wacu. Turi ibikoresho bizana amahoro, turi abantu batanga amahoro “Peace makers” (1 Abakorinto 7:15, Abaheburayo 12:24, 1 Abakorinto 6:7-8, Abakolosayi 3:12-15, 2 Abakorinto 13:11)

Matayo 5:9

Abaroma 12:18

  • Amahoro n’imbuto y’Umwuka kandi Yesu niwe utubatiza mu Mwuka, ni ukuvuga ko Yesu ashobora kudusenderezamo amahoro ye birenze uko umuntu yabyumva, iyo tubimusabye n’umutima wacu wose.

Yohana 14:27

Yohana 16:33

Abafilipi 4:6-7

  • Amahoro ni igihembo cy’umukiranutsi naho umunyabyaha nta mahoro abona

Abaroma 2:7-11

  • Amahoro ni ikimenyetso kigaragaza Ubwami bw’Imana no kubaho kwayo. Niyo mpamvu ubutumwa bwiza bw’Ubwami bwitwa “Ubutumwa bwiza bw’amahoro”

Abefeso 6:15

Abaroma 14:17

Hagayi 2:9

V.11 Umunezero w’Uwiteka

  • Umunezero w’Uwiteka nizo mbaraga zacu, ni ukuvuga aho tuvoma imbaraga igihe cyose kandi niyo mpamvu idutera gukora ikintu cyose mu rugendo rwacu

Nehemiya 8:10

 

  • Umunezero w’Uwiteka usobanurwa nka wawundi duhabwa n’Imana binyuze mu Mwuka wayo. Ariko na none ni wawundi dutera / tubiba mu mutima w’Imana

Luka 10:21

Abaroma 15:11

Hagayi 1:8

Luka 15:7,10

  • Umunezero si ikintu umuntu ahitamo, ahubwo n’itegeko riva ku Mana mu bihe byose

1 Abatesalonike 5:16 : “Mwishime iteka”

Abafilipi 3:1

Abafilipi 4:4

2 Abakorinto 8: 1-5

  • Umunezero w’Uwiteka ni isoko y’ubuzima bwiza n’imbaraga kuri twe

Imigani 12:25

Imigani 15:13,15

Imigani 17:22

  • Umunezero nicyo kintu cy’ingenzi kandi gikwiriye gutuma igitambo cyacu cyakirwa neza kuko Imana ikunda abayegera kugira ngo bayikorere banezerewe cyangwa batange ibitambo byabo banezerewe.

2 Abakorinto 9:7

Gutegeka kwa kabiri 28:47-48

Zaburi 100:1-2

Abaheburayo 13:17

  • Umunezero w’Uwiteka ni ikimenyetso cy’ubwami bw’ijuru kandi n’intwaro ikomeye irwanya abanzi bacu. Uzatubera igihembo ku munsi wa nyuma.

Zaburi 97:1

I Ngoma 16:27

Abaroma 14:17

Yesaya 35:10

Matayo 25:10

  • Umunezero n’imbuto y’Umwuka kandi ni amavuta agutandukanya n’abandi.

Abagalatiya 5:22

Abaheburayo 1:9

Yesaya 61:3

  • Tuzahore duhanga amaso yacu Uwiteka kugira ngo umunezero wacu ube ushyitse kuko mu kubaho kwe hari ibyishimo byuzuye ndetse n’ibinezeza iteka ryose biri mu kuboko kwe kw’iburyo.

Zaburi 16:5-11

Zaburi 13:5-6

Yohana 16:24

V.12 Kwirinda

Abagalatiya 5:22

  • Kwirinda n’imbaraga ziduhesha kunesha ibyifuzo by’imbere tudasunitswe n’umujinya, kwiyenza, kuvuga nabi… ni indangagaciro y’ingenzi iruta ubutware bwose Umwuka wera aha abawusabye n’umutima wabo wose.

Abagalatiya 5:22

  • Ni ikimenyetso cy’ubwenge buhanitse kidutandukanya n’abapfafa (Umubwiriza 7:8-12, Imigani 14:17. Yakobo 1:19-20

Imigani 19: 11

Imigani 22:24-25

  • Kutirinda cyangwa kugira umujinya uhanitse, birahanirwa mu maso y’Imana

Matayo 5:22

Zaburi 37:8

  • Umujinya utarangira ukingurira satani inzira, mu yandi magambo kwirinda kwacu kumufungira inzira.

Abefeso 4:26-27

  • Kwirinda cyangwa gutuza kuturinda ibibi byinshi

Umubwiriza 10:4

 

 

 

 

ISOMO RYA GATANDATU: ISHYIRWA MU BIKORWA

Twahamagariwe kugira kamere y’Imana muri twebwe kuko ari byo bigize ubutunzi bwiza twatunga turi kw’isi, ndetse buduhesha n’imigisha y’igihe cya none n’ikizaza.

Kwiyegurira Imana ni yo nzira yonyine Imana ituremamo kamere yayo.                              Igaragarira mu ndangagaciro zikwiye abana b’Imana.

Dore bimwe mu bibazo byadufasha gushyira mu bikorwa no gutekereza kuri izo ndangagaciro:

  1. Gutanga ubusobanuro kuri buri ndangagaciro ukoresheje amagambo yawe (Ubusobanuro)
  2. Kuvuga akamaro iyo ndangagaciro ifitiye ubuzima bwawe bwa buri munsi nk’umukristo (Akamaro / Inyungu)
  3. Gukora urutonde rw’inzitizi zose zakubuza gutunga iyo ndangagaciro nk’umukristo (Inzitizi)
  4. Gufata ibyemezo no gushyiraho ingamba zifatika zashobora kwemerera Umwuka wera kwagura iyo ndangagaciro mu buzima bwawe (Ingamba zifatika)