Elim school of Ministries class 5

coClass 5: IVUGABUTUMWA

ISOMO RYA MBERE: INTERURO

1.1. Ivugabutumwa ni igikorwa cyo gutangaza inkurunziza y’AGAKIZA ku muntu wese; kabonerwa muri Yesu Kristo wadupfiriye ku musaraba kugira ngo aduhuze n’Imana.
1 Abakorinto 1:17-25
2 Abakorinto 5:18-21
1.2. Ivugabutumwa niwo muryango TWINJIRIRAMO mu bwami bw’Imana cyangwa mu muryango w’Imana na niwo muryango TWINJIRIRAMO abandi. NIYO MPAMVU UMURIMO W’IMANA WOSE UBEREYEHO
Itorero rya mbere ryabanjirije ku butumwa bwiza bw’agakiza muri Yesu Kristo, rigakangurira abizeraga kwitandukanya n’ab’iyi si.
Ibyakozwe 2:40-41
1.3. Uburyo bumwe bwatuma kugaruka k’Umwami wacu Yesu Kristo kwihutishwa ni uko ubutumwa bwiza bwagezwa ku bantu bose.
Matayo 24: 14
1.4. Isi iragenda irushaho kumera nabi, n’ibyaha bikarushaho kwiyongera, ibyaha bikinjizwa mw’itorero, nk’aho isi yigaruriye itorero, aho itorero ari ryo ryakwigaruriye isi.
Umurongo utandukana ikibi n’icyiza, ubuzima bw’isi n’ubw’Imana ugorana kubitandukanya. Niba itorero ridateye imbere kugira ngo rigeze ubutumwa bwiza ku bantu bo mur’iki gihe bagenda barushaho kuba mu ngeso mbi, rizahura n’ibibazo bikomeye bituma imyizerere irwanya ubutumwa bwiza izarushaho gusenya itorero.
Bamwe bashyigikiye iyo myizerere binjiye mw’itorero. Aho bafite ubuyobozi bubafasha kurwanya ibikorwa by’ivugabutumwa cyangwa amasengesho afasha abakristo guhamiriza abatarakizwa iby’agakiza.
Niba ntagikozwe, niba itorero ridateye imbere ngo ryinjize abantu mu gakiza tuzaba abahurira kungurana ibitekerezo byatwubaka aho kugaragaza ukwera kwacu mu Mana y’ukuri, tugaragare nk’abashaka Imana, aho kwiyemeza, abashaka imibereho myiza yo kw’isi, aho kugira ukwizera kwa gikristo kutuganisha mw’ijuru, aho tuzaba iteka ryose.
1.5. Igikorwa kimwe gishobora guhuza itorero ngo ribe rimwe ni uko itorero rigendera k’umurongo umwe wo kurwanya umwazi, icyo gikorwa ni ivugabutumwa.
Guteza imbere ivugabutumwa niko guteza imbere ubumwe bw’Itorero, umubiri wa Kristo. Intambara nyinshi zidafite agaciro zisenya itorero ry’umwami Yesu Kristo zashira niba twese twiyemeje kurwanira kuzana mu gakiza abataye inzira yo kwizera. Iyo ivugabutumwa rikozwe neza, umusaruro uriyongera abantu bose bakabiboneramo inyungu, bigatuma itorero ryiyongera mu kwiyubaka n’umubare w’abakristo ukiyongera (abakira agakiza). Iyo babahuguye neza, bahinduka abasirikare aribo bigishwa ba Kristo.
ISOMO RYA KABIRI: IMPAMVU UBUTUMWA BWIZA BUKWIRIYE KUVUGWA (KUKI TUGOMBA KUVUGA UBUTUMWA)
2.1. Ni itegeko ry’ikirenga ry’Imana yacu
Matayo 28:18-20, Ibyakozwe 10:42-43
2.2. Ni umutima w’Imana yacu, n’ubushake bwayo bushaka ko umuntu wese akizwa kugira ngo ashobore kumenya ukuri.
1 Timoteyo 2:1-7, Luka 15:3-7, Yohana 4:31-42, Yohana 10:16, Yohana 21:15-17
Luka 15:3-7
2.3. Niryo sezerano riduhesha imigisha myinshi uhereye ubu n’iteka ryose. Niyo mpamvu bituma tureka byose kugira ngo duhabwe ikiruta ibindi Imana idufitiye mu gakiza k’abataye inzira y’Imana.
Mariko 10:28-30, Itangiriro 49:25, Yohana 6:27-29, Yohana 4:28-30, Luka 5:9-11
Mariko 10:28-30
2.4. Niryo rigaragaza urukundo n’imbabazi tugirira bagenzi bacu bagiye kwicwa urupfu rubi (Imigani 24:11-12, Abaroma 10:9-16)
Imigani 24:11-12
2.5. Niryo rihesha Imana icyubahiro ari nayo mpamvu yacu yo kubaho n’agaciro kacu gahoraho mu maso y’Umwami wacu. (Yesaya 43:6-7, Yohana 15:8,16, 1Abatesalonika 2:19-20)
Yahona 15:8, 16

ISOMO RYA GATATU INZITIZI KW’IVUGABUTUMWA
3.1. Kwitambika k’umwanzi satani n’abambari be
• Kuturwanya kwa satani, kw’abadayimoni be n’abantu akoresha kugira ngo ivugabutumwa rye kuvugwa: kwanga gutanga uruhusha cyangwa visa ku bakozi b’Imana nta mpamvu igaragara, gutoteza abavugabutumwa, kubateza indwara z’amoko atandukanye.
• Guhumisha cyangwa kurangaza abavugabutumwa: kwemera ko ivugabutumwa ridafite agaciro, ko ritihutirwa kubera ibindi bifite agaciro kurusha ivugabutumwa kandi byihutirwa.
• Ubwibone, ubwoba butewe n’icyo abandi batavugaho, kwishyiramo ko ntacyo ushoboye cyangwa ko udafite umuhamagaro wo kuvuga ubutumwa bwiza.
• Kwemera ko ivugabutumwa ryahariwe abahanga mu by’umurimo w’Imana, ko atari iby’umuntu wese cyangwa ko ari igikorwa giteye isoni mu gihigu.
• Kuba utarateguwe mu mwuka, mu bwenge, mu bikoresho no mu mutungo uzakoresha: kuba utarateguwe ni byo bituma ivugabutumwa ritagera ku ntego zateganijwe. Mu gikorwa icyo aricyo cyose uteganyamo kugera ku ntego zishimishije, gutegurwa nirwo rufunguzo rutugeza kuri za ntego.
• Kutamenya ibibazo byaho ushaka gukorera kandi wagombye kuhakorera inyigo inonosoye, ndetse ukahakorera ikarita na gahunda iteguye neza kugira ngo ugere k’umusaruro ushimishije.
3.2. IMYIZERERE Y’UBUYOBE
Yohana 4:19-26
Imyizerere y’abasekuruza uwo mugore yarazwe yamubuzaga kwizera umucunguzi wari imbere ye, byari byamukomereye kumwemera. Inyigisho duhabwa mu bwana bwacu ziraduherekeza, zikagaragaza ko tutagomba kwemera izindi nyigisho zitwa ko zivuye ahandi.
Ibyakozwe n’intumwa 17:18
Ibyakozwe n’intumwa 19:24-29
Iyo turi imbere y’umuntu cyangwa iteraniro ry’abantu bigishijwe cyangwa barezwe mu buryo bunyuranye n’ivanjili, tuba dukeneye Umwuka kugira ngo tugire ubwenge bwo gukosora, tutanenga cyangwa tutajya impaka zidafite agaciro, kuko ivanjili ubwayo ifite imbaraga zo kwemeza buri muntu ushaka agakiza, abiheshejwe n’Umwuka wera.
Ni ibyiza ko umuntu yaba afite ubumenyi rusange ku myemerere y’abantu kugira ngo hafashwe abo satani yashyize mu mutego w’inyigisho z’ibinyoma zishingiye kw’irari ry’umubiri, iry’amaso n’ubwibone bw’ubuzima.
Abakolosayi 2:8-10, 18-22
Hariho inyigisho z’abadayimoni n’inyigisho z’abantu zigenda mw’isi zishaka kubuza abantu kumva ivanjili (ijambo) y’Umwami wacu Yesu Kristo igamije guhesha agakiza ubugingo bwabo. Satani akoresha izo nyigisho mbi kugira ngo zihumishe ubwenge bw’abo bantu kugira ngo umucyo w’ivanjili (ijambo cyangwa ubutumwa bwiza) ya Yesu Kristo utabagaragaraho.
2 Abakorinto 4:3-6
3.3. INGINGO Z’INGENZI ZITERA IMPAKA ZIKAZANA UBUYOBE
3.3.1. Imiterere y’Imana n’imikorere yayo
– Imana Data
– Yesu Kristo Umwana w’Imana
– Umwuka wera
3.3.2. Guhumekerwa n’ubutwarebw’ijambo ry’Imana: Bibiliya
3.3.3. Agakiza n’ibikorwa by’umuntu
3.3.4. Umubatizo n’ibindi bimenyetso byo kwizera (Sacrements)
3.3.5. Ibyiringiro cyangwa iherezo ry’abizera
Ni kuri izi ngingo batumvikanaho, ariko kuri abemera ivanjili (Ubutumwa bwiza) twemera ko:
• Imana ari imwe igaragarira mu bayigize batatu kandi bahoraho iteka ryose: Imana Data, Umwana n’Umwuka wera.
• Bibiliya n’ijambo ryahumetswe n’Imana rifite ubushobozi bwose bwo gutandukanya ikibi n’icyiza, rihora ari rishya mu bihe byose (ibyashize ibiriho n’ibizaza) no mu bwoko bw’abantu ubwo aribwo bwose, kandi rishobora kwemerwa mu mwuzuro waryo muri Yesu Kristo no mu mbaraga z’Umwuka wera.
• Agakiza kakirwa mu kwizera Yesu Kristu wenyine n’ibikorwa bikagaragaza nk’ibisubizo cyangwa ingaruka nziza, atari uko biduhesha agakiza, kuko twaremewe kugaragaza ibikorwa byiza, iyo twakiriye agakiza.
• Kubatizwa, ifunguro ryera, gushyingirwa ni ibikorwa by’agaciro Umwami wacu atwumvisha ko dukwiye kubishyira mu bikorwa kugira ngo bigaragaze ko twizera kandi bishimangire ubumwe bwa kivandimwe, dutegereje kuzabana n’Umwami wacu no gusangira hamwe nawe ubuzima buhoraho iteka ryose.
• Ijuru ririho, ni ryo tuzabamo iteka ryose n’abamarayika b’Imana, n’umuriro uharaho uriho, niryo herezo ry’abatizera n’abanyabyaha hamwe na satani n’abadayimoni be.
• Yesu Kristo aragaruka vuba azanywe no kutujyana ngo tubane nawe mu cyubahiro gihoraho iteka ryose no gucira ubanza abazima n’abapfuye.
3.4. AMWE MU MADINI CYANGWA IMIRYANGO Y’UBUYOBE
Abahamya ba Yehova, Abashingiye kuri Brahnam, Abari mu nzira (the way), isilamu, Mahikari, Rose croix, Abafaramaso, Enkackar, Moonisme, Bahai, aba Mormons (Itorero ry’abera b’iminsi ya nyuma, New age…..
ISOMO RYA KANE: UBUTUMWA BWIZA
4.1. Ubutumwa bwa bibiliya bugaragazwa hakurikijwe intego n’abo bugenewe. Ubutumwa bwiza bushingiye ku gikorwa cy’umusaraba kandi ni igisubizo cy’umuntu igihe yemeye gukizwa.
Ubwo butumwa bwiza bugomba kuba busobanutse, mu magambo make, bukagaragaza mu ncamake izi ngingo enye:
1. Umugambi w’Imana k’umuntu w’umunyabyaha
2. Integer nke z’umuntu mu kwakira umugambi w’Imana cyangwa kwinjira muri uwo mugambi w’Imana.
3. Kwitanga kw’Imana kugaragazwa n’igikorwa cy’umusaraba I Goligota
4. Igisubizo cy’umuntu cyangwa icyo umuntu asabwa kw’icyo gikorwa cy’umusaraba

4.2. Ingero zimwe za bibiliya ku butumwa bwiza.
4.2.1. Yohana 4:7-30
• Umurongo wa 7-9: Ijambo ry’ikaze (gutegura/kubonana n’abo ushaka kugezaho ubutumwa)
• Umurongo wa 10: Kugaragaza umugambi w’Imana wo gutanga amazi y’ubugingo kubabishaka.
• Umurongo wa 11-13: Intege nke z’umuntu mu kwakira umugambi w’Imana.
• Umurongo 14-15: Igitambo cy’Imana muri Yesu Kristo: kumara inyota, twakira Kristo ubwe no guhinduka isoko y’ubugingo iteka,
• Umurongo 13-30: Icyo umugore yasabwaga kw’icyo kibazo cyangwa ku gitambo cy’Imana k’u musaraba.
4.2.2. Ibyakozwe n’intumwa 2:14-40
• Umurongo wa 14:15: Ijambo ryinjiza mu kibazo/ kumenya ibibazo biriho no kubishakira ibisubizo
• Umurongo wa 16-21: Kugaragaza umugambi w’Imana kuri isirayeli
• Umurongo wa 22-29: integer nke z’umuntu mu kwakira umugambi w’Imana ndetse batawitaho, ari byo byatumye Imana yemera igitambo cy’umusaraba.
• Umurongo wa 30-36: Igitambo cy’Imana muri Yesu Kristo
• Umurongo wa 37-40: Icyo umuntu asabwa kuri icyo gitambo cy’Imana ku musaraba.
4.2.3. Ibyakozwe n’intumwa 8:26-39
• Umurongo wa 26-29: Umugambi w’Imana ku gakiza k’umunyetiyopiya w’inkone.
• Umurongo wa 30-34: Intege nke z’umunyetiyopiya mu kwakira umugambi w’Imana
• Umurongo wa 35: Igitambo cy’Imana cyangwa ubutumwa bw’agakiza muri Yesu Kristo
• Umurongo wa 36-39: Igisabwa / igisubizo cy’inkone ku butumwa bwiza yamenyeshejwe
4.2.4. Ibyakozwe n’intumwa 10:1-48
• Umurongo wa 1-8: Umugambi w’Imana ku gakiza ka Koruneliyo n’umuryango we
• Umurongo wa 9-33: Intege nke z’umuntu mu kwakira ku buntu Yesu Kristo
• Umurongo wa 34-43: Igitambo cy’Imana ku gakiza k’ubuntu muri Yesu Kristo
• Umurongo wa 44-48: Igisubizo cy’abo ubutumwa bwiza bwagenewe gishingiye ku kwizera Yesu Kristo no kuzura Umwuka wera no kubatuzwa mu mazi menshi.

ISOMO RYA GATANU: UBURYO BUTANDUKANYE BWO KUVUGA UBUTUMWA BWIZA N’ISHYIRWA MU BYICIRO RY’IVUGABUTUMWA
5.1. Ku bijyanye n’ababwirwa ubutumwa ubutumwa bwiza cyangwa abo ubutumwa bugenewe.
Dushobora gusobanura igikorwa cy’ivugabutumwa bitewe n’uko tubwiye umuntu umwe, abantu bishyize hamwe cyangwa imbaga y’abantu benshi. Icyo gihe tuzavuga ko ari ubutumwa bwiza umuntu ku wundi, ku bantu bishyize hamwe cyangwa ku mbaga y’abantu benshi.
5.2. Uko biyegereza abo bagezaho ubutumwa bwiza
Ubutumwa bwiza bushobora kubwirwa abo bwagenewe tubareba cyangwa tutabareba hakoreshejwe Radio, Televiziyo n’ibindi bikoresho binyuranye.
5.3. Ku bijyanye n’imyiteguro cyangwa na gahunda y’ivugabutumwa
• Ivugabutumwa rishobora gukorwa ridakorewe gahunda (urugero: Ku kiriyo, muri bus, mu ndege cyangwa gari ya moshi, mubo wagiye gusura bisanzwe) ubitewe n’Umwuka w’Umwami Yesu Kristo.
• Ivugabutumwa rishobora gutegurwa no gushyirwa kuri gahunda, hateganijwe musaruro ushimishije.
5.4. Ku bijyanye n’uko ubutumwa bwiza bushingiye kuri rukuruzi
Ubutumwa bwiza bushobora kwishingikiriza ku kintu kibukurura.
Urugero:
• Petero na Yohana bashingiye ku gitangaza cy’umuntu wari wararemeye, yicaye kw’irembo ryitwa ryiza, wakijijwe n’Imana, byabashoboje kubwiriza ubutumwa bwa Yesu Kristo.
• Petero uwo yishingikirije ku bari baje mu munsi mukuri wa pantekote, bituma abwira ubutumwa bwiza bwa Kristo.
• Ubuhamya bw’umuntu, indirimbo cyangwa indi mpano y’Umwuka… nk’impano y’ibitangaza cyangwa yo gukiza indwara, n’indi….
• Umunsi mukuru ukorewe mu muryango: kwifurizanya umwaka mwiza, gutaha inzu, gukora igiterane nk’ikiliyo gihuza benshi bishobora kuba imbarutso yo kubagezaho ubutumwa bwiza.
5.5. Ku bijyanye no kuvuga ubutumwa bwiza bushingiye ku ntego cyangwa icyifuzo
Ubutumwa bwiza bushobora kuvugwa kugira hatangizwe igikorwa cy’Imana nko kubaka inzu y’Imana aho itabonekaga cyangwa ahantu hakenewe gushyirwa inzu ya bibiliya.
Bashobora kuvuga ubutumwa bwiza kugira ngo bazane abantu ku Mwami Yesu Kristo hagamijwe gushyigikira igikorwa cy’itorero ry’Umwami aho ryubatswe cyangwa aho icyo gikorwa cy’ivugabutumwa gisanzwe gikorerwa.

ISOMO RYA GATANDATU: UKO BATEGURA IGIKORWA CY’IVUGABUTUMWA BUGERA KU NTEGO ISHIMISHIJE (UMUSARURO UFATIKA)
Luka 14:28-32
Ibyo bimaze kuvugwa byerekana ko ari iby’agaciro gutegura igikorwa kigamije intego ishimishije, mu yandi magambo kigera kuri ya mibare yateganijwe kandi bidatwaye amafaranga menshi cyangwa ibikoresho byinshi.
6.1. Kwitegura mu mwuka
Kuvuga ubutumwa n’igikorwa cyo gutera umwanzi mu birindiro bye kugira ngo habohorwe abagizwe imbohe nawe. Ni intambara rero yo bohoza abagizwe imbohe kandi ibyo bidusaba kwitegura neza mu mwuka no kwiga neza ibirindiro tugiye gutera (spiritual mapping)
6.2. Gukangurira imitima y’abavugabutumwa gusobanukirwa uko igikorwa cy’ivugabutumwa kizashyirwa mu bikorwa.
Kugira ishyaka no gusobanukirwa icyo ivugabutumwa rigamije ni ngombwa kugira ngo bikorwe neza kugira ngo bose nk’umuntu umwe bahagurukire icyo gikorwa bashyize hamwe.
6.3. Gukora gahunda n’igishushanyo mberenera cyangwa gutegura mbere gahunda y’ivugabutumwa, mu gihe buvugwa na nyuma.
• Kumenya aho buzavugirwa aho ubutaka bugarukiye cyangwa abagenewe kubwirwa ubutumwa bwiza;
• Kumenya ko ibyagenwe n’ibisabwa Bihari, ko abo basabwa kunyuraho bazwi, ko amatsinda yose ahyizwe mu myanya, ko bashoboye kugera ku mubare ushimishije w’abarebwa n’ivugabutumwa, ko gahunda zinyuranye zakozwe, ko ingamba zo kuzakurikirana abakiriye agakiza zisobanutse…
Ibyo byose bigomba gukorwa neza kugira ngo bizatange umusaruro ushimishije.
6.4. Gutegura gahunda y’ibikoresho bikenewe n’uko bizakoreshwa
6.5. Gutegura ingengo y’imari izakoreshwa.

ISOMO RYA KARINDWI: UKO BAYOBORA IGIKORWA CY’IVUGABUTUMWA
Ubutumwa bushobora kuvugwa n’umuntu umwe wiyemeje kuzana umuntu umwe kuri Kristo cyangwa kuzana benshi kuri Kristo(Umuryango, abari hamwe mw’ishuri, abakorana mu ruganda….) cyangwa se abantu benshi.
Ubutumwa bushobora kuvugwa n’abantu bishyize hamwe biyemeje guhamiriza Yesu Kristo k’umuntu umwe, ku gitsiko k’abantu cyangwa mu mbaga y’abantu. Iyo biyemeje ivugabutumwa ry’abantu nyamwinshi (batazwi umubare), kuri aba ubutumwa bushobora kuvugwa bari ahantu hamwe cyangwa se bakoresheje Radio cyangwa Televiziyo.
Iyo abavugabutumwa bateguwe mu mwuka, mu bwenge, muri tekiniki no mu mutungo (amafaranga) bashobora gutangira igikorwa cy’ivugabutumwa.
7.1. Kubwiriza ubutumwa uri umuntu umwe
Byaba byiza igihe cyose ko abavugabutumwa baba babiri, nk’uko Umwami Yesu yabikoze yohereza babiri babiri mu bigishwa be aho yagombaga kujya wenyine. (Luka 10:1-2)
Nyamara kuko ivugabutumwa ari umurimo wacu wa buri munsi, birashoboka ko umuntu umwe yageza ubutumwa bwiza ku muntu umwe, ku gatsiko k’abantu cyangwa ku bantu benshi. Tugomba rero kuvuga ubutumwa bwiza bw’umusaraba wa Kristo mu mbaraga z’Umwuka wera, twishingikirije kuri nyir’ibisarurwa, uzi uko yiyegereza n’uko yemeza agakiza abayobejwe na satani.
Dore uko wabwiriza Ubutumwa bwiza uri umuntu umwe:
• Kwegera mu kinyabupfura umuntu ugezaho ubutumwa, nk’uko Yesu yabikoreye umusamariyakazi, akamwegera ndetse bakagirana ikiganiro.
• Kuvuga ubutumwa utanyuze iruhande, mu magambo asobanutse, utabikoreshejwe n’igitugu.
• Kumenya neza ko ibice bine by’ubutumwa bwiza byamenyeshejwe uwo ubwira:
– Umugambi w’Imana
– Kudashobora kwikiza kubwe
– Igitambo cy’Imana ku musaraba
– Igisubizo cy’umuntu mu kwakira agakiza muri Yesu Kristo
• Guha uwakira agakiza umwanya wo kugaragaza icyo ahisemo no kumuyobora, amaze kugaragaza ko yiyemeje guha ubuzima bwe Kristo
• Gusobanurira uwakiriye agakiza uko azakurikiranwa mu buzima bwe bushya. Urugero: kumugira inama yo kujya mw’itorero aho Yesu Kristo yemewe nk’Umwami n’Umukiza w’abantu, aho ijambo ry’Imana (Bibiliya) ryigishwa neza.
• Kumusengera kugira ngo Imana imukuze mu buzima bwe bw’umwuka no kwishimira ko yabaye umwe na Kristo kuko muri we tuboneramo ibyo dukeneye byose. (Abakolosayi 2:9-10, 2 Petero 1:3-5)
• Uwabwiwe ubutumwa bwiza aramutse atabwakiriye, tugomba kumugaragariza ubugwaneza mu rukundo n’impuhwe, twirinda igitugu ahubwo twizera Umwami n’Umwuka wera wemeza wenyine abantu iby’icyaha n’ibyo gukiranuka n’iby’amateka kandi akanabayobora mu kuri kose. Umurimo wacu ugarukira mu kwamamaza Yesu Kristo mu buryo bwumvikana kandi bworoshye twizera Umwuka wera kubw’umusaruro wa none cyangwa wo mu gihe kizaza, umusaruro ubonwka n’utaboneka.
7.2. Kubwiriza ubutumwa muri benshi
Mu gihe akazi ko kuvuga ubutumwa gakorwa n’abantu bishyize hamwe, kwitegura no gushyira abantu mu myanya birangiye, hakorwa ibi bikurikira:
• Guhurira hamwe aho bazahagurukira kugira ngo basengere icyo gikorwa, bahuje umutima, bishyire mu maboko y’Imana, mbere yo gutangira icyo gikorwa;
• Kwakira amabwiriza ya nyumwa abahamagarira kugira imyitwarire myiza no gushyira mu bikorwa ibyo bigishijwe;
• Gusobanura no kumenyesha mu buryo busobanutse gahunda cyangwa igihe buri muvugabutumwa azagomba kubahiriza.
Urugero:
Niba ari ukuvuga ubutumwa mu muryango watumiye abavandimwe, nk’uko byagenze kwa koruneliyo (Ibyakozwe n’intumwa 10), cyangwa mu gusangira, agape, ikiriyo cyangwa kwizihiza umunsi w’amavuko, ibi bintu bikurikira bigomba gukorwa:
– Gusobanura igihe cyo kwakira abantu no kubaha amafunguro
– Gusobanura igihe cyo kuririmba
– Gusobanura igihe cyo gutanga ubuhamya
– Gusobanura igihe cyo kuvuga ubutumwa bwiza no kwakiriza agakiza ababyemeye
– Gusobanura igihe cy’amasengesho ku bakiriye agakiza cyangwa gusengera abarwayi n’abafite ibindi bibazo
– Gusobanura igihe cyo gusoza ibyo bikorwa no kumenyekanisha abazaba hafi y’abakiriye agakiza bizeye Yesu Kristo nk’Umwami n’umukiza wabo.
Niba ari igiterane cy’ivugabutumwa ku bantu benshi, uburyo bikorwa ni bimwe, uretse ko hadateganywa umwanya wo guha abantu icyo kunywa cyangwa icyo kurya n’uko bikorwa mu gihe cy’ubusabane.

ISOMO RYA MUNANI: UKO BAKURIKIRANA IGIKORWA CY’IVUGABUTUMWA KU BURYO BUSHIMISHIJE
Gukurikirana igikorwa cy’ivugabutumwa ni ngombwa cyane, naho igihe bitagenze neza, byasa naho bakoreye umuyaga. Itegurwa ryo gukurikirana igikorwa cy’ivugabutumwa ni ngombwa ko ritegurwa mbere yo kujya aho buzavugirwa, rigakorwa neza ridahubukiwe.
8.1. Amakarita y’abemeje gukizwa cyangwa impapuro zigaragaza uko abakijijwe bakurikiranwa: izo nyandiko zigomba gutegurwa mbere yuko uzakira agakiza ashobora kuzuza, atanga amakuru amureba kugira ngo bashobore kumugeraho cyangwa kumya amakuru.
8.2. Inyandiko zitanga amakuru cyangwa zigaragaza uko uwakiriye agakiza ashobora kwitwara mu buzima bushya muri Yesu Kristu (inyigisho z’ibanze) zigomba kuba zirangwa n’ibi bikurikira:
– Aho amatorero cyangwa ibigo bya gikristo bibarizwa kugira ngo uwakiriye agakiza abashe gukura n’abamufasha muri ubwo buzima bushya bwa gikristo atangiye
– Izo nzandiko zishobora kandi kugaragaza ibintu by’ibanze (ABC) umukristo wese agomba kumenye k’uwo ari we muri Kristo n’icyo asabwa gukora ngo akure mu mwuka no gukomera muri ubwo buzima bushya ari hamwe n’Umwami Yesu Kristo.
8.3. Gutegura abakurikirana icyo gikorwa cyangwa abajyanama mu buzima bw’umwuka no kubahugura kugira ngo bakore umurimo mwiza.
Abo bafasha cyangwa abajyanama mu mwuka ni abigishwa bahuguwe kandi bafite ubuhamya bwiza, bashoboye kuyobora ku gakiza umuntu werekana ko agakeneye, ariko kandi bagomba kuba bashoboye kwigisha inyigisho z’ibanze kugira ngo uwakiriye agakiza abashe gukura.
Umujyanama agomba kandi kugira urukundo rw’imitima izimiye no gukunda abantu bose bagize umuryango w’Imana cyangwa umubiri wa Kristo, atari abo mw’itorero rye gusa cyangwa umuryango w’abakristo bamuri hafi.
8.4. Gutegura neza igikorwa cyo gukurikirana abakiriye agakiza no kugaragaza uko kiyobowe
– Gusobanura neza uko abakiriye agakiza bazasurwa cyangwa bahamagarwa
– Kugaragaza umuntu cyangwa abantu bazahana amakuru cyangwa bashinzwe gusura abakiriye agakiza
– Kugaragaza igihe uko gusura kuzamara
– Kugaragaza uko igikorwa cyo gukurikirana kizasuzumwa n’ukuvuga gukusanya makuru y’abajyanamwa bose kugira ngo binenge no kugaragaza igihe icyo gikorwa kizarangira.
ming soon