Elim School of Ministry class 2

ISOMO RYA MBERE: IYEREKWA CYANGWA UBUSHAKE BW’IMANA KU BUZIMA BWACU.

INTEGO: Muri iri somo umwigishwa agomba kumenya neza icyo Imana ishaka ku buzima bwe kugira ngo akigenderemo.

Ijambo ry’Imana ritwereka ibintu bitanu (5) by’ingenzi Imana idushakaho nk’abantu yaremye kandi ikunda

  1. Imana ishaka ko abantu bose bamenya umukiza, ko bakizwa bakavukira mu muryango w’abana b’Imana

1 Timoteyo 2:3-6, Yohana 1:11-12, Abaroma 10:9-11, Yohana 3:16

  1. Imana irashaka kwiremera ubwoko bushya bufite ishusho imwe, ariyo y’Umwana wayo Yesu Kristo, kuko ari we unezeza umutima wayo

Abaroma 8:29-30, Abefeso 4:11-16, 1Yohana 3:1-3, 1Petero 1:13-16, 1Petero 2:9

  1. Imana irashaka ko abantu bose bahinduka abigishwa, bakambikwa imbaraga kandi bakagira ubuhamya bushobora guhindura isi

Matayo 28:18-20, Mariko 16:15-20, Ibyakozwe 1:8, Abaroma 15: 17-24

  1. Imana ishaka ko tubaho kubw’icyubahiro cyayo, tugaragaza imbuto z’Umwuka wera.

Yesaya 43:6-7, Yohana 15:8-16, Abagalatiya 5: 11- 24

  1. Imana ishaka ko dukura mu mwuka mu buryo bushyitse
  • Turushaho gusa na Yesu Kristo
  • Tunarushaho guhindura abantu bose kuba abigishwa ba Yesu

 

ISOMO RYA KABIRI: INZEGO ZINYURANYE ZO GUKURA K’UMWIGISHWA

Muri iri somo umwigishwa agomba kumenya neza impamvu zo gukura mu mwuka n’inzego zinyuranye zo gukura mu mwuka

  1. IMPAMVU ZO GUKURA MU MWUKA

Hari impamvu 4 zatuma umukristo akura mu mwuka:

  • Agomba gukura mu mwuka kugira ngo abe umwigishwa nyakuri, umugabo ushyitse ( 1Abakorinto 14:20, 1Abakorinto 16:13)
  • Nibwo bushake bw’Imana kuko ari byo bishimisha umutima wayo, niba umwigishwa adakura mu mwuka ntashobora gushimisha Imana kandi ntacyo azaba amaze (Abefeso 4:11-16)
  • Nicyo kizamuhesha umurage we wose (Abagalatiya 4:1-2)
  • Kuko yahamagariwe kuba umwigishwa, aho kuba umuntu wogeza abandi ( Matayo 28: 18-20, 2Timoteyo 2:2)

IGISHUSHANYO MBONERA CY’UMWIGISHWA: INTAMBWE ZIGARAGAZA GUKURA K’UMWIGISHWA(URUGENDO RWO KUREMA ABIGISHWA)

INTAMBWE / INZEGO AMASHURI INYIGISHO ZIJYANYE N’INZEGO IMPAMYABUMENYI
URWEGO 0 AGAKIZA   KWIKIRA YESU KRISTO NK’UMWAMI N’UMUKIZA WAWE NYUMA Y’IVUGABUTUMWA CYANGWA UBUHAMYA  
URWEGO 1 URUHINJA ISHURI 1 INYIGISHO Z’AGAKIZA + INTAMBWE ZA MBERE MU GAKIZA: KUMENYA UWO URI WE, UBURENGANZIRA BWAWE CYANGWA AMASEZERANO

IBYO USABWA N’IBYO UKENEYE KUGIRA NGO UHAGARARE NEZA MURI KRISTO.

GUHABWA SERTIFIKA NK’UMUGISHWA WA KRISTO/ UMUKOZI W’UMUKRISTO/ UMUGARAGU NK’UMWANA MU NZU YA SE /

UMUSIRIKARE WA YESU

URWEGO 2 UMWANA ISHURI 2 INYIGISHO ZO GUHAGARARA NEZA MU MAHAME YA GIKRISTO  
URWEGO 3 INGIMBI ISHURI 3 UBUSABANE N’UMWUKA WERA + KWIYEGURIRA IMANA  
URWEGO 4 UMUSORE ISHURI 4,5,6 na 7 UBWINGINZI NO KUMVA IMANA/ IVUGABUTUMWA NO KOHEREZA/ KUREMA ABIGISHWA N’IHEREREKANYAMAKURU YA BIBILIYA/ KUREMA ITORERO NK’UMURYANGO UKO IMANA ISHAKA  
URWEGO 5 UMUGABO/ UMUYOBOZI   AMAHUGURWA Y’ABIGISHA NK’UMUJYANAMA WO MU MWUKA/ UMUYOBOZI/ UMWIGISHA BINYUZE MU MAHUGURWA ATEGURA ABAKOZI B’IMANA MURI RUSANGE (GUHABWA IMPAMYABUMENYI YA ELIM SCHOOL OF MINISTRY MU NYIGISHO ZA BIBILIYA CG TEWOLOJIYA CG UBUNDI BUSHOBOZI BUTANGWA N’ANDI MASHURI YA BIBILIYA BUMUHESHA GUKORERA IMANA)  
URWEGO 6 UMUBYEYI / UMUKURU   UBUSHOBOZI MU GUKORERA IMANA (INTUMWA, UMUHANUZI, UMUBWIRIZABUTUMWA, UMUSHUMBA, UMWIGISHA…) ASHYIZWEHO N’UMUBYEYI AMWOHEREZA KU MUGARAGARO NYUMA YO KWIGA NO GUKORERA KU BIRENGE BYE IGIHE KITARI GITO KUGIRA NGO ABASHE GUTWA UMWITERO CYANGWA ASHOBORE GUKORA NEZA MU MUHAMAGARO WE  
URWEGO 7 UMUKAMBWE/ UMUBYEYI MUKURU   GUKOMEZA KWIGA MU GUSANGIRA UBUMENYI N’ABANDI BAYOBOZI (UMUBYEYI WAWE N’ABANDI BAYOBOZI MUHUJE) MU GUSOMA IBITABO NO GUHABWA AMAHIRWE YO GUHUGURWA KUKO TWIGA UBUZIMA BWACU BWOSE.  

 

Umukoro:

Ishyire muri iki gishushanyombenera kandi wifatire ibyemezo:

  1. Erekana urwego urimo
  2. Garagaza ibimenyetso bitandukanye biranga buri rwego
  3. Emeza igikwiye gutangwa kuri buri rwego

ISOMO RYA GATATU: INYIGISHO Z’IBANZE KU RUFATIRO CYANGWA KU GAKIZA ( Igice cya mbere)

INTEGO: Muri iri somo umwigishwa agomba kumenya neza ko urufatiro rw’ubuzima bwo mu mwuka ari agakiza twahawe n’Imana kubwo kwizera Yesu Kristu.

  1. IBISOBANURO

Urufatiro n’ikintu cya ngombwa cyane, ntawakubaka inzu atashyizeho urufatiro, ubuzima bwacu ni nk’inzu twubakisha amagambo yacu, ibitekerezo byacu n’ibikorwa baycu.

Iyo urufatiro rudakomeye, n’inzu ntiba ikomeye kandi iba iba ishobora kuzagwa, tugomba kuba twemera ko ubuzima bwacu bwubatswe kuri Yesu Kristo urutare ruhoraho kandi rutanyeganyega

Soma iyi mirongo muri bibiliya urusheho gusobanukirwa agaciro k’urufatiro rwiza mu buzima bw’umwuka

Matayo 7-24:27, 1Abakorinto 3:10-15, 1Petero 2:6-10, 1Petero 3:15-16

Kugira ngo dusobanukirwe neza iby’agakiza, tugomba gusobanukirwa mbere na mbere ibyo kurimbuka kuko nta ushaka agakiza atabanje kumva ko arimbutse

  1. KURIMBUKA N’IKI?

Kurimbuka ni ugutandukana n’Imana iteka ryose.

Ibyahishuwe 20:12-15: Muri iyi mirongo kurimbuka ni urupfu rwa kabiri cg urupfu ry’iteka.

Abefeso 2:11-13: Muri iyi mirongo, kurimbuka ni ukuba kure y’Imana, ukubaho nta kwizera kandi nta Mana mw’isi.

  1. NINDE UZARIMBUKA?

Bibiliya itugaragariza ka hari ubwoko butatu (3) bw’abantu bazarimbuka baramutse bapfuye badakijijwe.

  • Uwavutse wese soma Zaburi 151:7-10, Abaroma 5:12-19
  • Umunyabyaha (ukora ibyaha) wese soma Tito 3:3-7
  • Umunyangeso nziza ugaragaza ibikorwa byiza atarakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza we, soma Yesaya 64:5, Tito 1:16
  1. AGAKIZA N’IKI?

Agakiza ni ukugira Yesu Kristo mu mutima wawe

Soma iyi mirongo: Abakolosayi 1:26-27, 2Abakoronto 13:5, Abagalatiya 4: 19, Ibyahishuwe 3: 20, Yohana 1: 11-13, Abefeso 3: 14-17, Abaroma 8:9-16

Ikibazo: Kuki Yesu Kristo aza mu mitima y’abemeye kumwakira?

Igisubizo:

  1. Kuko umutima ni wo soko y’ubuzima bwacu. Tugaragazwa nuko umutima wacu umeze. Imigani 4:23, Mariko 7:21-23, Yeremiya 13:22-23
  2. Kandi kubera ko tudashobora guhindura imitima yacu uretse we gusa, niyo mpamvu agomba kwinjira mu mitima yacu akaduha imitima mishya kugira ngo tugendere mu mategeko ye, tunasohoze ijambo rye. Ezekiyeli 11:19- 20

 

  1. N’IKI KIDUHESHA AGAKIZA

Imana mu rukundo rwayo yaduhaye agakiza, ubwo yatangaga umwana wayo Yesu ngo adupfire ku musaraba kugira ngo aducungure, niyo nzira rukumbi iduhesha agakiza.                        Yohana 3:16, 2Abakorinto 5:21, Abaroma 3:21-26, Abakolosayi 2:13-15

  1. URUHARE RWACU NI URUHE

Uruhare rwacu ni ukwizera no kwakira Yesu Kristo mu mitima yacu nk’Umwami n’Umukiza, tubanje kwihana, kwatura no kwemera kuyoborwa n’Umwuka wera.                                                  Soma iyi mirongo: Abefeso 1:13-14, Ibyakozwe 2:37-39, Abaroma 10: 9-11, Yohana 1:12. Ibyahishuwe 3:20.

 

ISOMO RYA KANE: INYIGISHO Z’IBANZE KU RUFATIRO CYANGWA KU GAKIZA (Igice cya kabiri)

INTEGO: Muri iri somo umwigishwa agomba kumenya neza inyungu z’agakiza ari ko kuvuka ubwa kabiri.

INYUNGU ZO KUVUKA UBWA KABIRI

Tugiye kwiga Inyungu eshanu (5) agakiza gatanga mu buzima bw’Umwana w’Imana wese:

  1. Kutarimbuka no kudakorwa n’isoni iteka ryose

Soma: Yohana 5:24-29, Yohana 3:16, 1Yohana 5:9-13, Daniyeli 12:1-3, Abakolosayi 1;12-13

  1. Kwitwa umukiranutsi, uwera n’uwo kwambikwa ubwiza

Soma: Abaroma 8:30, Abakolosayi 2:13-14, 1Abakorinto 1:30-31

  1. Kuvukira mu muryango w’Imana no kuba umuraganwa na Kristo.

Soma: Yohana 1:12-13, Abefeso 2:12-13, Abefeso 2:18-22

  1. Ubuzima buhoraho buduhesha intsinzi ku:
  2. Urupfu (Abakolosayi 2:13, Yohana 5:24)
  3. Indwara (Yesaya 53:5)
  4. Ubukene (Abafilipi 4:19)
  5. Ubupfumu (Mika 5:11)
  6. Kuraguza (Kubara 23:23)
  7. Ubwoba (Abaheburayo 13:6)
  8. Icyaha n’imivumo na karande (Abakolosayi 1:13-14)
  9. Ubwoba bw’ejo hazaza (Yeremiya 29:11)
  10. Satani n’abadayimoni (Abakolosayi 2:14-15)
  11. Umutekano n’icyizere cy’abakristo

Soma: 2 Samweli 23:5, 2 Petero 1:2-4

  1. Nta kirimbuka ( Yohana 6:36-38, Yohana 10:27-30, Yeremiya 45:17, Yeremiya 51:6-8)
  2. Twinjijwe iteka ryose mu bwami bw’umucyo, aribwo bwami bwa Yesu Kristo( Abakolosayi 1:12-13, Ibyakozwe 26:17-18)
  3. Duhishwe hamwe na Kristo mu Mana, ntawushobora kudusangayo (Abakolosayi 3:1-4, Yohana 10:27-30)
  4. Intambwe zacu zirarinzwe, ntidushobora gusitara no kugwa ( Yuda 1:24-25, 2 Ngoma 16:9, Zaburi 91:10-13, Yesaya 43: 1-7)
  5. Imana yacu ntizadutererana, ntizaduhana ( Abaheburayo 13:5, Gutegeka 31:6-8, Yosuwa 1:5)
  6. Ntabwo tuzasonza cg ngo dusabirize ibyo kurya, nyamara tuzaguriza abandi. (Zaburi 37:25-26, Yohana 6:35)

 

ISOMO RYA GATANU: KWITUNGANYA IMBERE Y’IMANA N’IMBERE Y’ABANTU (Igice cya mbere)

INTEGO: Muri iri somo umwigishwa agomba kumenya neza ko iyo habaye ikibazo mu mibanire ye n’Imana cyangwa mu mibanire ye n’abandi bantu agomba kwitunganya nk’uko ijambo ry’Imana rimusaba.

Hari imirimo ine (4) ifasha umwigishwa kwitunganya imbere y’Imana n’imbere y’abantu. Iyo mirimo ni iyi ikurikira: Kwezwa, kubabarirwa, kwiyunga no gusubiza cg gutunganya.

Muri iki gice cya mbere turiga ku kwezwa no ku kubabarirwa.

  1. KWEZWA

Kwezwa n’igikorwa cyo kwitandukanya rwose n’ibidatunganye cyangwa icyaha cyadutandukanya n’Imana yera.

Muri 1 Abakorinto 1:1-2 na 30-31 Bibiliya itwigisha ko hari ukwezwa kubiri ku bakristo bavutse ubwa kabiri:

  • Twiswe abera muri Yesu Kristu. Twemejwe kubw’igitambo cye rimwe risa uhereye kuri wa munsi twavukiraga mu muryango w’Imana, twakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wacu. Twabaye abana b’Imana (Isano ihoraho) kandi Imana itubona nk’abera kubw’umwanya dufite muri Kristo Yesu wikoreye ibyaha byacu ku musaraba.
  • Twahamagariwe kuba abera ni ukuvuga ko uko tubayeho iminsi yose (muri ibi bihe no mu bihe biri imbere) tugomba kuzibukira icyanduza cyose, twumvira amategeko y’Imana, dusaba imbabazi Umwami tunababarira abatubabaje. Bityo tuba mu busabane nyakuri na Data wo mw’ijuru, n’Umwami wacu Yesu Kristo n’Umwuka wera

Soma: 1 Petero 1:14-17 na Yohana 1:9

  1. KUBABARIRWA

 

  • Igisobanuro

Kubabarirwa n’igikorwa uwakoze icyaha akurwaho icyo cyaha (atsindishirizwa) n’undi wemeye kwishyiraho icyo cyaha.

Tugomba kumenya ko kubabarirwa tutabikwiye ahubwo tugutanga cyangwa tuguhabwa nk’impano.

Ku bari muri Yesu Kristu kubabarirwa ibyaha byabo bya kera, iby’ubu n’ibizaza byavuye ku mpano Imana yaduhaye, ubwo yemeraga gutanga utarigeze gukora icyaha, uwera, Yesu Kristu ku musaraba, Kubihabwa biva mu mutima wemeye kwihana imbere y’Imana, bishingiye ku kwizera igikorwa cyakorewe ku musaraba.

2.2 Urahare rw’Imana

Soma Zaburi 103:8-13, Yeremiya 50:20, Mika 7:18-20, Yohana 1:20, Abakolosayi 2:13-15

  1. Imana yacu n’inyembabazi, ibabarira ibyaha byacu byose muri Kristo Yesu wemeye kwitanga rimwe kuri twese
  2. Iyo Imana ibabariye iribagirwa, ntiyongera kwibuka ibyaha byacu. Umwanzi wacu satani ashaka guhora yibutsa Imana ibyaha byacu. Icyiru cy’ibyaha twakoze n’ibyo tuzakora cyatanzwe na Kristo amena amaraso ye.

 

2.3 Icyo dusabwa

  • Soma zaburi 51:6-9, Imigani 28:13, Ezekiyeli 18:31-32, Yakobo 4:9-10, 1 Yohana 1:9
  1. Kwemera ibyaha byacu imbere y’Imana (Kwemerera Imana ko twakoze ibyaha)
  2. Kwihana, Kwicuza no kwiyemeza kutazongera kugwa muri icyo cyaha
  3. Kwemera no kwizera igitambo cya Yesu Kristo yatanze ku musaraba ngo tubabarirwe ibyaha
  4. Kwemera guhinduka
  5. Gusaba imbaraga z’Umwuka wera
  6. Guhaguruka no kwiyemeza gukomeza kugendana na Yesu Kristo mu munezero

 

ISOMO RYA GATANDATU: KWITUNGANYA IMBERE Y’IMANA N’IMBERE Y’ABANTU (Igice cya kabiri)

INTEGO: Muri iri somo umwigishwa agomba kumenya neza ko iyo habaye ikibazo mu mibanire ye n’Imana cyangwa mu mibanire ye n’abandi bantu agomba kwitunganya nk’uko ijambo ry’Imana rimusaba

Hari imirimo ine (4) ifasha umwigishwa kwitunganya imbere y’Imana n’imbere y’abantu. Iyo mirimo ni iyi ikurikira: Kwezwa, kubabarirwa, kwiyunga no gusubiza cg gutunganya.

Muri iki gice cya mbere turiga ku kwezwa no ku kubabarirwa.

Muri iki gice cya kabiri, turiga ku kwiyunga no gusubiza cyangwa gutunganya.

  1. KWIYUNGA
    • Igisobanuro

Kwiyunga n’igikorwa abantu babiri batandukanijwe n’urwango biyemeza kongera kubana, mu bumwe, kugira ngo bagendere mu bwumvikane. (Luka 23:12, Ibyakozwe 4:27-28)

Hari ibintu bine (4) by’ingenzi twavuga ku bijyanye no kwiyunga:

  1. Yesu yadupfiriye kugira ngo akureho urusika rwadutandukanyaga ( Abefeso 2:13-15)
  2. Kwiyunga n’igikorwa cy’Umwuka cyagombye gukorwa mu kumvira Imana mu buryo bwuzuye
  3. Kwiyunga ntikugarukira gusa mu kubabarira, ni ukongera kwishyira hamwe kugira ngo hubahirizwe ubushake bw’Imana
  4. Abakristo ntibasabwa kwihanganirana cyangwa kubabarirana ibyaha gusa, ahubwo kwiyunga imbere y’Imana ( 2 Abakorinto 5: 18-21)
    • Kuki tugomba kwiyunga

Hari impamvu eshanu (5) zituma abana b’Imana biyunga

  1. Kwiyunga n’itegeko ry’Imana
  2. Kwiyunga kudufasha kubana neza n’Imana
  3. Kwiyunga kuduhesha umugisha no kubaho neza
  4. Kwiyunga kuduhesha icyubahiro nk’abahagarariye Kristo
  5. Kwiyunga n’intwaro yacu yo kunesha abanzi bacu: satani, isi na kamere yacu.

 

  • Tugomba kwiyunga nande?
  1. N’Imana ( 2 Abakorinto 5:19-21, Abefeso 2:11-22)
  2. N’abandi bantu (Mariko 11:24-26, Matayo 5:23-24)
  3. Nawe ubwawe (1 Yohana 3:19-22, Ibyakozwe 17:30, Zaburi 43:5, Zaburi 51:14-17)

 

  • Twiyunga dute?

Intambwe eshatu (3) zo kwiyunga n’abandi:

  1. Kubabarira no gusaba imbabazi nta buryarya (tubikuye ku mutima)
  2. Kwishyira hamwe, kugira gahunda no kugira umwete wo gukorera ubwami bw’Imana
  3. Guhindura ibitekerezo byawe n’imyitwarire k’uwo mwiyunze, ibyo bikorwa n’Umwuka w’Imana ushobora kudushyiramo urukundo tugaragariza Imana n’abantu (Abafilipi 4:8, Abaroma 5:5).
  4. GUSUBIZA CYANGWA GUTUNGANYA

Gusubiza cyangwa gutunganya n’igikorwa abantu babiri bagaragaje bababarirana cyangwa biyunga. Muri icyo gikorwa, biyemeza gusenya cyangwa gusubiza ikintu cyose cyari cyateye ikibazo hagati yabo cyangwa cyashobora kwibutsa icyo kibazo igihe cyose. (Soma: Itangiriro: 20:14-18, Ibyakozwe 19:19-20)

Imana itegeka ko abantu bose bayubaha bababarirana, basana kandi bagasubiza ibyo basabwa.

Ibyo byakorwa mu buryo bufatika:

  1. Gusubiza iby’abandi no gusana ibyangijwe
  2. Kubahisha uwo twasuzuguye cyangwa twasuzuguje
  3. Gutwika cyangwa kwitandukanya n’ikintu cyose cyakoreshejwe mu bwami bwa satani
  4. Guhindura imitekerereze yacu twishingikiriza kw’ijambo ry’Imana no ku masengesho n’abo turi kumwe mu bihe byiza
  5. Kwiyemeza kugendera mu mwuka umwe no mu bitekerezo bimwe n’umuntu twari twaratandukanye cyangwa twari twarababaje.

 

ISOMO RYA KARINDWI: UMUBATIZO WO MU MAZI MENSHI

INTEGO:Muri iri somo umwigishwa agomba kumenya neza ubusobanuro bw’umubatizo, impamvu umukristo agomba kubatizwa n’ibisabwa kugira ngo umuntu abatizwe mu mazi menshi

  1. UBUSOBANURO
  2. Icyo umubatizo Atari cyo:
  • Umuhango w’idini runaka
  • Guhindura izina
  • Kuva mu bupagani
  • Kwiyeza cyangwa kwiyugira imyanda y’ubwoko bwose.
  1. Icyo umubatizo ari cyo:

Umubatizo ni ikimenyetso cyangwa ubuhamya bw’umutima uboneye uhamya imbere y’abahamya bagaragara n’abatagaragara ko turi umwe na Kristo mu rupfu rwe no mu kuzuka kwe.          Soma: Abakolosayi 2:12, 1 Petero 3:21, Abaroma 6:3. Abagalatiya 3:27

  1. Icyitonderwa:

Ubuhamya ntibubanziriza igikorwa ahubwo buza nyuma

  1. Igikorwa n’agakiza, ni ukwihana (gupfa) no kwakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza.
  2. Ubuhamya n’umubatizo mu mazi menshi, aho twiyemeza gupfa no kuzukana n’Umwami wacu Yesu Kristo, kandi ibyo bituma Imana itwishimira.

Soma: Mariko 16:16, Ibyakozwe 8:36-38

 

  1. KUKI TUGOMBA KUBATIZWA?

Hari impamvu eshanu (5) zituma tubatizwa:

  1. N’itegeko ry’Imana (Matayo 28 :19, Yohana 3 :5, Ibyakozwe 2 :38, Ibyakozwe 10 :48, Ibyakozwe 22 :16)
  2. Kugira ngo twuzuze ibyo gukiranuka nk’uko Umwami wacu yabikoze (Matayo 3 :13-15)
  3. Kugirango twakire impano zose zijyanye no kumvira Imana ari zo zisumba ibindi bitambo dushobora gutura Imana. (1 Samweli 15 :22, Matayo 3 :16-17)
  4. Nibwo buhamya butuma dusabana n’abandi nk’abagize umubiri wa Kristo ( 1 Abakorinto 12 :13, Abefeso 4 :1-6)
  5. Niyo ntwaro ituma tunesha abanzi bacu : satani, isi n’umubiri (2 Abakorinto 5 :17, Abagalatiya 3 :27)
  6. IBISABWA KUGIRA NGO UBATIZWE MU MAZI MENSHI

Ijambo ry’Imana ritwereka ko umuntu wese wifuza kubatizwa akwiye kuba yujuje ibi bikurikira :

  1. Kwihana ibyaha byose no kwiyemeza kutongera kubigenderamo : Kuba warizeye Yesu, ukamwakira nk’Umwami n’Umukiza wawe (Mariko 16 :16)
  2. Kwemera no kwizera ijambo ry’Imana rijyanye n’umubatizo (Ibyakozwe 8 :36-37)
  3. Gutegurwa mw’ijambo ry’Imana no mu masengesho kugira ngo icyemezo twafashe kibe gifite ishingiro (Ibyakozwe 8 :27-38, 9 :10-19. 10 :44-48).
  4. Kugana abakozi b’Imana no gusaba kubatizwa kuko wizeye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wawe
  5. Kubatizwa (kwinikwa) mu mazi mesnhi mw’izina rya Data n’Umwana n’Umwuka wera.
  6. Kuzukana n’Umwami wacu. Nicyo kitugira beza imbere y’Imana (1 Petero 3 :21)

N.B : Kwitegura kwiza mu mubatizo gukorwa n’Umwuka wera, inyigisho zitegura umubatizo zifite agaciro ariko ntitwabifata nk’ihame ridakuka.

  1. INGERO ZIMWE NA ZIMWE  Z’UMUBATIZO WO MU MAZI MENSHI
  2. Yesu Kristo (Matayo 3 :13-17)
  3. Abakristo kuri pantekote (Ibyakozwe 2 :41)
  4. Abakristu b’Isamariya (Ibyakozwe 8 :12-13)
  5. Inkone y’umunyetiyopiya (Ibyakozwe 8 :38)
  6. Sawuli waje kwitwa Pawulo (Ibyakozwe 9 :18)
  7. Koruneliyo n’abo mu rugo rwe (Ibyakozwe 10 :47-48)
  8. Ludiya (Ibyakozwe 16 :14-15)
  9. Umurinzi w’inzu y’imbohe n’abo mu rugo rwe (Ibyakozwe 16 :30-33)

 

  1. IMIBATIZO INYURANYE TUBONA MURI BIBILIYA
    1. Umubatizo wa Mose n’abisirayeli mu gicu no mu nyanja (1 Abakorinto 10 :2)
    2. Umubatizo wa Yohana uganisha kukwihana (Matayo 3 :11)
    3. Kubatizwa mu rupfu rwa Yesu (mu maraso ye) kugira ngo tubabarirwe ibyaha (Abaroma 6:3, Abakolosayi 2:13-14, Ibyakozwe 2:38)
    4. Umubatizo w’amazi uhamya agakiza kacu, ukwizera muri Yesu Kristo (Mariko 16:16, Ibyakozwe 8:36-38
    5. Umubatizo w’Umwuka wera (Matayo 3:11, Ibyakozwe 8:14-20)
    6. Umubatizo w’umuriro (Matayo 3:11)

 

ISOMO RYA MUNANI: UMUBATIZO W’UMWUKA WERA (Igice cya mbere)

INTEGO: Muri iri somo umugishwa agomba kumenya neza Umwuka wera uwo ari we. Ibimuranga n’umurimo we mu buzima bwe no mw’itorero

  1. UMWUKA WERA N’UMURIMO WE
  • Uwo Umwuka wera atari we
  • Si imbaraga cyangwa ubushobozi budasobanutse
  • Si ikintu kidasobanutse
  • Si izina runaka cyangwa inyito
    • Uwo Umwuka wera ari we
  • Umwuka wera ni Imana (Ibyakozwe 5: 3-5)

Ibigaragaza ko ari Imana nuko afite ibiranga Imana byose ari ibi bikurikira: Aba hose icyarimwe, Ashobora byose, azi byose, ni uw’iteka ryose.

  • Umwuka wera n’umuntu muzima (Personne vivante) Ibyemeza ko ari umuntu muzima ni ibi bikurikira:
  • Ni Umwuka w’ubwenge kandi atanga ubwenge (1 Abakorinto 2:10-13, Abefeso 1:15-21, Yohana 14:25-26, Yohana 16:7-11)
  • Umwuka wera afite amarangamutima (Umwuka wera arishima kandi ashobora kugira agahinda) Abefeso 4:30
  • Umwuka wera afite ubushake nk’umuntu (Ibyakozwe 13:2)
  • Umwuka wera afite ibikorwa nk’iby’umuntu (arafasha, aravuga, arumva,arayobora, arigisha) Yohana 14:16-17, Yohana 16:13-15
  • Umwuka wera ni umwe mu batatu butagatifu (Matayo 28:19)

 

  • Umurimo w’Umwuka wera mu buzima bwacu no mw’itorero
  • Niwe Utwemeza ibyaha akatuzana ku mucunguzi (Yohana 16 :7-11)
  • Niwe twahawe nk’ikimenyetso n’ubuhamya bugaragaza ko turi abana b’Imana, ni nawe uduha kubana n’Imana buri munsi (Abefeso 1 :13-14, Abaroma 8 :9-17)
  • Niwe uha abagize itorero kumvikana no kubana nk’abagize umubiri umwe (1 Abakorinto 12 :12-13)
  • Niwe uduha impano n’imirimo (minisitere) itandukanye mw’itorero (1 Abakorinto 12:4-11, Abefeso 4:11, Abaroma 12:4-8, Yesaya 11:1-5)
  • Niwe uduhesha imbuto ye, agahindura kamere yacu ikaba nk’iy’Imana (Abagalatiya 5:16-26, 2 Timoteyo 1:7).

 

ISOMO RYA CYENDA: UMUBATIZO W’UMWUKA WERA (Igice cya kabiri)

INTEGO: Muri iri somo umwigishwa agomba kumenya neza uko Umwuka wera aturana n’abantu, icyo umubatizo w’Umwuka wera ari cyo n’uburyo yabatizwa mu Mwuka wera.

  1. GUTURANA K’UMWUKA WERA N’ABANTU

Ijambo ry’Imana ritwereka neza ko kuva mw’isezerano rya kera kugeza mw’isezerano rishya, Umwuka wera yaturanye n’abantu mu buryo bune (4):

  • Umwuka wera kuri twe: Umwuka wera ashobora kutumanukira cyangwa kutuzana kuri Kristu, Atari muri twe.

Urugero rwa mbere: mw’isezerano rya kera, Umwuka wera yazaga rimwe na rimwe ku muntu ariko ntamugumemo.

  • Abakuru ba isirayeli (Kubara 11:24-25)
  • Balamu (Kubara 24:2)
  • Otiniyeli (Abacamanza 3:9-10)
  • Gidiyoni (Abacamanzi 6:34)
  • Samusoni (Abacamanza 14:6)
  • Sawuli (1 Samweli 10:6)
  • Dawidi (1 Samweli 16:13)
  • Abanditsi ba bibiliya (abahanuzi) (2 Petero 1:20-21)

Urugero rwa kabiri : Uko twari tumeze mbere yo kwakira agakiza, uko twakijijwe tubiheshejwe n’Umwuka wera akoresha uburyo butandukanye kugira ngo twihane tubone agakiza.

  • Umwuka wera muri twe : Iyo twanze ibyaha byacu tukakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza wacu, twakira Umwuka wera muri twe. Umwuka wera ntazadusiga kugeza igihe tuzava ku isi kugira ngo tubane n’Imana iteka ryose (Abaroma 8 :9-17)
  • Kuzuzwa Umwuka wera : Iyo tubaye mu buzima bwo kumvira Imana no kwemerera Umwuka wera kutuyobora nk’uko ashaka mu kuduhindurira gusa n’Imana (Luka 4 :1, Abefeso 5 :18, Abagalatiya 5 :16-23)
  • Umubatizo cyangwa gusenderwa n’Umwuka wera mu buzima bwacu : iyo twujujwe imbaraga n’ubushobozi by’Imana (Luka 4 :14-22, Yohana 3 :34, Yohana 7 :37-39, Ibyakozwe 2 :1-5, Yoweli 3 :1-2, Ezekiyeli 47 :1-5, Yesaya 44 :3)

 

  1. ICYO UMUBATIZO W’UMWUKA WERA ATARI CYO
    • Umubatizo w’Umwuka wera si agakiza

Duhabwa agakiza iyo twizeye tukakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza mu mitima yacu. Tumaze kwizera Yesu Kristo adushyiraho ikimenyetso ari cyo Umwuka wera (Abefeso 1 :13-14 Yesu Kristo ni nawe utubatiza mu Mwuka wera no mu muriro (Matayo 3 :11)

  • Umubatizo w’Umwuka wera si uguta ubwenge, umutingito, amarira

Niba umubatizo w’Umwuka wera ushobora guhindura imyitwarire y’umuntu, tuzajye twibuka ko umwuka w’abahanuzi wumvira abahunuzi kandi Imana si iy’umuvungano ahubwo ni iy’amahoro (1 Abakorinto 14 :32-33)

 

  • ICYO UMUBATIZO W’UMWUKA WERA ARI CYO

Ni ukuzuzwa cyangwa gusenderwa n’Umwuka wera w’Imana nk’uko Yesu awuduha, nibwo ubuzima bwacu bwose (hamwe n’ubushake bwacu) bwuzuzwa ubushobozi bwo guhamya Yesu nk’Umwami nk’Umukiza w’isi (Ibyakozwe 1 :4-8, Ibyakozwe 2 :14-21, Ibyakozwe 19 :1-6, 1 Abakorinto 12 :1-3)

  • TWAKIRA UMUBATIZO W’UMWUKA WERA DUTE ?
    • Kugaragaza inzara n’inyota (Matayo 5 :6, Yohana 7 :37-39, Yesaya 55 :1)
    • Kwifuza kugira umutima mushya Imana yadusezeranije (Zaburi 51 :12, Ezekiyeli 11 :19-20)
    • Kwizera Imana yemereye abana bayo kubabatiza mu Mwuka wera (Ibyakozwe 2 :38-39, Abagalatiya 3 :2-14, Mariko 11 :22-24)
    • Gusaba Imana gusurwa no kubatizwa mu Mwuka wera (Luka 11 :13, 1 Yohana 5 : 14-15)
    • Kurambikwa ho ibiganza by’abagaragu b’Imana (Ibyakozwe 8: 17)

 

ISOMO RYA CUMI: GUSENGA CYANGWA KUBA IMBERE Y’IMANA (Igice cya mbere)

INTEGO: Muri iri somo umwigishwa agomba kumenya neza impamvu zituma umukristo asenga akanamenya inzira yasengeramo

  1. GUSENGA N’IKI?

Gusenga ni ikiganiro kiba hagati yacu n’Imana, kigaragaza uko imitima yacu isabana nayo, twiyegurira Imana, tuyishimira cyangwa tuyitega amatwi gusa (Yakobo 4:8, Abaheburayo 4:16)

  1. KUKI TUGOMBA GUSENGA?

Hari impamvu enye (4) zituma umukristo asenga:

  • N’itegeko ry’Imana (1Abatesalonike 5:17)
  • N’umubavu uhumura neza (Ibyahishuwe 5:8, Imigani 15:8)
  • N’isoko y’imbaraga (Mariko 14:38)
  • N’intwaro ihindura ibihe byacu binyuranye (Abefeso 6:10-12, 18-20, Ibyahishuwe 12:5-9)
  • TWASENGA DUTE?

Dushobora gusenga dukurikije inzira eshatu (3):

3.1. Dufite intego:

Izo ntego zishobora kuba izi zikurikira:

  1. Kuramya Imana: kubera icyo iri cyo (Abaheburayo 13:15, I Ingoma 29:10-14, Abaheburayo 1:1-14)
  2. Guhimbaza Imana: kubera ibikorwa byayo bihambaye yakoze (Abaheburayo 13:15, 1 Ingoma 29:10-14, Abaheburayo 1:1-14)
  3. Gushimira Imana: Kubyo yakoze mu buzima bwacu ( 1 Abatesalonike 5:18, Zaburi 50:15, Zaburi 116:12)
  4. Kwatura, kwihana cyangwa kwicisha bugufi ( Imigani 28:13, 1 Yohana 1:7-10)
  5. Gusaba cyangwa kwinginga (1 Petero 5:7)
  6. Gusengera abandi, kubohoka (Abakolosayi 4:12)

3.2. Dukoresha uburyo bwo kubigaragaza bukurikira:

Tuvuga, Dutekereza, Twandika

3.3. Dutanga igitambo cyangwa twifata

Twiyiriza (Tutarya, tutanywa)

Twiyima ibiryo

Twiyima ibitotsi

Twiyiriza mu kutavuga

Twiyiriza mu kwiyima imibonano mpuzabitsina hagati y’abashakanye bumvikanye

  1. IBYIFUZO BY’AMASENGESHO

Umukristo ashobora gusengera ibyinshi bitandukanye birimo:

Ibibazo bye bwite (Abefeso 6:18-20)

Ibibazo by’imiryango (Abakolosayi 4:12, Abefeso 3:14)

Itorero asengeramo

Abera bose cyangwa Umubiri wa Kristo (Abefeso 6:18)

Imigi, Ibihugu, Imigabane y’iy’isi, Abami n’abayobozi (2 Ngoma 7:14, Yeremiya 29:17,             1 Timoteyo 2:1-4)

 

ISOMO RYA CUMI NA RIMWE: GUSENGA CYANGWA KUBA IMBERE Y’IMANA (Igice cya kabiri)

INTEGO: Muri iri somo umwigishwa agomba kumenya neza uburyo bwose yakoresha kugira ngo agume imbere y’Imana.

UBURYO BW’AMASENGESHO

Umukristo yasenga akurikije uburyo burindwi (7):

  • Gusenga mu mudendezo: Kuba imbere y’Imana ayoborwa n’Umwuka, nta gahunda yateguwe
  • Gusengera icyifuzo kimwe ugisubiramo
  • Gusenga uva ku cyifuzo kimwe ujya ku kindi mu nzego zitandukanye( ashobora gusengera ibibazo bye, umuryango we, Itorero rye, abaturanyi, umujyi, igihugu, akarere, isi yose nk’uri gukoresha uruziga.
  • Gusenga akurikiza urugero rw’isengesho rya Data wa twese uri mw’ijuru (Matayo 6:9-13)
  • Izina ryawe ryubahwe: Guhima no guhimbaza Imana kubera ibikorwa idukorera.
  • Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibe mw’isi nk’uko biba mw’ijuru: Kuyiramya kuko ikwiriye kuramywa
  • Uduhe none ibyo kurya byacu by’uyu munsi: Gusaba no kwinginga Imana
  • Uduharire imyenda yacu nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu: Kwihana, kubabarira abatugiriye nabi no gusaba Imana imbabazi.
  • Ntuduhane mu bitwoshya ahubwo udukize umubi: Gusaba Imana kuturinda no kurinda imiryango yacu, iguhugu cyacu n’umutungo wacu.
  • Kuko ubwami n’ubushobozi n’icyubahiro ari ibyawe none n’iteka ryose: Guhamya imbaraga z’Imana no kwemera ubuyobozi bwayo mw’isi mu bihe byose
  • Gusenga akurikiza urugero rw’isengesho ryo mw’ihema ry’ibonaniro:
    1. Kwinjira mu rugo rw’ihema: Kwezwa kw’abizera
  • Igicaniro cy’umuringa (aho batambiranga ibitambo): Gushima Imana kubw’igitambo cya Yesu Kristo I Goligota
  • Igikarabiro cy’umuringa(aho bakarabiraga): kwihana no kwezwa
    1. Kwinjira ahera
  • Igitereko cy’amatabaza (Cyazanaga umucyo): Kwifuza kuyoborwa n’amavuta y’Umwuka wera ari we mucyo wacu. (Kwifuza kuba muri presence y’Imana)
  • Ameza y’imitsima: Gusoma no gutekereza kw’ijambo ry’Imana dukurikije icyifuzo cy’umutima
    1. Kwinjira ahera cyane
  • Icyotero cy’imibavu: kuramya no guhimbaza Imana kubw’imbaraga zayo mu bibazo byacu
  • Isanduku y’isezerano (irimo ibisate by’amabuye) Gushima Imana kubwo gusohoza amasezerano yayo mu buzima bwacu.
  • Gusenga akurikiza urugero rw’amasengesho y’uruhererekane mu byiciro 8

Muri aya masengesho, abantu umunani bashobora gusenga bahererekanya ibyifuzo bitandukanye mw’isaha imwe:

  • Umwe agashimira ibikorwa Imana idukorera
  • Undi akaramya ubwiza bw’iyo Mana
  • Undi agashimira ibyo Imana ikorera buri muntu ku giti cye
  • Undi agasengera kwihana kw’abera
  • Undi agasengera kuzuzwa Umwuka wera
  • Undi agasaba ibyo buri muntu akennye kugira ngo umurimo w’Imana ushobore gukorwa neza
  • Undi agasengera abafite ibibazo
  • Uwanyuma akarangiza ashima Imana
  • Gusenga akurikiza urugero rw’amasengesho ashingiye ku miterere y’umuntu
  • Umubiri: Gushimira no kwizera Yesu Kristo ibyo yakoze ku musaraba
  • Ubugingo: kwakira no kwifuza amasezerano y’Imana n’ijambo ryayo ku bijyanye n’ubugingo bw’umuntu, gusaba kwicisha bugufi imbere y’Imana Data wa twese
  • Umwuka: Kwakira igikorwa cy’Umwuka wera mu mwuka wacu (Iyerekwa, kwezwa no gukiranukira Imana)

 

ISOMO RYA CUMI NA KABIRI: IJAMBO RY’IMANA (Igice cya mbere)

INTEGO: Muri iri somo umwigishwa agomba kumenya impamvu agomba gucengezwamo ijambo ry’Imana akanamenya uburyo bwo kubikora neza

  1. IGISOBANURO

Ijambo ry’Imana rigizwe n’umubumbe w’ibice bibiri (2) ari byo isezerano rya kera n’isezerano rishya Imana yaturaze kugira ngo tugendere muri iy’isi tutiyanduza, tudasitara, tumurikiwe n’ijambo ryayo ariwo mucyo kuri twe.

Icyitonderwa:

  • Bibiliya itwereka ko:
  • Ijambo ry’Imana ryigize umuntu ni Yesu Kristo (Yohana 1:1-14)
  • Ijambo ry’Imana ryahumekewe rikandikwa ni bibiliya (1Timoteyo 3:16-17)
  • Ijambo ry’Imana rigaragara ngo risomwe na bose ni ubuzima bwacu (2 Abakorinto 3:1-3)
  • Amazina anyuranye y’ijambo ry’Imana: Ibyanditswe, ibyanditswe byera, amategeko, ubuhanuzi, ubuhamya, ibyahishuwe, amata y’Umwuka, ibyo kurya bitubeshaho.
    1. KUKI TUGOMBA GUCENGEZWAMO IJAMBO RY’IMANA?

Hari impamvu eshanu (5) zituma twifuza gucengezwamo ijambo ry’Imana:

  • Niryo riduhesha kwizera kugira ngo dukizwe kandi tube ibiremwa bishya (Abaroma 10:17, 1 Petero 1:23-25)
  • Niryo rituma dukura, ijambo ry’Imana ni amata, ni umugati, n’ubuki, n’ibiryo bw’umwuka (1 Petero 2:1-5, yeremiya 15:16, Ezekiyeli 3:1-3)
  • Niryo rituma tumenya Yesu nk’Imana yacu, binyuze mu rumuli cyangwa iyerekwa ry’Umwuka wera (Yohana 5:39, Ibyahishuwe 19:10, Luka 4:16-21)
  • Ni intwaro yacu y’iburyo (Inkota) n’iy’ibumoso (ingabo) turwanisha umwanzi wo kwizera kwacu (Abefeso 6:18, Matayo 4:1-4, ibyahishuwe 12:11)
  • Niryo rituma duterimbere kandi duhabwa imigisha mubyo dukora byose (Zaburi 1:1-3, Ezira 7:9-10, Yosuwa 1:8, 2Ngoma 17:1-10)

 

  1. TWACENGERA DUTE KANDI NEZA MW’IJAMBO RY’IMANA?

Twacengera neza mw’ijambo ry’Imana dukoresheje uburyo butanu (5) bukurikira:

  • Turisoma (Yesaya 34:16, 1 Timoteyo 4:13)
  • Turyiga (Zaburi 119:12,27,33,73)
  • Duhugurana (1 Timoteyo 4:13)
  • Turifata mu mutwe (Zaburi 119:11,57)
  • Turitekerezaho (Yosuwa 1:8, Zaburi 119:15,23,78,97)

ICYITONDERWA: Kuko bibiliya atari kimwe n’ibindi bitabo, tuzabanza gusenga twubashye ijambo ry’Imana kugira ngo turihishurirwe, atari ugupfa kuryumva n’ubwenge bwacu n’amarangamutima gusa (Zaburi 119:18: “Hwejesha amaso yanjye, kugira ngo ndebe ibitangaza byo mu mategeko yawe.” )                                                                                                                                                   Zaburi 119:130: “Guhishurirwa amagambo yawe kuzana umucyo guha abaswa ubwenge.”

 

 

ISOMO RYA CUMI NA GATATU: IJAMBO RY’IMANA (Igice cya kabiri)

NTEGO: Muri iri somo umwigishwa agomba kumenya uburyo yatekereza neza kw’ijambo ry’Imana akabasha no kurishyira mu bikorwa.

  1. TWATEKEREZA NEZA DUTE KW’IJAMBO RY’IMANA?

Gutekereza neza kw’ijambo ry’Imana gukorwa mu bice bitanu (5)

  • Gusenga (Zaburi 119:18)
  • Gusoma witonze umurongo cyangwa igice inshuro nyinshi
  • Kwibaza ibibazo bijyanye n’umurongo cyangwa igice wasomye

Hari ubwoko butandatu bw’ibibazo by’ingirakamaro wakwibaza ku murongo cyangwa igice wasomye muri bibiliya:

Ibibazo bitandatu (6) by’isuzuma:

  • Uyu murongo urashaka kuvuga iki?
  • Uyu murongo uravuga kuri nde?
  • Uyu murongo uravuga ku kihe kibazo?
  • Uyu murongo urareba nde?
  • Uyu murongo urareba iki?
  • Uyu murongo nawushyira he?

Ibibazo bibiri (2) byo gusesengura:

  • Maze gutekereza kw’ijambo ubuzima bwanjye bwahindurwa gute?
  • Uyu murongo cyangwa iki gice nakigenderamo neza gute?
  • N’iki nareka cyangwa nakwirinda mu buzima bwanjye kugira ngo ngendere mu bushake bw’Imana neretswe muri iri jambo?
  • Ese hari inzitizi zambuza gushyira mu bikorwa ibyo iri jambo rinsaba kandi zigomba gusengerwa?
  • Gufata ibyemezo bifatika bijyanye n’uwo murongo cyangwa igice kandi nta kuriganya
  • Gusengera ibyo byemezo no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryabyo.

 

  1. IBISABWA GUSHYIRWA MU BIKORWA

Imana yateganije mw’itorero ryayo, ibigo, imiryango n’ibikoresho bikoze neza byadufasha gusobanukirwa ijambo ry’Imana.

  • Ibigo n’imiryango

Hari ibigo n’imiryango nka:

  • Umuryango mpuzamahanga wa bibiliya
  • Umuryango ugamije kwigisha uko basoma ijambo ry’Imana
  • Ibigo binyuranye bya bibiliya Bible Communication Center
  • Ibigo bigurisha ibitabo bya gikristo
  • Website za gikristo zinyuranye
    • Ibikoresho
  • Ibikoresho bimwe twavuga byafasha gutekereza kw’ijambo ry’Imana: Bonne semence, Our daily bread, Umusomyi wa bibiliya….
  • Ibikoresho byagufasha kwiga neza ijambo ry’Imana: Inkoranyamagambo ya bibiliya, Igitabo gihuza imirongo ya bibiliya (Concordances bibliques), Amagambo asesengura (Leziques bibliques), ibitabo binyuranye bya gikristo biriho.
  1. IBYEMEZO
  • Tugomba gufata icyemezo cyo gutekereza kw’ijambo ry’Imana buri munsi tutibagiwe gusoma ijambo ry’Imana, twiga, duhugurana, tunafata mu mutwe amagambo ya bibiliya
  • Tugomba gufata icyemezo cyo kumvira ibyo ijambo ry’Imana ridutegeka gushyira mu bikorwa.
  • Tugomba gufata icyemezo cyo guhugurana no kubwiriza ijambo ry’Imana abaturanyi bacu igihe cyose tubonye uwo mwanya.

IRI SOMO BURI MWIGISHWA AGOMBA KUGARAGAZA KO ARISHYIRA MU BIKORWA

 

ISOMO RYA CUMI NA KANE: UBUSABANE HAGATI Y’ABANA B’IMANA

INTEGO: Muri iri somo umwigishwa agomba kumenya impamvu agomba guterana hamwe n’abandi bakristo n’aho agomba guteranira.

  1. IGISOBANURO

Gusabana hagati y’abana b’Imana ni ugusanga abandi, muhujwe n’Umwami Yesu Kristu kugira ngo mwubake umuryango w’Imana, mugamije guteza imbere Ubwami bw’Imana

Mushobora guterana muri babiri, mwishyize hamwe n’abandi mu muryango, mu giterane, mw’itsinda ry’abantu bake cyangwa benshi.

Abaheburayo 10:24-25: “Kandi tujye tuzikana ubwacu kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana niry’imirimo myiza. Twe kwirengagiza guteranira hamwe, nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo”

Ibyanditswe byo gusoma: Yohana 17:20-24, Matayo 18:15-20, Zaburi 133, Luka 10:1-3, Ibyakozwe 1:23-24, Ibyakozwe 2:1-5, 41-47.

  1. KUKI TUGOMBA GUSABANA CYANGWA GUTERANIRA HAMWE ?

Hari impamvu eshanu 5 zituma duteranira hamwe n’abandi :

  • Kugirango tugaragaze icyubahiro cy’Imana yacu n’Umwami wacu Yesu Kristu wadupfiriye twese. Buri muntu muri twe n’urugingo rw’umubiri w’Umwami Yesu Kristu, uri wenyine nta buzima yagira, ariko mu busabane n’abandi duhabwa ubuzima buvuye ku mutwe, ariwo Kristo (1 Abakorinto 12 :27, Abefeso 4 :15-16)
  • Kugira ngo dushobore gusurwa mu buryo budasanzwe n’Umwami wacu Yesu Kristu wemeye kugaragara aho bazajya baterana mw’izina rye (Matayo 18 :20, Ibyakozwe 2 :1-5
  • Kugira ngo dukomezwe, tuneshe, dutabarwe, duhimbaze hamwe n’abandi bagize umubiri wa Kristo ariwo muryango wacu uhoraho. (Zaburi 133 :3, Ibyakozwe 1 :13-14)
  • Kugira ngo dukorere, dusangire n’abandi impano twahawe n’Umwami cyangwa duhurire muri icyo gikorwa cyo gusarura (Luka 10 :13-14, Umubwiriza 4 :9-12, Gutegeka 32 :30 . Uyu murongo wa nyuma uratwereka ko niba umwe yirukana 1000, babiri bazirukana 10 000. Iyo dushyize hamwe, turushaho kugira imbaraga, iryo niryo torero rya Kristo.
  • Kugira ngo dukosorwe, turusheho gukora neza no kurindwa (Abaheburayo 10 :24-25, Matayo 18 :15-20)
  1. N’IKI TWAKORA MBERE YUKO DUTANGIRA GUTERANIRA MW’ITORERO RUNAKA ?
  • Tugomba kwibaza ibibazo bikurikira kuri iryo torero :
  • Mbese Yesu agaragazwa nk’Umwami umwe n’Umukiza wa buri muntu ?
  • Ese bararamya Imana imwe yihishuye mu butatu bwayo Data, Umwana na Mwuka wera ?
  • Mbese bibiliya niyo muyobozi mukuru usubiza ku bibazo byose ?
  • Ese bigisha kwanga ikibi, kubaha Imana, kwiyeza nk’urugero rw’ubuzima butunganye ?
  • Mbese iryo torero n’umuryango nyakuri muri Kristo cyangwa n’ihuriro ry’abahuje inyungu z’ubuzima
  • Mbese iryo torero ni idini ryishyize ku ruhande rigizwe n’ababonekewe bayoborwa n’umuntu wigize ikirwamana ?
  • Nyuma yo kwibaza ibi bibazo no kubona ibisubizo bihuje n’ibyo bibiliya yemera, ugomba :
  • Guhabwa ubuhamya bw’Umwuka wera akwemeza ko iryo torero ari iryawe nyuma yuko wasenze, akakwemeza ko Umuyobozi waryo azakubera umubyeyi wo mu mwuka akazaba n’umushumba wawe.
  • Gukurikira izi ntambwe zigaragaza ko twinjiye mw’itorero :
  • Kuba hari uwo mwaganiriye kandi ukaba hari icyo uriziho
  • Gusura cyangwa kuba warateranye
  • Gusenga kugira ngo uyoborwe n’Umwuka wera
  • Gushaka kumenya uko rikora, kwitegereza no gusuzuma ibyavuzwe haruguru
  • Kuganira n’umushumba w’itorero
  • Kwiyemeza (Gufata icyemezo) no gutangira gufatikanya n’abandi gukorera Imana.
  • Kwiyemeza gukorera Imana mu itorero ry’ahantu, ibyo wabikora mu buryo butatu (3)
  • Kwiyemeza kwinjira mu muryango, na Deparutema uherereye mo
  • Kwiyemeza kwitabira amateraniro na gahunda zose z’inyigisho n’amasengesho ;
  • Kwiyemeza gutanga umutungo wawe, imbaraga zawe, igihe cyawe n’amafaranga yo gushyigikira umurimo w’Imana.
  1. UBUSABANE MU MUBIRI NO MU MARASO YA KRISTO CYANGWA IFUNGURO
  • Igisobanuro

Ifunguro ryera ni igikorwa abagize umubiri wa Kristo basabaniramo, bishimira igihango bagiranye n’Umwami wacu Yesu Kristo (Zaburi 50:5, Matayo 26:26-29)

Icyitonderwa

  • Iki gikorwa kigomba gukorwa kenshi kugira ngo twibuke kandi dushimangire ubusabane dufitanye na Kristo Umwami n’Umukiza wacu wapfiriye ibyaha byacu kandi akaba agiye kugaruka vuba ngo atwinjize mu cyubahiro.
  • Iki gikorwa kigomba kubahwa mu buryo bwose bushoboka. Bibiliya iburira umuntu wese uburyo bukwiye bwo kwegera ameza y’Umwami wacu Yesu Kristo (1 Abakorinto 11:27)
  • Ibisabwa kugira ngo dusangire ifunguro ryera

Uwemerewe muri ubwo busabane agomba kuba:

  • Akijijwe, ni ukuvuga yarakiriye Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwe, akitandukanya n’isi akanabatizwa mu mazi menshi.
  • Abana neza n’abagize umubiri wa Kristo.
  • Yemewe mu muryango w’iteraniro ry’abera
  • Afite umutima utamucira urubanza
  • Nta gihano yahanwe n’itorero rye.

 

 

 

 ISOMO RYA CUMI NA GATANU: KWIYEMEZA GUTANGA IBINTU CYANGWA AMAFARANGA MU MURIMO W’IMANA NK’UMUKRISTO

INTEGO: Muri iri somo umwigishwa agomba kumenya impamvu agomba gutanga ibintu bye mu murimo w’Imana, akanamenya uburyo yakubahiriza izo nshingano nk’umukristo.

  1. KUKI UMUKRISTO AGOMBA GUTANGA IBINTU BYE CYANGWA AMAFARANGA YE MU MURIMO W’IMANA?

Ijambo ry’Imana ritwereka ko hari impamvu eshanu (5) zituma umukristo atanga ibintu bye mu murimo w’Imana:

  • Niyo kamere ye nshyashya yo gutanga ubutunzi bwe, kugaragaza urukundo, ibyishimo n’amahoro (1 Abakorinto 15:45, Itangiriro 12:2-3)
  • Nicyo gihamya urukundo no kwiyegurira Umwami n’inzu ye (Ibyo bishimisha Umwami iyo tubikoranye umutima unezerewe) 1 Ngoma 29:3-9, 2 Abakorinto 9:7
  • Kugira ngo dutsinde umuvumo, (Malaki 3:8-12, Hagayi 1:6-11)
  • Ni uburenganzira, umugisha, icyubahiro, amahirwe yo kwishyira hamwe n’Imana ishobora byose, yaremye isi n’ibiyirimo byose ( Esiteri 4:14)
  • Hari imigisha myinshi mu gutanga kurusha guhabwa. Ni umugisha wacu uyu munsi no kubazadukomokamo ( Ibyakozwe 20:35, Luka 6:38, 2Abakorinto 9:6-11, Abaheburayo 7:9)
  1. UMUKRISTO YUBAHIRIZA ATE IZO NSHINGANO MU NZU Y’IMANA?
    • Atanga kimwe mw’icumi

Ijambo ry’Imana ritubwira yuko:

  • Kimwe mw’icumi gifatwa mubyo wungutse byose wahawe n’Uwiteka (Itangiriro 28:22)
  • Kimwe mw’icumi cyishyurwa cyose mu nzu y’Imana cyangwa mw’Itorero (aho turererwa, aho dukorera, aho tugaburirwa n’umushumba, umubyeyi ushinzwe ubugingo bwacu) (Nehemiya 13:10-14, Malaki 3: 10)
  • Kimwe mw’icumi ntigihabwa Imana ahubwo cyishyurwa mu buryo bunyuranye n’ibindi byemezo bifatwa ku mutungo w’ibintu cyangwa w’amafaranga dushobora gutanga mu nzu y’Imana
  • Kimwe mw’icumi cyashyizweho nk’ikigenewe Umwami kubakorera mu nzu y’Imana. Ntigishobora kuvangwa n’andi maturo yagenewe abakene cyangwa ibindi bikorwa
  • Kimwe mw’icumi cyabayeho mbere y’itegeko rya Mose ndetse no mu Isezerano rishya. ( Itangiriro 14:19-20, Itangiriro 29:21-22, Matayo 23-23
    • Aha Uwiteka amaturo cyangwa inkunga kubwo guteza imbere umurimo w’Imana, yishimye (Gutegeka 12: 5-6)

Amwe mu maturo atangwa ni aya:

  • Amaturo y’ubushake (1 Ngoma 28 :14, 2 Abakorinto 8 :3-6)
  • Amaturo yo guhigura imihigo (Gutegeka 23 :21)
  • Amaturo yo kwiyegurira Imana (Luka 2:23-24)
  • Amaturo y’ivugabutumwa cyangwa y’umwigisha (1 Timoteyo 5:17-18, Abagalatiya 6:6, Abafilipi 4:10-19, 2 Abakorinto 8:5-12, 16-24)
  • Amaturo yo kubaka (1 Ngoma 29:1-9, Luka 7:1-5)
  • Amaturo yo gufasha abatishoboye ( Abagalatiya 2:10, Yakobo 1:27, 1 Timoteyo 5:3-4, Luka 11:41, Imigani 19:17, Abaroma 15:26, Yobu 31: 16-22, Imigani 28:27)
  • Amaturo y’ubuhanuzi (1 Smweli 9:6-9)
  • Amaturo y’ishimwe ( Kubara 7:2-3. 1 Ngoma 29:9)
    • Atanga umuganura k’ Uwiteka

Umuganura ni imbuto za mbere z’umusaruro cyangwa z’umurimo wose. N’inyungu cyangwa umugisha wa mbere dutanga twiyeguriye Imana dushaka kuyubahisha (kuva 22:29-30,19,34,19,26 Imigani 3:3-10, Kubara 18:8,12-13, Gutegeka 18:3-5, 26:1-11.