Elim school of Ministries class 4

UBWINGINZI

ISHURI RYA KANE

IGIRABO CYA MBERE

IRIBURIRO

  1. INTEGO RUSANGE

Aya mahugurwa agenewe abakristo biyemeje kubohoza abantu, imiryango n’ibihugu mu mwuka wo guteza imbere Itorero rya Kristo mu murimo wo gusenga. Agamije kurema ingabo z’abiyahuzi mu masensengesho bafite intego kugaragaza umudendezo n’ububyutse aho bikenewe hose.

Abakolosayi 4:12

  1. URUFATIRO RW’IJAMBO RY’IMANA
    • IGIKORWA CYO KOBOHOZA n’amasengesho afasha umwinginzi kubohoza abo satani yaboshye, abaganisha ku rupfu.

Imigani 24:11-12

Mariko 16:17-20

Yakobo 5:13-20

  • IGIKORWA CYO GUSHYIGIKIRA n’amasengesho afasha umwinginzi kuba mu cyuho ashyigikiye umuntu, igikorwa cyangwa umurimo.

Kuva 17:8-14

Ibyakozwe 12:1-17

Yesaya 59:15-16

Ezekiyeli 22:30

N.B:

  1. a) Muri icyo gikorwa cyo kubohoza, umwingiza yambara imbaraga z’Imana abiheshejwe n’ubuntu bwa Yesu Kristo, binyuze mu mbaraga z’Umwuka wera kandi akora abohoza imbohe
  2. b) Muri ayo masengesho yo gushyigikira, umwinginzi yiyambaza ikiganza cy’Uwiteka gukora mu masengesho, mu buzima bw’umuntu uri kure, utari aho umwinginzi ari, yinginga Uwiteka kugaragara no gutabara aho bikenewe.
  3. INTEGO RUSANGE
  • Kuba ushobora komora (kuganira) kugira ngo hamenyekane ikibazo kiremereye mugenzi wacu afite.
  • Kuba ushobora kugaragaza gahunda inoze y’amasengesho ya bohoza uwo Imana itwohorereje cyangwa uziritse n’umwanzi
  • Gushyigikira gahunda zozse n’ibikenewe by’Itorero mu masengesho
  • Kwinjiza Itorero ryose mu buzima bukomeye bw’amasengesho

 

IGICE CYA MBERE

UMWINGINZI N’UBUZIMA BW’AMASENGESHO

 

ISOMO RYA MBERE: IBIRANGA UMWINGINZI

  1. Ni umuntu wejejwe kandi uharanira kwezwa igihe cyose

Bishatse kuvuga ko yejejwe n’igitambo cy’igoligota kandi agahora yiyeza iminsi yose mu nzira ze zose.

1 Abakorinto 1:1-2, 30, Yohana 17:19, Yesaya 59:1-3, Yohana 9:31, 1 Timoteyo 2:8

  • Arejejwe kandi yahamagariwe guhora yiyeza iminsi yose y’ubuzima bwe, yitandukanije rwose n’icyaha mu bizima bwe bwa buri munsi.

Zaburi 66:18

  • Yejejwe kubera kugira ngo abe igikoresho ku bandi.

2 Timoteyo 2:20-21

  • Yiyeza kubera Itorero n’abandi

Yobu 22:30

Kwera k’umwinginzi gutuma abohora ababoshwe ndetse n’abanyabyaha. Mu yandi magambo kutezwa kwe kwatuma abantu benshi barimbuka, ndetse nawe ubwe akaba yapfa.

Urugero:

  • Akani yahuye n’ibyago, icyaha cye cyateye urupfu no gutakaza umuryango we wose (yosuwa 7:25)
  • Umuntu wari mu buzima bw’icyaha, yabonye ikiganza cye kiremera kuko yari yakirambitse k’umuntu wari ufite abadayimoni.

ICYITONDERWA: Kwezwa n’imbaraga

  • Inzitizi ku masengesho yacu
  1. Kudatanga imbabazi (Imigani 21:13)
  2. Kwangana no kwicamo ibice (Abaheburayo 12:14, Abaroma 12:18, Matayo 5:23-24, Imigani 1:21-27);
  3. Ibinyoma, ibizira (Yosuwa 7, Ibyakozwe 5:1-11, Malaki 3:7-12);
  4. Umuvurungano mu rugo cyangwa mu bashakanye (1 Petero 3:1-7)

 

 

  1. NI UMUNTU UGENDERA MU MASEZERANO Y’IMANA

Amasezerano yose y’Imana ari mu ijambo ryayo. Ijambo ry’Imana rigomba kubo ifunguro rya buri munsi ry’umwinginzi. Agomba gutekereza kw’ijambo ry’Imana, akarigira irye kugira ngo arikoreshe mu murimo yahamagariwe.

Agomba kwirinda amagomba y’amarangamutima n’ibindi byose bisa n’ibyo. Imana yumva imvugo yayo gusa (ijambo ryayo)

1 Abami 17:14-16, Ibyahishuwe 12:11, Abefeso 6:13-17, Abaroma 10-17, Abakolosayi 3:16, 1 Yohana 5:14-15

ICYITONDERWA: Umwinginzi arangwa no kwizera gushikamye mu Mana, kutagira amakemwa, gukomeye kandi gushinze imizi mw’ijambo ry’Imana. Kubera iyo mpamvu, agomba guhora asoma ijambo ry’Imana, aryiga, arifata mu mutwe, aritekerezaho (Abaroma 10:17, 2 Samweli 23:2-3)

  1. NI UMUNTU WITEGURIYE IMANA, WIYEMEJE KWITANGIRA ICYUBAHIRO N’URUKUNDO RW’UMWAMI ARIKO NO KUZANA ABANDI KU GAKIZA.

Ntibishoboka ko ugera kuri iyo ntego yihariye, utiyemeje kwitanga nk’igitambo (kwiyemeza gupfa ubwawe kubera abandi) Kuva 32:9-14,32 Kuva 33:12-17, Itangiriro 18:17-33, 1 Abakorinto 15:45, Yohana 12:24, Matayo 24:28, 2 Abakorinto 3:6-10, Ibyakozwe 20:24

  1. NI UMUNTU UBIKA IBANGA KANDI WANGA KOMORA ACIYE HEJURU

Abagalatiya 6;1-5, Abefeso 5:4,9, Abakolosayi 3:23-25, Yeremiya 8:10-12

Umwinginzi agomba guha agaciro umuntu asengera, kutananirwa, kumwereka ko ari uwagaciro, kumwumvisha ko akwiye kumufungurira umutima we kandi ko atazamena ibanga, agomba kwikorera umutwaro w’uwo asengera. Imana ihana upfa gusenga atazi icyo akora.

ISOMO RYA KABIRI: AMASENGESHO N’UMWINGINZI

  1. Gusenga n’iki?

Yakobo 4:8, Abaheburayo 4:16, 1 Yohana 5:14-15

Gusenga ni igikorwa cy’umutima utaryarya, ugamije kuvuga ubwiza bw’Imana, ibokorwa bihambaye yakoze (uyishimira) cyangwa uyisaba gutabarwa nayo.

  1. Akamaro k’amasengesho
  2. Gusenga n’itegeko ry’Imana “Musenge ubudasiba” (1 Abatesalonike 5:17)
  3. Gusenga ni umubavu uhumura neza (Ibyahishiwe 5:8)
  4. Gusenga ni intwaro (Abefeso 6:18, Abakolosayi 4:12-13)
  5. Gusenga n’isoko y’imbaraga zishobora guhindura ibihe n’ibibazo (Itangiriro 18:16-33, 19:29, Zaburi 65:1-6)

 

  1. URUTONDE RW’AMASENGESHO
    • KU BIREBANA INTEGO
  2. Kuramya Imana (Ibyahishuwe 19:10, Yohana 10:27-28)
  3. Guhimbaza (Abaheburayo 13:15, 1 Ngoma 29:10-14, Imigani 31:28, Abaheburayo 1:1-14)
KURAMYA GUHIMBAZA
Ni umurimo w’umutima Ni ishimwe ry’iminwa yacu
Ntabwo ari amagambo ahubwo n’imyatwarire imbere y’Imana Ni ugushyira Imana hejuru ya byose: Gutangaza imirimo itangaje Imana yakoze
Ntawuramya umuntu Ushobora guhimbaza umuntu, uvuga ibyo arusha abandi
  1. Gushimira (Abatesalonike 5:18, Zaburi 50:14-15, Zaburi 116)

Gushimira Imana ku bikorwa bikomeye yatugaragarije.

  1. Kwihana / Kwatura: Kwemera ibyaha kandi ubyihana (Imigani 28:13)
  • Kwemera ibyaha byawe
  • Kubyihana
  • Kwizera no kugendera mu gikorwa cy’I Goligota
  • Kwiyemeza kutongera kugwa mu cyaha
  • Gutabaza imbaraga z’Umwami
  1. Kwinginga: Ni isengesho ubwira Imana kubera impamvu zitari izawe bwite (Abakolosayi 4:12)
  2. Gusaba (Abafilipi 4:6-7, 1 Petero 5:7)
    • KU BIREBANA N’IMIVUGIRE
  3. Kuvuga (Guhimbaza, Kwinginga no guhesha umugisha….)
  4. Kwitegereza (Bucece cyangwa mu mutima: kuramya)
  5. Kwandika (Yesaya 44:5)
    • KU BIREBANA NAHO AMASENGESHO AVUGIRWA N’ABAYARIMO
  6. Ushobora gusenga uri wenyine
  7. Ushobora gusengana n’abandi (babiri cg itsinda rito)
  8. Ushobora gusengera mu giterane cyangwa mu bantu benshi (Mu itorero cyangwa mu gihugu)
    • KU BIREBANA N’IGITAMBO CYANGWA KWIFATA
  9. Kwiyiriza: kureka kurya no kunywa, kureka imibonano mpuzabitsina mu bwumvikane n’uwo mwashakanye(umugore cyangwa umugabo), kureka kuryama ku buriri, kwibuza gusinzira, kwibuza kuvuga, mu make kwiyima ko kugira ngo ushobore gusenga.
  10. Ushobora no gusenga utiyirije.
  11. IBYIFUZO BITANDUKANYE BYO GUSENGERA
  12. Kwisengera ubwawe cyangwa gusengera umuryango wawe
  13. Gusengera abo muhuje kwizera (abakijijwe, abo mw’itorero ryawe, Abakozi b’Imana), Abefeso 6:18-20
  14. Gusengera itorero rya Kristo muri rusange (Abakolosayi 4:12-13)
  15. Gusengera abantu bose n’abami (1 Timoteyo 2:1-4)
  16. Gusengera ibihugu (Yeremiya 29:7)
  17. Gusengera ikibazo kikuremerereye (Abafilipi 4:6-7)

 

  1. WAKORA UTE GAHUNDA Y’AMASENGESHO

Ibisobanuro: Kugira ikaye y’amasengesho aho ugaragaza ibibazo bigomba gusengerwa (ibyo usengera ku giti cyawe, ibibazo by’abavandimwe bawe, inshuti, itorero, igihugu n’amahanga):

  • Ugaragaza itariki wakiriyeho ikibazo gisengerwa: 28/01/2007
  • Icyifuzo cya gusengera: Ubukwe bwa Francois
  • Imirongo ya bibiliya: Itangiriro 2:18
  • Itariki yaboneyeho igisubizo: 16/01/2009
  • Icyitonderwa: Imana niyo kwizerwa, yasubije amasengesho yacu

 

 

Itariki ikibazo cyanditswe mw’ikayi Icyifuzo cyo gusengera nomero Imirongo ya bibiliya ngenderwaho Itariki igisubizo cyabonetse icyitonderw
Umunsi amasengesho yatangiye       Imana yasubije ite?

Urugero: gusengera abera (Abakristo):

Mufite icyumweru cy’iminsi 7, iyo minsi ishobora kugabanywa itya:

Kuwa mbere: A-F, mwandika amazina n’ibibazo byabo ukabisengera mukurikije Alufabe

Kuwa kabiri: Murisengera hamwe n’umuryango wawe (umugabo, umugore abana, ababyeyi, abavandimwe) mucumbura ibibazo byose.

Kuwa gatatu: G-K

Kuwa kane: Itorero cyangwa ikibazo cy’itorero

Kuwa gatanu: L-P

Kuwa gatandatu: Q-Z

Ku cyumweru: Kuvuga ibikomeye Imana yakoze no kuyishimira.

ICYITONDERWA: Ushobora gusenga ufite igihe gihagije kuri buri kibazo

  1. UMWITOZO KU MASENGESHO: NI GUT WASENGERA NEZA IKIBAZO

Urugero: Gusoma Nehemiya 1 na 2

Nehemiya 1-2: Gusana

  1. Nehemiya 1:1-3: Gusobanukirwa neza ikibazo (Kumenya ibikenewe byose)
  2. Nehemiya 1:4 Kugira umutwaro, kwitanga rwose kugira ngo ikibazo gikemuke.
  3. Nehemiya 1:5-9: Gusobanukirwa ijambo ry’Imana rijyanye n’ikibazo, no kumenya neza amasezerano unayibutsa Imana.
  4. Nehemiya 1:6-7: Kuzana ibibazo imbere y’intebe y’imbabazi n’umutima wose no kubisengera mu buryo busobanutse.
  5. Nehemiya 2:1-10: Gufungura amaso kugira ngo urebe ibyo Imana ikora, gushyira mu bikorwa ibyo Imana ikweretse, guhora usabane n’Umwuka wera (Habakuki 2:1-2, 1 Abami 18:41-46)
  6. Nehemiya 2:16-17: Kutavuga menshi (kutizera abantu bose, kuko umwanzi ashobora kwishingikiriza ku byo ubwiye undi muntu kugira ngo akugirire nabi, cyangwa se ikibazo gisengerwa gishobora kuba kirimo abantu batifuza ko cyakirwa n’Imana)
  7. Nehemiya 2:19-20: Kudacika integer kubera abaguseka no kuba wizera intsinzi (ibitangaza) . Abantu b’Imana bihanganiye ibibagerageza, bageze ku ntego zabo (Abarahamu, Dawidi, Yesu..) Imigani 16:7

ISOMO RYA GATATU: KWIYIRIZA UBUSA NO GUSENGA

  1. ICYO KWIYIRIZA UBUSA ATARI CYO
  • Igikorwa cy’ubukonikoni kugira ngo gikore ku mutima w’Imana
  • Ubuhanga bukorera mu babwiyumvamo
  • Kugaragazwa k’ubushobozi bwa kamere muntu (kwiyicisha inzara)
  1. KWIYIRIZA UBUSA ICYO ARICYO (ICYO BISOBANUYE N’AKAMARO KABYO)

Zaburi 35:13-14, Yesaya 58:5, Ibakozwe 13:1-3, Ibyakozwe 4:1-5, Daniyeli 9:1-4.

  • Kwiyiriza ubusa ni ukwicisha bugufi mu mutima wawe wirengagije umubiri wawe kugira ngo ushobore kumvikanisha ijwi ryawe imbere y’Imana itirengagiza umutima umenetse. (Ezra 10:6, Ezra 8:21-23)
  • Kwiyiriza n’ikimenyetso cyo kwiyegurira Imana: gushimira Imana (Ibyakozwe 14:23, Kuva 34:28)
  • Kwiyiriza ni igikorwa cyo kwiyemeza kurwanya umwanzi mu masengesho (Matayo 17:21, luka 4:1-14)
  • Kwiyiriza n’ituro batura Imana mu rukundo. Niyo yemeza ko twiyeguriye Umwami (Ibyakozwe 13:1-2)
  • Imbaraga z’umukristo ni ukwiyanga. Umwana w’Imana ni uzi kuyobora inda ye.
  • Kwiyiriza ni ukwitandukanya n’iby’umubiri, ni igikorwa kiva mu bushake bw’umuntu, adahaswe (Abaroma 12:1 “Mutange imibiri yanyu ibi ibitambo bizima, byera kandi bishimwa n’Imana..”)
  1. URUTONDE RW’IKORWA BIJYANYE NO KWIYIRIZA

Urutonde rwo kwiyiriza rujyanye n’amasengesho (kuko kwiyiriza ni ugusenga wibujije kurya)

 

  • KUBIJYANYE N’INTEGO
  • Kwiyiriza hagamijwe kwihana ibyaha (1 Samweli 7:3-6)
  • Kwiyiriza hagamijwe gushimira Imana ku bikomeye yakoze, kuyiramya kugira ngo Imana ishyirwe hejuru y’ibindi byose (Abaroma 12:1-2)
  • Kwiyiriza hagamijwe kwinginga Imana, gusaba Ubuntu bw’Imana kuri wowe ubwawe, ku bandi (Ezra 8:21-23)
    • KUBIJYANYE NO KUGARAGAZA ABARI MURI ICYO GIKORWA CYO KWIYIRIZA
  • Umuntu ku giti cye (Nehemiya 1:4)
  • Abiyemeje nk’itsinda (Esiteri 4:15-16)
  • Nk’igiterane, itorero, umujyi, igihugu (Yoweli 2:12-17)
    • KU BIJYANYE KO KWIBUZA
  • Kurya no kunywa
  • Ibitotsi
  • Imibonano mpuzabitsina mu bwumvikane hagati y’abashakanye (1 Abakorinto 7:4-5)
  • Kuvuga
  • Inshuti
    • KU BIJYANYE N’IGIHE
  • Kwiyiriza mu gihe gito: umunsi imwe kugeza ku minsi itatu
  • Kwiyiriza mu gihe kinini: iminsi iri hejuru y’itatu
  1. WAKWIYIRIZA UBUSA UTE?
    • INZITIZI MU KWIYIRIZA UBUSA
  • Kudategura icyo gikorwa
  • Kutagira intego zisobanutse
  • Kutabibonera umwanya (urugero: ibihe binyuranye by’abategarugori mu mpinduka z’imibiri yabo, indwara, ibicurane, imbeho..)

Icyitonderwa: Igikorwa cyo kwiyiriza ubusa kigomba gusuzumwa kigitangira no mu gihe kirangiye

  • UKO BATEGURA KWIYIRIZA UBUSA
  1. Gutegura abo mu nzu yawe cyangwa abagukuriye mu mirimo
  • Gushyira abo munzu yawe mu maboko y’Uwiteka, abagukuriye mu mirimo kugira ngo hatazagira ukubuza imigisha. Uwiteka abe ariwe uyobora icyo gikorwa cyo kwiyiriza ubusa.
  1. Gutegura umubiri wawe (kuva 19:14-15)
  • Mbere yo kwiyiriza ubusa (iminsi 2), kurya ibyo kurya byoroshye, kunywa amazi menshi, niba ari ukwiyiriza kutarya no kutanywa;
  • Uko ugenda wegera umunsi wo kwiyiriza niko ureka kuryo ibikomeye, ukarya ibyoroheje nk’imboga, igokoma, isupu;
  • Kwirinda imbeho: kwambara imyenda ishyushya n’amasogisi ashyushya.
  1. Gutegura ubugingo bwawe
  • Kwiyunga n’abaturanyi n’abandi mwaba mufite icyo mupfa mbere yo kwiyiriza
  1. Gutegura Umwuka wawe
  • Kwiyunga n’Imana, gusenga, kwihana ibyaha, gusengera abagukuriye n’abandi kugira ngo Imana ihindure imibereho yawe (Yosuwa 3:5)

 

  • KWIYIRIZA UBUSA BIKORWA BITE
  • Usenga cyane (utakira Imana, uyibwira ibibazo bisobanutse, wandika, uyitegereza)
  • Kurirmba indirimbo nkeya, uyoborwa n’Umwuka wera
  • Kwibanira n’Imana, wirinda kuvuga.
  • Gutega amatwi Umwuka wera
    • WARANGIZA GUTE GAHUNDA YO KWIYIRIZA UBUSA

Matayo 4:1-11, Luka 4:1-13

Icyitonderwa: Kwiyiriza ubusa kurangiye nabi gushobora kukubuza imugisha. Kuba maso no kurwanya ibitero by’umwanzi.

Ku bijyanye n’umubiri:

  • Kurya ibyo kurya byoroshye no kunywa amazi y’akazuyaze.
  • Nyuma y’iminsi itatu yo kwiyiriza ubusa, byaba byiza utangiye gufata ibiryo byoroheje nk’imbuto, potaje, ibikoma, imitobe, buhoro buhoro ugatangira kurya ibiryo bikomeye nk’umutsima n’inyama.
  • Ugomba kwirinda urusenda n’imirimo yose yagusaba imbaraga z’umubiri nk’imbonano mpuzabitsina

Ku bijyanye n’ubugingo:

  • Kwirinda kuvuga cyane no kuba mu bantu benshi.

Ku bijyanye n’umwuka

  • Kuguma mu guhimbaza Imana, uyishimira, utega amatwi Umwuka wera.
    • UKO KWIYIRIZA UBUSA GUSHYIRWA MU BIKORWA
  • Ushobora kwiyiriza ubusa ukurikiza gahunda yateguwe (Gahunda y’amasengesho y’iminsi ibiri cyangwa y’umunsi umwe buri cyumweru cyangwa uko Umwuka wera akuyoboye ngo usengere itorero cyangwa ikindi kibazo)
  • Ushobora kwiyiriza ubusa uyobowe n’Umwuka wera (dushobora gusenga ijoro ryose kugira ngo turwanye imyuka mibi cyangwa kugira ngo dusabe kuyoborwa n’Umwami wacu Yesu Kristo)
  • Ushobora kwiyiriza ubusa ukora urunana rw’amasengesho (Abaheburayo 2:1-3, Matayo 18:18-20, Yosuwa 6:1-20): Hashobora gukorwa urunana rw’amasengesho rw’isaha cyangwa rw’umunsi. Mushobora gukora nk’itsinda, urunana rw’amasengesho y’amasaha 24 mu munsi cyangwa mu minsi 7 ntaguhagarika muhererekanya.

Urugero rw’urunana rw’amasengesho y’amasaha 24: Buri muntu ashobora gusenga isaha imwe cyangwa abiri (bitewe n’umubare w’abantu) asengera ikibazo yumvikanyeho n’abari muri ayo masengesho. Iminota mike mbere yuko arangiza, umukurikiye agatangira kugira ngo hataba icyuho muri ayo masaha 24 ya buri munsi.

 

ISOMO RYA KANE: NI GUTE WAGUMA IMBERE Y’UWITEKA

  1. UMWINGINZI N’UBUSABANE BWE N’IMANA
    • Ubusabane n’Imana bishatse kuvuga iki?

Ni ugushaka Imana ku giti cyawe no gushaka mu mas ohayo. (Ezekiyeli 20:35, Hoseya 2:16-21, Luka 5:15-16, Mariko 14:37-38)

  • Akamaro ko kuba imbere y’Imana (Mu masengesho)
  • Ni igihe cyo gusabana n’Imana yacu kugira ngo iduhindure (Kugira umwanya wo kuba imbere y’Imana kugira ngo ikweze)
  • Kugira umwanya wo gutega amatwi Imana kugira ngo iguhe umurongo ngenderwaho.
  • Kugira igihe cyo kubohoka
  1. WAKWIFATA UTE IMBERE Y’IMANA
    • Kugenera Imana umwanya usobanutse n’ahantu hakwiriye;
    • Kugira intego isobonutse mu gihe cyose cyo kubana n’Imana;
    • Kuba ufite ibikoresho bya ngombwa:
  • Bibiliya
  • Ikayo yo kwandikamo
  • Igitabo cy’indirimbo
  • Igitabo kijyanye n’amasengesho yawe (urugero: imbabazi, kubohoka, urukundo, kwiyunga…)
    • Kudapfusha igihe ubusa wumva cyane indirimbo (ahubwo wagira CD z’inyigisho)
    • Kugira imyenda ikurinda imbeho
    • Kugendera ku murongo usobanutse (gushimira, kwihana, kwezwa…) ukemera kuyoborwa n’Umwuka wera.
  1. UBURYO BUTANDUKANYE BW’AMASENGESHO
    • Kuba mu mudendezo: Kuba imbere y’Imana utagamije intego runaka, ureka Umwuka wera ngo akuyobore. Ubwo buryo bwo gusenga bukomerera abatarabatizwa mu Mwuka wera kandi badashobora gusenga mu ndimi.
    • Gusenga ugamije intego isobanutse: Gusenga, kuguma ku kibazi kimwe, kugitindaho, gushimangira ikibazo kimwe (urugero: Yeriko)
    • Gusengera ibibazo bitandukanye: ubu buryo budufasha gusenga tutabuze amagambo. Urugero: Ushobora gukoresha iminota 10 kuri buri kibazo bigahwana n’iminota 60 kur’ibyo bibazo twatanze ho urugero.
    • Gusenga ukurikije “ Ihema ry’ibonaniro”: Ritubera urugero rw’amasengesho avugwa mu byiciro, nk’uko imyubakire y’iryo hema imeze.
  2. Kwinjira mu rugo rw’ihema: Kwezwa kw’abizera
  • Igikarabiro cy’umuringa (aho batambiraga ibitambo): gushimira Imana kubw’igitambo cya Yesu Kristo I Gologota
  • Igikarabiro cy’umuringa (aho bakarabiraga): kwihana no kwezwa
  1. Kwinjira ahera
  • Igitereko cy’amatabaza cyazanaga umucyo: kwifuza kuyoborwa n’amavuta y’Umwuka wera ari we mucyo wacu
  • Ameza y’imitsima: Gusoma no gutekereza kw’ijambo ry’Imana dukurikije icyifuzo cy’umutima
  1. Kwinjira ahera cyane
  • Ictero cy’imibavu: kuramya no guhimbaza kubw’imbaraga zayo mu bibazo. Amavuta y’ijambo ry’Imana atwinjiza mu kuramya kuber icyo Imana yacu yagaragarijwe mu bibazi dusengera; tumuhimbaza kubera imbaraga ze mu gukemura icyo kibazo
  • Isanduku y’isezerano (irimo bya bisate by’amabuye): gushima Imana kubwo gusohoza amasezerano yayo ku buzima bwacu.
    • Gusenga ukurikije isengesho rya “Data wa twese uri mw’ijuru” (Matayo 6:9-13)
  • Izina ryawe ryubahwe: Gushima no guhimbaza Imana kubera ibikorwa idukorera;
  • Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibe mu isi nk’uko biba mw’ijuru: kuyiramya kuko ikwiriye kuranywa;
  • Uduhe none ibyo kurya byacu by’uyu munsi: Gusaba no kwinginga Imana
  • Uduharire imyenda yacu, nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu: kwihana, kubabarira abatugiriye nabi no gusaba Imana imbabazi;
  • Ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukiza umubi: Gusaba Imana kuturinda no kurinda imiryango yacu, igihugu cyacu n’imitungo yacu;
  • Kuko ubwami n’ubushobozi n’icyubahiro ari ibyawe, none n’iteka ryose: Guhamya imbaraga z’Imana no kwemera ubuyobozi bwayo mw’isi no mu bihe byose. Amen
    • Gusenga ukurikije “Uruziga rw’isaha”
  • Guhimbaza
  • Kuramya
  • Kwihana
  • Gutekereza ku rukundo rw’Imana
  • Gusaba
  • Kwinginga
  • Kwatura
  • Gushima

Urugero: ukoresheje iminota 15 usengera buri gice, ushobora gusenga amasaha 2

  • Gusenga ukurikije “Buri muntu mu butatu butagatifu”
  • Imana Data :Urukundo
  • Yesu Kristo: ibikorwa bye nibyo bigaragaza urwo rukundo rw’Imana
  • Umwuka wera: imbaraga z’iyo Mana, impano zayo
    • Gusenga ukurikije urugero rwitwa “A.C.A.S”
  • Adoration = Kuramya
  • Confession = Kwihana ibyaha
  • Action de grace= gushima
  • Supplication = Kwinginga
    • Gusenga ukurikije ubundi buryo butandukanye

Icyitonderwa:

Ntiwebeshye wibwira ko ufite igihe gihagije cyo gusenga ukareka igihe gihira kugira ngo ugere mu gihe cyo kurangiza. Kuko iyo wasenze ubikuye ku mutima, ugafata igihe cyo gusoma no gutekereza kw’ijambo ry’Imana, uzasanga ko umwanya umara imbere y’Imana ari muke cyane, aho guta igihe ushakisha amagambo, byaruta uje imbere y’Imana, ukayibwira uti: “Mwami nje imbere yawe mfite uyu mutwaro… uwunture”

ISOMO RYA GATANU: IGITERA UMUNTU WESE KUBA UMUNYAMASENGESHO

  1. AKAMARO K’AMASENGESHO MU BUZIMA BWACU
    • Turi abanyamwuka bagomba kuba mu buzima bw’umwuka

Kugira ngo urwane intambara y’umwuka, ugomba gukoresha intwaro z’umwuka. Muri izo ntwaro, iya mbere kandi ifite imbaraga ni amasengesho. (Yohana 4:23-14, 1 Abatesalonike 5:23, Zekariya 12:1-2, Yobu 32:8, Abefeso 6:10-20)

  • Imana ishaka kutwumva dusenga kandi yishimira masengesho nk’umubavu mwiza (Imigani 15:8, ibyahishuwe 5:8-9, Abaheburayo 13:15, Zaburi 65:17-21)
  • Igihe cyose amasengesho yabaye igikoresho gikomeye cyo guhindura ibibazo byose n’ibyasaga n’ibidashoboka. (Kuva 17:8-15, Ibyakozwe 12:5, Abakolosayi 4:12-13)
  • Amasengesho niyo ngabo yacu ikomeye idukingira ibishuko, ibitero by’umwanzi, gutotezwa, n’ibindi

Icyitonderwa: iyo turi mu buyobozi bwo hejuru, nibwo umwanzi arushaho kudutera, ni nabwo amasengesho yacu yarakwiriye kuba menshi. (Mariko 14:38, 2 Ingoma 18;30-32)

  • Icyemezo cyose dufata kigira ingaruka ku buzima bwacu no ku buzima bw’abo tuyobora. Ubuzima bwacu bw’umwuka buzagaragarira mu mitekerereze yacu, mu byemezo byacu. Bitabaye bityo ni umwanzi uzagaragara (1 Ingama 21:1)
  1. IBYO TUGOMBA KUMENYA NO GUSHYIRA MU BIKORWA
    • Igikorwa cyose kugomba n’amasengesho
    • Ubuzima bwawe n’ubw’umuryango wawe nibwo bukwiye gushyigikirwa n’amasengesho mbere y’ibindi byose.
    • Twiga gusenga igihe dusenga mu mwuka ariwo mwuka w’imbabazi no kwinginga. Imana yemeye gusuka Umwuka wayo ku bayishaka (Zekariya 12:10)
    • Twigisha abandi gusenga dusenga ubwacu, kuko ubuzima bwacu bw’amasengesho nibwo butuma ubuzima bw’abandi bukongezwa.
    • Nta kinanira uwiyemeje guhora mu masengesho, mu kwiyiriza ubusa kugira ngo ubushake bw’Imana bwigaragaze kw’isi. (Nehemiya 1:4, Nehemiya 2:4-5, 8-20)
  2. IKIGOMBA GUKORWA
    • Kugira niba bishoboka, ahantu ho gusengera hameze neza
    • Kuba warahuguwe mu buzima bw’amasengesho no guhugura, niba bishoboka, abandi banyamasengesho muzifatanya
    • Kugira ingengabihe y’amasengesho y’umunsi wose, y’icyumweru, y’ukwezi cyangwa umwaka (Urugero: Ku munsi: isaha imwe cyangwa amasaha abiri / Mu cyumweru: umunsi 1 cyangwa 2 / Mu kwezi: iminsi 3 ikurikiranye yo kwiyiriza ubusa / Mu mwaka: iminsi mirongo ine yikurikiranye yo kwiyiriza ubusa). Muri ibyo bihe, ugomba kugaragaza igihe usenga uri wenyine n’igihe usenga uri hamwe n’abandi (Mu itsinda cyangwa mw’itorero)
    • Kugaragaza gahunda y’amasengesho uko irimo gukorwa no kugabana ibyifuzo byo gusengera.
    • Kugira umwanya wo gusuzuma ibyagezweho buri mezi atatu no gusuzuma itsinda ry’abantu musengana ushingiye ku bintu bikurikira:
  • Inzara n’inyota yo gusenga (inshuro n’igihe)
  • Impinduka mu buzima bw’umwuka bwa buri muntu (imbuto z’Umwuka)
  • Ubushobozi bwo guhindura ubuzima bw’abandi tubana.

 

IGICE CYA KABIRI

ABANZI B’UMUNTU N’IMIKORERE YABO

 

ISOMO RYA MBERE: UMUNTU N’IBYO AKENEYE

  1. IBIGIZE UMUNTU

1 Abatesalonoke 5:23, “Imana y’amahoro ibeze rwose, kandi mwebwe ubwanyu n’umwuka wanyu, n’ubugingo n’umubiri byose birarindwe…”

Zaburi 16:9, Aabaheburayo 4:12, Itangiriro 1:26

  • Ibice bitatu bigize umuntu
  • Umwuka
  • Ubugingo
  • Umubiri
  1. Umwuka
  • Umwuka utuma tuvugana n’Imana (Zekariya 12:1, Abaroma 8:16, Yobu 32:8)
  • Umwuka ugaragazwa no guhishurirwa ibyo ubwenge bwa kamere budashobora kumenya
  • Umwuka ugaragazwa no kuramya Imana (Kwizera cyangwa kwemera ko hari Imana), gusabana n’isi y’umwuka, n’umutima nama (ijwi ry’imbere rituyobora ibyo tutabonensha amaso y’umubiri)

Yobu 32:8 “Ariko mu bantu harimo umwuka, kandi guhumeka kw’ishoborabyose ni ko kubaha kujijuka”

  1. Ubugingo
  • Mu yandi magambo: umutima, jyewe ushobora kuvugana n’abandi.
  • Ubugingo bugaragazwa n’ubwenge, ibitekerezo, n’amarangamutima (impuhwe), ubushake (Gukora icyo dushatse/ amahitamo)
  1. Umubiri
  • Ugizwe n’amagufa, inyama, amaraso n’amazi
  • Umubiri uduhuza n’ibiri mw’isi
  • Umubiri ugizwe n’ibi: guhumurirwa, kumva, gukorakora, kureba no kuryoherwa.

Icyitonderwa: Umwuka ufite ibice bitatu nk’iby’umubiri, (Abefeso 1:18)

  • Ibyo umuntu akenera
  1. Umubiri ukenera:
  • Kurya
  • Kunywa
  • Kuruhuka
  • Kumererwa neza
  • Kwitabwaho
  1. Ubugingo bukenera:
  • Ubwenge: ubushakashatsi, ubumenyi, gutekereza n’ibyo twibwira ku byo twumva cyangwa twibwira.
  • Amarangamutima: gukunda no gukundwa, kuba mu mahoro, guhozwa, kwishima, kubahwa cyangwa guhabwa agaciro, gushimwa, gusingizwa.
  • Ubushake: kuba mu bwisanzure, gufata ibyemezo no guhitamo.
  1. Umwuka ukenera:
  • Guhishurirwa (Zaburi 36:10)
  • Kuramya (Kwizera: umuntu akeneye kuba ikiremwa gishya cyangwa kuvuka ubwa kabiri)
  • Kwezwa (kutagira umutima ugicira urubanza)

Icyitonderwa: Umuntu akeneye kuvuga no kumvwa n’umuntu ufite ubushake bwo kumwumva (Yobu 32:17-20, Yobu 31:35a)

ISOMO RYA KABIRI: ABANZI B’UMUNTU

  1. KAMERE YACU (N’INSHUTI Y’ISI IKABA N’UMWANZI W’IMANA)
    • Kamere yaci ntikora ubushake bw’Imana ahubwo ikora ubushake bw’isi n’ubwa satani, niyo mpamvu ihangana n’Umwuka kuko umwuka wo wifuza gukora ubushake bw’Imana.

Abaroma 8:1-10

  • Irari ry’amaso, iry’umubiri n’ubwibone bw’ubuzima nibyo biranga isi muri twe kandi bikaba abafasha cyangwa ibyitso by’umwanzi satani mu buzima bwacu.

1 Yohana 2:15-17

1 Petero 2:11-12

  • Kubohoka kuri satani ni kimwe ariko kwitandukanya nawe muri twe atagifite ibyitso bye muri twe niwo mudendezo nyakuri.

Abagalatiya 5:16-24

Yakobo 1:12-15

1 Abakorinto 2:14-16

  1. UMWUKA W’ISI N’IMITERERE YAYO NDETSE N’IMIKORERE YAYO N’UMWANZI W’UMURIMO W’IMANA MU BUZIMA BWACU
    • Isi ifite umwuka wayo utandukanye n’umwuka w’Imana ndetse yubatse ibihome birwanya kumenya Imana:
  • Umwuka w’amarushanwa / ubusumbane (Esprit de competition)
  • Umwuka wo kwirema ibice
  • Umwuka w’ibigezweho
  • Umwuka wa mammon
  • Umwuka w’akarengane kemewe na benshi
  • Gushyigikira no guteza imbere cyangwa kwamamaza imico irwanya indangagaciro z’Imana (Gukuramo inda udashaka, guhuza ibitsina kw’ababihuje, kwemerwa guhitishwa ku mbuga nkoranyambaga amashusho y’urukozasoni : pornographie n’ibindi byinshi)

Yohana 17:9:19

1 Abakorinto 2:12-13

2 Abakorinto 10:3-5

  • Umuti wo gukira isi n’ukuyibamo nk’umusuhuke utari uwayo ukarindirwa mu Mana no mw’ijambo ryayo, usohoza icyo watumwe nk’umusuhuke.

1 Abakorinto 15:33 “Ntimuyobe, kwifatanya n’ababi konona ingeso nziza”

Yakobo 4:4

1 Petero 2:11-12

1 Yohana 2:15-17

  1. SATANI
    • UKURI KW’ISI ITAGARAGARA N’UKO IYOBORA ISI IGARAGARA
  • Hari isi y’umwuka iyoborwa n’Imana (Yesu Kristo n’abamarayika) n’isi itagaragara iyoborwa na satani n’abadayimoni (1/3 cy’abamarayika bajigunywe hamwe na satani: ibyahishuwe 12:7-12)
  • Isi itagaragara iyobora isi igaragara (Abaheburayo 11:3, Abaheburayo 4:16-18, Abaheburayo 11:33)

Abaheburayo 11:3 “Kwizera ni ko kutumenyesha yuko isi yaremwe n’ijambo ry’Imana ni cyo cyatumye ibiboneka bitaremwa mu bigaragara.”

  • UBWAMI BW’UMWIJIMA
    • Inkomoko: Lusifero, inyenyeri, satani (umwanzi, inyenyeri yaka)

Ezekiyeli 28:12-17, Yesaya 14:10-15, Ibyahishuwe 12:7-12

Ibimugaragaza: Gushukana no kuregana

  • Uko bukora: Matayo 12:25-27, 43-45, Abefeso 6:12

Satani ariho kandi afite abadayimoni bamukorera bafite imikoranire yabo.

  • Ibiranga imikoranira yabo
  • Kuyobya, kurega, se w’imyuka mibi (arihisha, agahisha ukuri, yihindura umumarayika w’umucyo) ni umujura, umwicanyi, arasenya, arateranya.
  • Imikoranire yabo: Gushuka abantu ngo bice amategeko y’Uwiteka kugira ngo akurweho.

Urugero rw’amategeko y’Uwiteka: Ntukice, ntukibe, ntugasambane.

Satani azakubwira gusambana, kwica, kwiba…..

  • Azabikwemeza: icyaha wakoze gihinduka igihango na satani ukurega ku Mana
  • Azaguhuma amaso: satani azaguhuma amaso kugeza ubwo umutima nama wawe ukwemeza ko nta cyaha ufite.
  • Azakuzirika ube umuntu wivuruguta mu cyaha, ube imbata ya satani,
  • Namara kukuzirika, azakwiba ibyo utunze byose.
  • Azakwica mu buzima bwawe bw’umubiri, mu bwenge no mu mwuka,
  • Azakurandura wawe n’abawe

ISOMO RYA GATATU: ISI Y’UMWIJIMA

  1. UKO ITEYE N’ICYO ISOBANUYE

Isi y’umwijima ni ubuzima ni ubuzima bugamije gusenya amategeko y’Uwiteka kugira ngo butwinjize mu nzu ya satani binyuze mu kwiyemera (kwirata), kwishyira hejuru, hagamijwe gushimisha irari ryacu (inyungu zacu) Umubwiriza 7:14, Gutegekwa 29:29

  1. ISI Y’ UMWIJIMA NA BIBILIYA (IJAMBO RY’IMANA)

Abalewi 19:31, Gutegekwa 18:10-12, Abalewi 20:6, Yesaya 6:8, Yesaya 8:19, 1 Ngoma 10:13-14, Kuva 7:11-12, Kuva 22:18, 1 Samweli 28, Ibyakozwe 16:16, Ibyakozwe 19:19

Itandukaniro hagati y’inyigisho z’umwijima n’icyo ijambo ry’Imana ritwemeza

Imbaraga z’umwijima Bibiliya ijambo ry’Imana
Nta cyaha, ahubwo hariho imibereho myiza itewe n’umurimo w’umuntu ugenda urushaho guteza imbere nyirawo Icyaha, ubutabera, urubanza biriho kuri buri muntu, utishoboye igihe adatabawe n’Imana
Gutungana k’umuntu kumujyana ku rwego rwo hejuru cyangwa rw’ikigirwamana Kwicisha bugufi k’umuntu kugira ngo Kristo ashyirwe hejuru muri twe
Nta rupfu, hazabaho guhindurwa mu buzima bwacu Abantu bagenewe gupfa, nyuma yahoo hakaza urubanza (Abaheburayo 9:27)
Nta juru n’umurimo w’iteka nta satani, nta Mana ariko hariho umucyo n’umwijima, ikibi n’icyiza, ikigaragaza ko bimeze neza cyangwa nabi, guhinduka mw’iterambere cyangwa kudahinduka Imana yacu iriho, ibeshaho byose, satani ariho, ijuru ririho, umuriro w’iteka uriho
Umuntu azahembwa ku giti cye kubera ibikorwa bye Guca cyangwa kwicisha bugufi biturutse ku bushake bw’umuntu kugira ngo Kristo ahambwe umwanya w’imbere mu buzima bwacu
Umuntu azahembwa ku giti cye kubera ibikorwa bye Ubuntu bw’Imana bukorera muri twe ku nyungu zacu

 

 

  1. URUTONDE RW’IMIKORERE Y’ISI Y’UMWIJIMA
    • Ibikoresho bwo kuragurira abantu ibizababaho
  • Impigi
  • Kuragurisha ibicu
  • Kuragurisha imirongo iri mu kiganza
  • Kuragurisha amakarita
    • Kuroga cyangwa ubukonikoni (Imvugo ikoreshwa mu gutabaza ibigirwamana)

Igihe umuntu akoresha amategeko cyangwa imvuga y’imbaraga z’umwijima ku wundi muntu.

  • Ubukonikoni bwera cyangwa ubwirabura
  • Ubukonikoni bw’urukundo cyangwa ubw’urwango
  • Ubukonikoni bw’ivumana
  • Ubukonikoni bugamije uburumbuke
  • Ubukonikoni bugamije gukiza cyangwa guteza indwara
    • Gushikisha

Ni ugushakisha ubutabazi bw’imyuka y’isi y’umwijima mu buzima bw’abantu binyuze mu bantu cyangwa ibintu byitwa “Mediums” (Umuhuza w’isi igaragara n’isi itagaragara)

Uburyo butandukanye bwo gushikisha

  • Gushika: ubushobozi bwa guhuza abapfuye n’abariho
  • Kuganira n’imyuka
  • Inyandiko hagati y’abayobowe n’imyuka mibi
  • Kwimura ibintu biri kure: ameza, akabati, ibintu biremereye
  • Kugarura ibintu: ubushobozi bwo kugarura ibintu btari bizwi ko byatakaye cyangwa byibwe
  • Kujyanwa n’imyuka uva aho wari uri, ukajya ahandi
  1. AMASEZERANO
    • Amasezerano umuntu akora ku giti cye
  2. Amasezerano yo kunywana

Akoreshwa iyo umwe anyway amaraso y’undi, cyangwa bica igikoko nk’igitambo cyangwa bajya aho bahamba kugira ngo bice igikoko nk’ikimenyetso cyo kwibuka uwapfuye. Ni amasezerano akomeye kuko amaraso ni ubuzima bw’umuntu nk’uko ijambo ry’Imana rivuga.

  1. Amasezerano mu magambo

Ababikora bashobora guhabwa amagambo yo gusubiramo

  1. Indahiro

Kurahira cyangwa guhiga ko uzakora cyangwa utazakora ikintu runaka (ukabyemeza mu ndahiro)

  1. Amasezerano anyuze mu mibonano mpuzabitsina

Ni amasezerano akomeye nk’ayo kunywana (kuko usambanye aba abaye umwe n’uwo bagiranye icyo gikorwa)

  1. Imitekerereze y’ubukonikoni

Urugero: Rose croix, Yoga, Mai-kari, Bahai n’indi byinshi.

Ivyitonderwa: Kwirinda amadini aho batigisha umusaraba w’I Gologota. Amaraso ya Yesu Kristo cyangwa intsinzi ya Yesu Kristo

  1. Izindi nzira

Urugero: kuvugana n’abapfuye, ubusambanyi, gukoresha horoscope, n’ibindi. Izi nzira zose umuntu azikora wenyine ku giti cye.

  • Amasezerano umuntu atagizemo uruhare

Ayo masezerano ni ayo umuntu agirana na satani atabishaka, ndetse n’ayo abandi bagiranye na satani, akakugira ho ingaruka (Ababyeyi, uwo mwashakanye…)

Urugero: ni amasezerano ava ku:

  • Abasekuruza (akunda kugaragara mu miryango y’abami) cyangwa umurage (umuntu ashobora kuraga imikorere y’umwijima ku bamukomokaho)
  • Izina: izina nirya muntu, Hari amazina abana bashobora guhabwa nyuma y’imihango runaka, urugero: imihango bakorera abana bavutse ari impanga
  • Ahantu: aho mwabaye cyangwa aho mwakuriye
  • Guherekeza ugiye gukuramo inda cyangwa uguye kuraguza
  • Kwambarana imyenda (urugero: kwambarana imyenda n’umusambayi cyangwa umurozi)

Icyitonderwa: Ntushobora guhabwa agakiza mu mwanya w’undi ariko ushobora kuba urinzi w’abawe n’igikoresho kirwanya satani mu gihe cyo kwibohoza. Ushobora gukuraho (gusinyura) amasezerano abawe (uwo washakanye nawe, abana bawe, n’abazagukomokaho bose) bakoranye n’isi y’umwijima.

ISOMO RYA KANE: INGARUKA Z’IBIKORWA BY’UMWIJIMA

Ibikorwa by’uwijima nibyo bidutera kugirana amasezerano (igihango) na satani n’abadayimoni be, ibyo nibyo bitugiraho ingaruka nyinshi mu buzima bwacu n’ubw’abadukomokaho (abana, abuzukuru, n’abuzukuruza….) n’abo dufitanye isano (abagabo, abagore, ababyeyi…)

Soma ibyanditswe mu gitabo cyo Kubara 30

Kenshi cyane umubano hagati yacu urahungabana, ndetse no hagati yacu n’Imana cyangwa n’abandi bantu, imbaraga za satani zishobora kugaragara ku muntu zinyuze mu mwuka, mu bugingo no mu mubiri.

  • Ku rwego rw’umwuka (Possession demoniaque): ni ukuvuga ko umudayimoni ayobora umuntu wese, nta bushake aba afite: ubushake bwe buraboshye (Mariko 5:1-20)
  • Ku rwego rw’ubugingo (Obsession demoniaque): ni ukuvuga umudayimoni ayobora umuntu mu kumuvangira ibitekerezo bye kugira ngo amuyobye. Urugero: indoto mbi zishobora kugaragaza uburyo bw’ubwo buyobozi (2 Abakorinto 12:7-8)
  • Ku rwego rw’umubiri (Oppression demoniaque): ni ukuvuga umudayimoni ayobora umuntu amutwikiriye imbaraga ze. Izo mbaraga azikoresha nk’igitero cyo hanze (2 Abakorinto 12:7-8)

Icyitonderwa: Umwana w’Imana ashobora guterwa na satani ku rwego rw’ubugingo cyangwa umubiri, ariko ntashobora kuyoborwa nayo ku rwego rw’umwuka.

  1. INGARUKA Z’IMBARAGA Z’UMWIJIMA KU BUZIMA BW’UMUNTU
    • Ibishobora kugaragara ku mubiri we

Umuntu ashobora kubonwa ho ibi bimenyetso:

  • Imbaraga zidasanzwe;
  • Ubwiza budasanzwe
  • Umubyibuho udasanzwe
  • Kunanuka cyane
  • Indwara zidakira cyangwa zigaruka kenshi (Indwara zo gukama amaraso, igicuri, kubabara gukabije igihe cy’imihango y’abagore….)
  • Ibimenyetso bidasanzwe ku mubiri (umunuko ukabije nubwo waraba cyane cyane k’umuntu w’igitsina gore)
    • Ibigaragara mu bwenge bwe
  • Ubwenge budasanzwe (cyane cyane mu mibare);
  • Gutakaza ubwenge, ubuswa bukabije
  • Guhindagura imyumvire n’imyifatire;
  • Kumva nta gaciro ufite, waratawe, agahinda;
  • Indoto mbi zijyanye n’urupfu cyangwa indwara
  • Gusambana n’umugore / umugabo wa nijoro mu nzizo
  • Kutemera ko urukundo rubaho
  • Kugira ibitekero byo kwiyahura
  • Kutagira ubushake bwo kugira icyo ukora cyose (urugero: umugabo udafite ishyaka ryo kubaka neza no gutera imbere kubw’umuryango we….)
    • Ibigaragara mu mwuka
  • Gushidikanya ku gakiza ke;
  • Kutemera imbabazi z’Imana;
  • Kuzinukwa amasengesho no gusoma ijambo ry’Imana;
  • Kudashaka kumva bavuga amaraso ya Yesu cyangwa izina rya Yesu Kristo
  1. INGARUKA Z’IMBARAGA Z’UMWIJIMA MU MIBANIRE YE N’ABANDI
    • Kubijyanye n’umubano n’Imana:
  • Kutizera no kwinangira (kutizera urukundo n’imbabazi by’Imana)
  • Gusinzira cyane cyangwa gupfa mu mwuka;
  • Kwera imbuto nke mu murimo w’Imana
  • Nta bushake bwo gusenga cyangwa bwo gusoma ijambo ry’Imana;
  • Ubwoba budasanzwe kandi bukomeye mu gihe cyo guhimbaza Imana cyangwa guta ubwenge kubasobanutse
    • Ku bijyanye no kwiyakira
  • Kumva ko yatawe
  • Gukunda kuba wenyine
  • Kugira imyifatire ihindagurika. Ibyuyumviro bihindagurika, ubwoba, uburakari, agahinda;
  • Kubaho mu buzima budafite icyerekezo cyangwa kuba imbata y’imbaraga z’umwanzi mu bitekerezo ndetse byanaganisha mu kwiyahura.
    • Ku bijyanye n’imibanire n’abaturanyi cyangwa imyifatire imbere y’abavandimwe
  • Uburakari, amahane, ubugugu, ubwibone (byose mu buryo bukabije)
  • Kwifata uko utari (Gushaka gutegeka abandi….)
  • Kumva ko wacishijwe bugufi cyangwa ko uri hejuru y’abandi;
  • Gushimisha umubiri mu buryo bukabije (imibonano mpuzabitsina, kurya, kunywa….)
  • Ikinyoma, inzika, urwango, kwibwira ko afite abanzi benshi;
  • Kwirema ibice (kudatuza ngo abe ahantu hamwe);
  • Kudatanga, gukunda amafaranga ariko ntagire icyo amumarira.
    • Ku bijyanye n’umubano n’isi y’imyuka
  • Ubushobozi bukomeye bwo kuba umuhuza hagati y’abazima n’imyuka mibi
  • Indoor ya kabiri
  • Gukabya inzozi (urugero: kurota umuntu apfa mu muryango cyangwa aho atuye kandi bikaba);
  • Kubona ibintu mbere yuko biba (ubushobozi bwo gusobanukirwa ibintu bijyana n’ibitekerezo);
  • Ubushobozi bwo kwihinduranyamo inyamaswa (urugero: kwihindura inzoka cyangwa injangwe)
  • Guhindura ubusa ubushake cyangwa ubwenge bw’undi muntu;
  • Kwemeza ubushake bwawe abakuri kure;
  • Kugira ibihe bigutera ubwoba budasanzwe
  • Gukunda ahantu hatameze neza, hadatuwe;
  • Gukunda abadyimoni cyangwa kubatinya.

 

IGICE CYA GATATU

UMURIMO W’UMWINGINZI

 

IRIBURIRO: IBIKORWA BITANDUKANYE BIKORWA MW’ITSINDA RY’ABINGINZI

  1. Guhagarara mu cyuho (Breche)

Ni uguhagarara mu cyuho uhagarariye igihugu cyangwa itorero cyangwa umuryango kugira ngo batagibwaho urubanza cyangwa uburakari bw’Imana.

Ezekiyeli 22:30-31

  1. Gukora irondo

Kuzengura umudugudu kugira ngo inkike z’umwanzi zikubitwe hasi hubakwe inke / urusika rwo mu mwuka ruzitira umudugudu.

Yosuwa 6:7-20

Nehemiya 2:11-16

  1. Umunara w’amasengesho (Tour de priere)

Guhagarara mu cyuho mu buryo buhoraho kugira ngo ubwiza bw’Imana cyangwa kubaho kw’Imana guhore kw’itorero, umuryango no ku gihugu.

Abalewi 6:2-6

  1. Guheka (back up)

Gushyigikira cyangwa guheka umuntu cyangwa igikorwa runaka gikeneye ubutabazi bw’Imana

Itangiriro 18:23-33

Itangiriro 19:29

Ibyakozwe n’intumwa 12:5:11

  1. Gutabara no kubohoza

Gutanga ubutabazi aho bukenewe hose twambaye ubushobozi duheshwa n’ijambo ry’Imana.

Imigani 24:11-12

Mariko 16:17-20

Ibyakozwe n’intumwa 9:10-20

ISOMO RYA MBERE: AMASENGESHO YO BUHOZA

  1. KOMORA NO GUTANGUKANYA IMYUKA (UBUSHOBOZI)
    • Komora
  2. Ubusobanuro

Komora kugizwe n’ibikorwa byose bikorwa ku murwayi mu bugingo kandi biba hagati y’uwomora n’uwomorwa kugira ngo agarure ubusabane n’Imana n’abandi

  1. Uburyo bufatika bwo komora

 

  • Ni hehe hakorerwa igikorwa cyo komora

Komora gukorerwa ahantu hose hatuje kandi hemerera uwomorwa gufunguka nta gahato ariko ntidushobora komora umuntu aho bashobora kudusebya (aho banywera cyangwa mu cyumba cya hoteli). Ku mpamvu z’ubwenge, tugomba kwirinda gukorera icyo gikorwa ahantu hashobora kuduteza ikibazo (Balicon: ibaraza ryo hejuru y’inzu cyangwa aho aho batekera)

  • Komora bikorwa gute
  • Wakorana nande?

Wabikora uri kumwe n’uwomorwa wenyine (muhuje igitsina, ariko ntibivuze ko nuwo mudahuje atakomorwa)

Kuba uri kumwe n’undi muntu cyangwa babiri. Ariko iyo bibaye bityo ubanza kubyumvikana ho n’uwomurwa kugira ngo yisanzure.

  • Inyungu n’ibibazo bishobora kuvuka

Komora umurwayi uri umwe bituma ukora akazi mu bwisanzure hatabaye gutinya kumena ibanga (hakavamo ubusabane hagati y’uwomora n’uwomorwa) Ariko ikibazo gishobora kuvuka ni uko uwomora ashobora kutabasha kumenya ari wenyine uko yakemura ikibazo gihari mu buryo bwimbitse.

Indi mbogamizi ni uko bishoboka ko uwomora agwa mu mutego w’umwanzi.

Iyo umurimo ukorerwa hamwe n’itsinda ry’abantu, biroroha kugira ubushobozi. Icyo gihe, muruzuzanya, mukunganirana muhuza inararibonye mufite muri uwo murimo, ndetse akarusho igihe umwe avuga, abandi barasenga. Ariko ikibazi nuko uwomorwa ashobora gutinya ko ibanga rye rizamenywa na benshi.

Icyitonderwa: Kwicara mudasa n’abahanganye amaso ku yandi ahubwo harimo nka 45 degres y’uburyo mwicaranye.

  • Ibyo dukwiye kumenya

Satani ariho, akorana gahunda kandi afite abamushyigikiye. Niwe mwami uyobora iyi isi, afite imbaraga ariko Yesu Kristo yamunesheje ku musaraba w’I Goligato (Matayo 12:22-28, 1 Yohana 5:19, 1 Yohana 3:8, Abakolosayi 2:14-15

Umuntu udafite Kristo:

  1. Nta mahoro afite (Yesaya 59:8)
  2. Afite ubwoba bwo gupfa
  3. Nta mutekano afite, yumva ari wenyine, yicira urubanza, yumva ko ubuzima ntacyo bumaze, nta mudendezo.

Dushobora kwemera ko ibyo bishobora kubaho ku wakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza we bitewe no kutamenya kwe (Hoseya 4:6)

Ubushobozi bwose buri mu biganza bya Yesu Kristo (Matayo 28:18)

Buri mukristo afite ubushobozi ku mbaraga z’umwanzi (Abakolosayi 1:12-14, Abefeso 6:10-20, Luka 10:19

Icyo ishaka ku muntu nuko atarwara ahubwo akagira ubuzima bwiza (3 Yohana 2, Yohana 10:10)

  • Intambwe zo komora
  1. Komora kose gutangirwa n’amasengesho, kukarangizwa n’amasengesho. Iyo dusenga tubikuye ku mutima, tuba twirinda ibitero by’umwanzi;
  2. Guha uwomorwa umwanya wo kuvuga;
  3. Gutega amatwi no kumuha umwanya wo kuvuga mu bwisanzure (Imana yacu, uwiteka yaturemye n’amatwi abiri n’akanwa kamwe. Tugomba gutega amatwi cyane kurusha uko tuvuga)
  4. Gukoresha ibibazo kugira ngo dufashe uwomorwa kuvuga neza no kugira ngo dushobore kubana ikibazo nyacyo.

Icyitonderwa: Dushobora kugaragaza ibibazo by’ubwoko butatu:

  1. Hari ibibazo umuntu akunze kuvuga: ni ibibazo umuntu abwira undi muntu mu bwisanzure
  2. Hari ibibazo umuntu ashoboye kuvuga: ni ibibazo umuntu avuga bitewe n’ahantu ari
  3. Hari ibibazo umuntu adakunze kuvuga

Ibibazo bibazwa mu gihe cyo komora bituma ibyo bibazo byose uko ari bitatu bivugwa.

Dore aho ibyo bibazo bishobora kuganisha:

  • Ku kubabarira (Mariko 11:25-26)
  • Ku mbaraga z’umwijima no kuzaguza (Gutegeka 18:9-14) Ese waba waranyuze muri izo nzira? Umuryango wawe se urabikora cyangwa warabikoraga?
  • Ku nzozi ajya agira (Imibonano mpuzabitsina, kujya mu mva, n’izindi nzozi mbi…)
  • Ku kwiyakira: kuko hari abantu batiyakira (Zaburi 139:14)
  • Ku munaniro ku mubiri hose kandi wa buri gitondo igihe ukangutse;
  • Ku kuremererwa (uregero ku ntugu….);
  • Ku ndwara zo mu muryango
  1. Iyo umaze kubaza ibyo bibazo:
  • Ushobora gufasha uwo muntu kwakira Kristo (mu gihe atigeze abikora) cyangwa kwihana ibyaha bye (niba yaei yaragiye kure y’Imana);
  • Ushobora kumwereka imirongo ya bibiliya yasoma igihe ari mu rugo no kumvikana kuri gahunda yo kuzongera guhura. Iyo mirongo ya bibiliya igomaba kujyana n’ikibazo cye nyuma yo gushishoza.

Urugero:

  • Akamaro ko kwihana ibyaha: imigani 28:13, Yesaya 59:1-2, Mariko 7:21-23, Mariko 11:25-26, Gutegeka 18:9-14
  • Urukundo rw’Imana: Yeremiya 31:3, Yesaya 55:1-3
  • Kwiyakira: Yesaya 43:4, Zaburi 139:14
  • Kwiheba: Yeremiya 29:11, Yeremiya 31:17
  • Imigozi: 1 Yohana 3:8, 4:4, Luka 10:19, Abafilipi 2:9-11, Abakolosayi 2:14-15
  • Ubwoba: Yesaya 41:10, Zaburi 23, Zaburi 91
  • Guhangayika: Matayo 6:24-34, Abafilipi 4:6-7
  1. Gusenga: gusangana na nyirubwite aho muri ndetse kumusengera nyuma yuko mwemeje aho muzahurira. Amasengesho ya buri muntu nayo ni ngobwa
  2. Iyi ikibazo afite ari icya muganga: tugomba kumufasha kubonana na muganga w’umukristo, kandi wiyemeje gukorera umwami Yesu Kristo.
  3. Iyo yakiriye Yesu Kristo agomba kubonera ibisubizo, agasubiza mu nyandiko ivuga ubuzima bwe bwose. Ubuzima bw’umuntu bugizwe n’amateka ye n’ay’umuryango we.
  • Amateka ye:
  1. Amavuko: Amazina ye, uburyo yavutse, umwanya afite mu muryango….
  2. Kuva 0 kugeza imyaka 7: Amavuko ye, ubuzima bwe mbere yo gutangira kujya kw’ishuri (igihe ari mw’ishuri ry’incuke)
  3. Kuva ku myaka 8 kugeza 14: amashuri abanza, ubugimbi cyangwa ubwangavu bwe butangiye, imyaka yo kujya mu mihango ku bana b’abakobwa
  4. Kuva ku myaka 15 kugeza 21: amashuri yisumbuye, imyaka y’ubusore.
  5. Kuva ku myaka 21 kugeza aho ugeze, mu byiciro by’imyaka irindwi irindwi
  • Umurage we

Kwandika umurage yahawe n’ababyeyi be n’abavukanyi babo (nyarasenge, ntirarume, ibisekuru mu mpande zombi)

Kuvuga ku birebana n’ubuzima:

  1. Bwo mu mwuka (Imyizerere yabo n’imana zabo n’imigenzo yabo)
  2. Bwo mu bugingo cyangwa imyitwarire yabo (ubusambayi, ubusinzi, umujinya..)
  3. Bwo mu mubiri (Kurama cyangwa gukenyuka, uburwayi cyangwa ubumuga runaka karande)
  4. Bwo mu mibireho cyangwa imivumo itera ubukene, gucikirizamo, icyangiro, igisuzuguriro, inyatsi, guhomba, kunyagwa….
  5. Bw’imishakire cyangwa imibanire: gutabwa, guhabwa akato, kugumirwa, kudashakwa, gutana, inzigo, ubupfubyi, gupfakara, kwirera, ubuzererezi……

Iryo suzuma rizabafasha gusobanukirwa neza no kudata igihe ku munsi hazaba hari ikiganiro no gutega amatwi, usengera nawe azahabwa umwanya wo gusenga no gusuzuma ubuzima bwe bwose, igihe azaba agomba kubwandikaho: Umwuka wera ashobora kumugarariza aho adashobora kwibuka. Umwinginzi akomeza kumusengera kugeza kuri wa munsi bazahuriraho.

  • Gutega amatwi

Usengerwa azubahiriza umunsi wumvikanyweho azaba yakoze ibyo yasabwaga

  1. Ibigomba kubahirizwa
  • Mbere ya byose: Gusenga, kuba wumva utihuta no gushyira usengerwa mu bwisanzure.
  • Igihe ikiganiro cyatangiye: kureka usengerwa akavuga, nta kumuca mw’ijambo. Bishobotse wagaragaza ko urimo kumukurikira (vuga uti: nibyo, ni ukuri….) kutagaragaza ko utarimo gukurikira cyangwa ko unaniwe. Uwomorwa ashobora no gukoresha CD, urwandiko n’ibindi bikoresho kugira ngo avuge.
  • Nyuma y’ikiganiro, kumvisha uwasengewe ko nta kizamenyekana kw’icyo kiganiro.

Icyitonderwa: iyo ugaragaza ko witaye kubyo avuga ku buryo bukabije amatsiko, usengerwa ashobora kwibwira ko ari indi mpamvu ibiguteye, ntiyifungure. Ushobora gutega amatwi uwomorwa mu mwuka w’amasengesho, umwereka ko igifite agaciro ari ukubohoka kwe, ko atari amateka ye.

  1. Ibyiciro
  • Umwirondoro we: umuntu yigaragaza nk’uko yabyanditse mu nyandiko ye:
  • Izina, aho atuye
  • Arubatse, ingaragu, imyaka afite
  • Yakiriye Yesu nk’Umwami n’umukiza we?
  • Gutega amatwi: Umwinginzi aramureka akavuga ubuzima bwe bwose (kumwumva ucecetse)
  • Gusesengura / kubaza ibibazo: hari ibyiciro 4 byagufasha mu gusesengura ubaza ibibazo
  • Icyiciro kijyanye n’ubusabane n’Imana:

Ibibazo: ubuzima bwawe bw’amasengesho bumeze bute? Igihe bavuga ibikorwa bikomeye by’Uwiteka wiyumva ute? Ni gute ujya utekereza ku ijambo ry’Imana?

  • Icyiciro kijyanye n’ubuzima bwe:

Ibibazo: Wishimiye uwo uri we? Unejejwe n’ubuzima bwawe? Iyaba washoboraga gutangira ubuzima bwawe, ni iki wakwirinda?

  • Icyiciro kijyanye n’ubusabane bwe n’abaturanyi: ufite inshuti zingahe? Inshuti zawe zimeze zite? Umuryango wawe umeze ute? Ufite inshuti mu baturanyi?
  • Icyiciro kijyanye n’ubushobozi bwo guhuza n’imbaraga z’imyuka mibi:

Ibibazo: inzozi zawe zimera zite? Ukanguka ryari mu gitondo kandi ujya wumva umeze ute? Wagiye mu bapfumu? Wigeze usabana n’imyuka? Ni iyihe nyamaswa ukunda? Ujya uganira n’abapfuye kandi gute ubigenza?

  • Gutandukanya imyuka / ubushobozi (Discernement)

Ni ubuhanga bwo kumenya gutandukanya ikosa n’ukuri, ni ubuhanga bwa kumenya ibikorwa byerekeranye n’isesengura ryakozwe: umuntu ashobora kuba afite imigizo imuziritse kandi itandukanye.

Hariho imigozi y’uburyo butane ikunze kuboneka mu buzima bw’abantu

  • Gutandukana kw’abashakanye, kwicamo ibice, gutabwa, icyangiro….
  • Ubusambanyi mu buryo bwinshi: guhagarika kubyara mbere yo gushyingirwa, guhohotera, imibonano mpuzabitsina hagati y’abahuje ibitsina, ubusambanyi hagati y’abantu bafitanye isano y’amaraso, kwifuzwa udakunzwe, kureba amashusho y’abantu mbaye ubusa…..
  • Urupfu: gukenyuka ko mu muryango (abapfa bakiri bato kandi bazize indwara zimwe cyangwa bapfa mu bihe bisa, urugero: impanuka ya moto, cyangwa bapfa bafite imyaka imwe), kurota abapfuye, kwiyahura mu muryango……, HIV, Kanseri….
  • Imirimo y’umwijima cyangwa kuraguza: umuntu (cyangwa abo mu muryango we) wagiye mu mazu y’abaraguza, cyangwa bakamukoreraho imihango, bakamurasaga, gushikisha,….
  • Imivumo: umwuka w’ubukene, kutarangiza umushinga watangiye, kudatera imbere mu kazi ukora, kuba ufite icyangiro.

ICYITONDERWA: Niba ubona ko umuntu aziritswe n’umugozi cyangwa imigozi ivuzwe haruguru, ntubimubwire ako kanya, ahubwo umusengere kugira ngo umubohoze

  1. KRISTO WABAMBWE, RUFATIRO RWO GUSUBIZWA KWACU
    • Ibikoresho

Hari inzira indwi dushingiraho ngo dusubizwe:

  1. Umusaraba wa Yesu

Abaheburayo 12:1-2, 1 Abakorinto 2:1-5, 1 Abakorinto 1:17-25, Abaheburayo 11:1-6, 1 Petero 1:7, Abaheburayo 2:14-15, Abakolosayi 2:13-15, Yesaya 53:4-5, Abakolosayi 2:13-15, Abagalatiya 3:13, Mariko 14:32-37, 3 Yohana 2, Abagalatiya 6:14

Ibisobanuro:

Imbaraga z’Imana = Umusaraba = Kristo wabambwe

Imbaraga zigomba gushingira ku kwireza. Umusaraba washwanyaguje urwandiko rw’imihango rwaturegaga. Nemera ko abadayimoni bagenda iyo nsenga, kandi ko Imana yakira icyifuzo cyanjye. Umusaraba no igikorwa tutanyura iruhunde mu murimo w’Imana.

  1. Imbaraga z’amaraso ya Yesu

Ibyahishuwe 12:11

  1. Izina rya Yesu

Abafilipi 2:9-10, Mariko 16:17

  1. Ijambo ry’Imana

Imigani 18:21-22, Matayo 12:35-36, Ibyahishuwe 12:11

Kwatura ijambo ry’Imana, mu kwizera kandi urivuga uko riri, udashidikanya ni imbaraga zidasanzwe imbere y’abadayimoni.

  1. Gusubiza no kwitandukanya n’ibikoresho by’umwanzi

Uwomorwa agomba kuba yiteguye kwitandukanya n’ibintu cyangwa n’umuntu wese washoboraga kumuzirika ku mwanzi (Ibyakozwe 19:19)

  1. Kwemera ko urukundo rw’Imana ruri kuri uwo muntu uboshywe

Imana ifite umugambi utangaje kuri uwo muntu, yatangiye umurimo izawurangiza neza (Yesaya 54:10, Yeremiya 29:11, Yesaya 49, Yeremiya 31:3)

  1. Kwizera / Kwiringira Umwuka wera

Umwuka w’Imana, ni Umwuka uvangira imyuka, Umwuka ubeshaho kandi w’ukuri      (1 Abakorinto 12:10, Esdras 37:10, 2 Abakorinto 3:17)

  • Gusohozwa ko kwizera

Kwizera kugaragazwa n’uko gushubijwe. Duhore turinda neza kwizera kwacu muri Yesu Kristo. (2 Abakorinto 1:20-21, Abaroma 8:24_25, Luka 18:8)

  1. KUBOHORWA NO KWIBOHOZA

Mu gutandukanya imyuka n’ubushishozi byakozwe, utandukanya imigozi mu buzima bw’usengerwa kandi usenga mu byiciro bitanu bikurikira:

  1. Gufasha usengerwa kwakira Yesu Kristo cyangwa kwihana ibyaha bye niba yarakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza we;
  2. Kwamamaza igikorwa cy’I Goligota nk’isoko yo gutsinda umwanzi (Abakolosayi 2:13:15, 1 Yohana 3:8). Nyuma yo kwihana, hamwe no gusengerwa, twogeze itsinzi ya Yesu Kristo ku musaraba I Goligota, imbaraga z’amaraso ya Yesu ku bikorwa byose by’umwanzi n’iby’abadayimoni
  3. Kwitandukanya / Gusinyura (Imigani 18:21, Ibyahishuwe 12:11, 2 Ingoma 15:12-15, Yesaya 43:25-26). Tugomba gufasha uwo muntu kwitandukanya n’imigozi yose yagaragaye mu buzima bwe, tugomba gutangira twanga imigozi yose muri rusange, hanyuma tukanga buri mugozi ugaragara mu buzima bwe.

Icyitonderwa: Nk’igikorwa cyose mu rwego rw’amategeko gikorwa imbere y’umuhamya wemewe, niko no kwitandukanya n’iyo migozi bigomba gukorerwa imbere y’umukozi w’Imana. Ibyo byakorwa avuga amagambo ameze atya:

Urugero: Uyu munsi tariki ya 15/03 2009, jyewe Twagirimana Francois, Imbere y’umushumba GATETE Alfred, I Nyamirambo saa ine za mugitondo, nitandukanyije n’amasezerano yose nakoze jye ubwanjye mbizi n’ayakozwe n’ababyeyi banjye, n’ayakozwe n’abasekuruza banjye cyangwa n’undi muntu wese wahawe ubutware buturutse ku bikorwa n’amagambo yanjye, ayo masezerano ahesha satani ubushobozi bwo kunkorera nabi. Nitandukanyije mu mbaraga z’amaraso ya Yesu.

  1. Amasengesho yo kubohoza (Mariko 16:17, Matayo 18:18, Imagani 24:11-12, Yesaya 42:20-23

Nyuma yo kwitandukanya, uwasengewe ashwanyaguza impapuro(cyangwa ikintu cyose) yanditseho (yashyizeho) amateka ye, agaragaza ko abohotse, ko yibohoje ku migozi yose. Umwinginzi ategeka avuga ku gutwi kwe ko imigozi ye yose icitse, ko imyuka yose imuvuyemo mw’izina rya Yesu. Akamwatuza agaragaza ko Imana imufitiye imigambi myiza n’amasezerano meza.

Urugero: nitandukanyije n’umugozi w’urupfu, kandi nemeje ko ntazapfa ahubwo nzarama kugira ngo namamaze ibikorwa bitangaje Uwiteka yakoze mu buzima bwanjye (Zaburi 118:17)

  1. Amasengesho yo kwiyegurira Imana no gukira

Ayo masengesho akorwa ku mgingo z’umubiri zangiritse, kandi umwinginzi amuhugurira gukomeza gushikama no kwizera mu bitekerezo kugira ngo atazongera gusubira uko yari ameze; icyo gihe bishobora kumubera akaga gakomeye (Luka 11:24-26)

Kwizera mu bitekerezo k’umukristo n’ugusenga, no gusoma ijambo y’Imana no kuririmbira Imana ibihimbano by’Umwuka, no gusabana n’abana b’Imana, gusangira ijambo ry’Imana (Yeremiya `5:19)

Icyitonderwa: kugira ngo ubohorwe, ni ngombwa kumenya uko umeze kandi ko ubikeneye. Tumaze kubohorwa, dufite inshingano zo kubohora no kubohoza imiryango yacu, igihugu cyacu n’abandi bose (Zaburi 31:10, Zaburi 16:9-10, 1 Abatesalonika 5:16-19)

  1. UKO KUBOHORWA GUKORWA MW’ITSINDA (IBISOBANURO N’IMIKORERE)

Ubu buryo bukurikira burakorwa igihe umuntu agaragaje ko ari munsi y’ububata bw’umwanzi kandi ko agomba gutabarwa byihuse

  • Gupfukamisha hagati mw’itsinda uwo muntu uboshywe n’imyuka mibi, mufatanye ibiganza, musingiza icyubahiro cy’Umwami. Mube mu mwuka umwe, ntimurangare, muhimbaze Imana, murirmba indirimbo z’intsinzi (Matayo 18:19-20)
  • Kumwakiriza Yesu, igihe atabikoze, igihe yishe, agomba kwitandukanya n’umwuka w’urupfu, w’ubusambanyi niba yarasambanye, w’umuvumo niba yaravumwe (Abalatiya 3:13).
  • Isengesho ryo gutegeka: mugomba gukorana mu bwumvikane, ni ukuvuga mubohe niba ari ngombwa, mwirukane kandi nta bwoba. Mutegeke murasa ku ntego kugira ngo dayimoni amuvemo burundu. Abantu bose ntibagomba gutegeka icya rimwe (Ibyakozwe 19:13)

Icyitonderwa:

  • Iyo usengerwa adafite ubwenge bwe ngo amenye ibiri kumubaho ndetse iyo umudayimoni yanze kumuvamo, umwinginzi asenga ategeka ko ubwenge bwagaruka k’usengerwa hanyuma agaca imigozi cyangwa agategeka umudayimoni kumuvamo. Ashobora kwifatikanya n’usengerwa kugira ngo wenyine ace iyo migozi.
  • Ubaza umudayimoni iyo ushaka kumeya amasezerano ari hagati y’uziritswe n’uwo mudayimani kungirango usenye ayo masezerano (Luka 8:30)

Inama zashyirwa mu bikorwa kugira ngo ubwo butabazi bukorwe neza.

  1. Guhuza umutima mu masengesho;
  2. Kwiyeza kubw’umurimo;
  3. Kwitwikiriza amaraso ya Yesu, n’umuryango wawe, n’ibyo ufite byose;
  4. Kwirinda kurangara kugira ngo udaha umwanzi icyuho (kuba maso kugeza igihe ikibazo gikemuka)

Umwanzuro: Agakiza n’ukugira ubuzima buhoraho, kubohoka n’ukugira ngo ugubwe neza mu gakiza wahawe, (2 Samweli 23:5, Yesaya 42:21-23)

ISOMO RYA KABIRI: AMASENGESHO YO GUSHYIGIKIRA

Abagalatiya 6, Gutegekwa 12:1-17, Abafilipi 1:22-25, Kuva 17:8, Yesaya 62:1-7, Yesaya 65:1-10, Yesaya 64:1-4

Tugomba kumenya ko:

  • Kwikoreranira imitwaro ari itegeko ry’Imana;
  • Kwizera, gutegereza igisubizo cyiza, kuko tuzi ko hari umuntu waduhetse mu masengesho.

Bibiliya iratwereka ko “ Igihe Mose yazamuranga ibiganza bye, Yosuwa yarushaga imbaraga abanzi be.

  1. UMWINGINZI N’UBUBYUTSE MU MWUKA
    • Ubusobanuro
  • Ububyutse mu mwuka n’ikimenyetso cy’Uwiteka mu murimo we kubera amasengesho y’abera;
  • Ni ukugaragazwa kw’Imana mu buzima bw’umukristo (Gutegekwa 1:4-9, Gutegekwa 2:1-6, Gutegekwa 4:29-31, Yesaya 35:1-10, Yesaya 6:18, Yesaya 64:1-4
    • Akamaro k’ububyutse
  • Ububyutse mu mwuka buzana umusaruro munini mu bwami bw’Imana (abakozi benshi b’Imana baraboneka mu murimo kandi basizwe amavuta)
  • Ububyutse mu mwuka butuma abantu bagira inyota nyinshi y’Ijambo ry’Imana, bakagaragaza ko bafite inyungu zo guteza imbere umurimo w’Imana;
  • Ububyutse mu mwuka butuma itorero rishinga imizi, rikagira abera bafite ukwizera gukomeye, itorero rikra umurimo waryo neza, ryerera imbuto abarisengeramo n’igihugu rikoreramo umurimo w’Imana
  • Ububyutse mu mwuka butuma ibikorwa byose byorohera ababikora kuko Imana ubwayo ni yo ibikora (Yohana 3:27-30, Yesaya 26:11-12)
    • Ububyutse mu mwuka bugaragara bute
  • Kuzirika no gutsinda imbaraga z’umwijima n’ubuyobozi bwazo (Abefeso 6:12, Daniyeli 10:1-15, 2 Abakorinto 10:3-5)
  • Gukuraho ibitera amacakubiri, bitandukanya abantu. (Abefeso 2:13-14, Gutegekwa 2:1-6)
  • Gusengera uwo murimo ubudahwema; Imana yategetse abisirayeli ko umuriro ki gicaniro utagomba kuzima.
  1. URUNANA RW’AMASENGESHO

Yesaya 62: 1-7, Yohana 6, Nehemiya 3, Nehemiya 6:15-16

  • Gukora urunana rw’amasengesho ni imbaraga zikomeye zo kubohoza ababoshywe,
  • Nehemiya yabanje kumenya inkike z’I Yerusalemu zasenyutse. Yosuwa nawe yazengutse Yeriko iminsi 7, ku munsi wa 7 bavuza akaruru, Imana irakora.
  • Gushobora gushyira icyumba cy’amasengesho: abantu 168 (amasaha 24 X iminsi 7=168) batwikiriye itorero, igihugu, amasaha 24 kuri 24 icyumweru cyose.

AMATSINDA:

  • Kumenya aho ibyo byumba by’amasengesho biri
  • Icyumba cy’amasengesho gushyirwaho gite?
  1. KUBOHOZA IMIRYANGO, IMIGI N’IBIHUGU

Yobu 34:29, Yesaya 62:1-7, Nehemiya 9:1-3

Mu byo tubonesha amaso, umuntu n’igihugu biratandukanye kubera ubwenge bwacu bufite aho bugarukira, ariko mu maso y’Imana itagira umupaka, umuntu, umuryango, umujyi n’igihugu birasa.

Umurimo wacu w’abinginzi n’ukuzana imiryango yacu, imigi yacu, ibihugu byacu imbere y’Imana nk’uko tubikorera umuntu wese.

Rimwe na rimwe duhamagarirwa kwishyiraho ibyaha by’abo bantu, tukabyihana imbere y’Imana year, nyir’imbabazi, nk’uko byakorwaga igihe cy’abatambyi binjiraga ahera h’ahera kugira ngo batange igitambo cy’amaraso cy’igihugu cyose cya Isirayeli.

Umuryango, umujyi, umudugudu, igihugu gifite umwuka, ubugingo, umubiri

Ni koko, dushobora kubano ku hari umwuka utegeka umuryango runaka, tukabona n’uburyo bwo kwakirana cyangwa gukundana bugaragaza ubugingo bw’uwo muryango kandi tukanamenya uburyo uwo muryango ugaragara mu buryo bufatika bugaragaza umubiri wawo.

Ku bujyanye n’umuryango/ umujyi/ igihugu, imyifatire, imigenzo n’imico igaragaza neza uko umwuka, ubugingo cyangwa umubiri byawo bimeze.

Kubw’umwihariko w’igihungu, hariho umwuka cyangwa ubutegetsi buyobora imirongo migari ya politiki. Ariko imigenzo, umuco bigaragaza ubugingo bwacyo; naho, umutekano, ubumenyi bw’isi n’ubukungu bigaragaza uko umubiri w’icyo gihugu umeze.

Igishushanyombonera cy’umwuka kidufasha kumenya neza uko umwuka, ubugingo n’umubiri by’umuntu bimeze, nk’uko twagikorera n’igihugu, umujyi n’umuryango. Nk’uko dusengera umuntu ngo abohoke, ni ko dushobora kubigirira umuryango, umujyi n’igihugu ngo bibohoke.