Elim School of Ministry class 6

Class 6: KUREMA ABIGISHWA N’IHEREREKANYAMAKURU RYA BIBILIYA

IGICE CYA MBERE: KUREMA ABIGISHWA

ISOMO RYA MBERE: UMUHAMAGARO W’IMANA CYANGWA IYEREKWA RYAYO KU BUZIMA BWANJYE (IMPAMVU YO KUBAHO KWANJYE)

  1. Imana irashaka ko abantu bose bamenya Umukiza, bagacungurwa ndetse bakavukira mu muryango w’Imana.

1 Timoteyo 2:3-6

Yohana 1:12

Abaroma 10:9-11

Yohana 3:16

Abaroma 8:29-30                            

  1. Imana irashaka kwiremera ubwoko bushya bufite ishusho imwe ariyo y’Umwana wayo Yesu Kristo, unezeza umutima wayo.

Matayo 28:18-19

Mariko 16:15-20

Abaroma 15:17-21

  1. Imana irashaka ko abantu bose bahinduka abigishwa, bakambikwa imbaraga kandi bakagira ubuhamya bushobora gahindura isi.

Yesaya 43:6-7

Yohana 15:8-16

Abagalatiya 5:11-24

  1. Imana ishaka ko tubaho kubw’icyubahiro cyayo tugaragaza imbuto z’Umwuka.

Twaremewe guhesha Imana icyubahiro, tuyiha icyubahiro mu buzima bwacu igihe twera imbuto muri twe, niko gusa na Kristo naho kwerera imbuto abandi ni uguhindura isi yose abigishwa.

  1. Imana ishaka ko dukura mu buryo buringaniye nk’uko bigaragara kuri iki gishushanyo:
  • Turushaho gusa na Kristo
  • Turushaho kurema abigishwa kugeza ubwo tuzegurira isi yose ubwami bw’Umwami wacu Yesu.

 

ISOMO RYA KABIRI: KUREMA ABIGISHWA N’UMURIMO W’INGENZI MU ITORERO RYA NONE

  1. Ubusobanuro bwo kurema abigishwa

Ni umurimo wo kurema, gutoza abigishwa batari abizera gusa cyangwa abogeza cyangwa abishimira umuntu runaka; dukurije iki cyandistwe bigaragaza itegeko rikuru Umwami Yesu yasigiye Itorero.

Matayo 28:18-20

Iki cyanditswe kigaragaza ingingo eshanu z’ingenzi:

  1. Inshingano nkuru / Itegeko ry’ikirenga ni ukuvuga itegeko ry’Imana kandi rizahoraho iteka ryose.
  2. Kurema, guhindura bitandukanye no guteranya, kegeranya, kwemeza
  3. Bo mu mahanga yose (abigishwa baturutse mu mahanga yose, guhindura amahanga yose abigishwa= amahanga agizwe n’abigishwa ba Kristo)
  4. Abigishwa atari abemejwe, abizera cyangwa abogeza
  5. Isezerano ryo gushyigikirwa iteka (ndi kumwe namwe kugeza ku mperuka y’isi)
  6. Ubusobanuro bw’umwigishwa

Umwigishwa ni umuntu:

  1. Ufite umwigishwa yiyemeje gusa nawe atitaye ku kiguzi cyabyo no guhindurira isi gusa nawe
  2. Wamenye kandi wiyemeje gushaka kumenya umwigisha we
  3. Ukunda, wemera kandi wiyemeje kuzamura umwigisha we hejuru ya bose.
  4. Watanze ubuzima bwe cyangwa wanze ubuzima bwe kugira ngo anezeze umwigisha we kandi amugirire umumaro.

Ibyakozwe n’intumwa 20:24

  1. Wiyemeje haba ku mugaragaro cyangwa mu mwiherero kwigira ku birenge by’umwigisha we
  2. Urutonde rw’inzego zitandukanye zo kumenya umwigisha

Inzego z’ubumenyi ziterwa:

  • N’iyerekwa umuntu afite cyangwa
  • N’icyo ashaka by’ukuri

Urwego rwa mbere: uwigometse cyangwa urwanya

Urwego rwa kabiri: uwitabira

Muri uru rwego dufitemo:

  1. Umunyamatsiko
  2. Indererezi / uwumva agaca imanza
  3. Umusabirizi

Urwego rwa gatatu: Umukozi ( wiyemeje ariko kubw’igihe runaka)

Muri uru rwego dusangamo:

  1. Utuye by’igihe gito
  2. Utuye by’iteka (umugaragu cyangwa imbata mu rugo ariko atari umwana)

Urwego rwa kane: umwigishwa

Muri uru rwego dufitemo:

  1. Uruhinja
  2. Umwana ukuze
  3. Umugeni

ICYITONDERWA: Ibibazo byo kwisizuma:

  • N’iki ushaka imbere y’Umwami?
  • Ese uri umwizerwa, uwogeza, ukurikira cyangwa umwigishwa?
  • N’iki kikubuza kuba umwigishwa ushyitse no kurema abandi bigishwa?
  • Ni gute twahinyuza abandi tugatuma bifuza kuba abigishwa?
  • Imana ni se w’imyuka yacu, da data bakaba ab’imibiri yacu, naho se ubugingo bwacu?
  1. Umumaro cyangwa inyungu zo kurema abigishwa

Kurema abigishwa byafatwa nko kurumbuka, kubyara mu buryo bw’umwuka; bitandukanye no gukusanya, kuko byo ari ukongera umubare gusa w’abizera.

Rimwe na rimwe tujya dushaka kwishimira ubwinshi bw’abantu, nyamara twagombye kwishimira abigishwa baremwe bashobora gutanga ubuzima ku bandi, kuko hamwe n’igihe uko turushaho kurema abigishwa, nibwo tuzabona gukura gushyitse kw’Itorero.

Dore icyo kwaguka, kubyara mu mwuka birusha guteranya mu mwuka aribyo kwegeranya abizera utigeze ufatira igihe cyo kwigisha, gutoza:

  • Kugera ibwina (imuhengeri): kuko tuba dutanga ubuzima bwa Kristo butemba buva muri twe bujya mu bandi.

2 Timoteyo 2:2

Abafilipi 4:9

1 Abakorinto 11:1

Ezekiyeli 47:8-12

Urugero twabigereranya: nk’uko umujago ugizwe n’intangangabo zishinzwe gutanga ubuzima utemba, uko niko ingabo z’abigishwa zitanga ubuzima (babeshaho) zagombye kumera.

  • Kwaguka byihuse bitanga ubushobozi bwo kugera kuri benshi, ahantu hatandukanye no mu bihe bitandukanye.
  • Ubushobozi bwo kugera ku bantu bo mu nzego zose, bifasha gukuraho imipaka ituruka ku muco naho dukomoka binyuze mu bandi bantu begeranye. Iyo mipaka ishobora gukurwaho cyangwa kurengwa.

Urugero: Umwana w’umukobwa w’umwisirayeli wari umuja kwa Namani (2 Abami 5:3)

  • Ubushobozi bwa gukora mu gihe cy’intambara n’ibyago

(ibyorezo, gutotezwa) aho biba bidashoboka guterana hamwe, kuko kurema abigishwa bizasa n’umugezi utemba udashobora guhagarikwa cyangwa gutangirwa.

  • Ubushobozi bwo gucunguza uburyo umwete kubwo kubasha gutuma no kohereza, ukita kuby’ingenzi n’ibyihutirwa.

Luka 10:1

Ibyakozwe n’intumwa 6:1-4

Kuva 18:13-24

2 Timoteyo 2:2

  1. Icy’ingenzi gisabwa ngo ube umwigishwa

Icy’ingenzi gisabwa ngo ube umwigishwa wa Kristo ni ugupfa ku bwawe.

Impamvu yo kubaho kwacu ni ukwera imbuto kandi imbuto zigumaho.                                                          Tubayeho kugira ngo dutange ubuzima, bisobanuye kubeshaho abandi, rero  duhamagariwe guteraniriza abigishwa kuri Kristo.

Luka 14:33

Abacamanza 16:30

Yohana 15:8

Yohana 15:8

Yohana 12:23-24

Abafilipi 2:5=11

ICYITONDERWA: Inyungu zavuzwe ku ngingo ya kane ntizishobora kugerwaho keretse twemeye gupfa ku bwacu ngo dutange ubuzima bw’Imana buturimo, aribyo isi ikeneye cyane.

  1. Ibiranga umwigishwa

Umwigishwa ni wawundi:

  • Wemera kwigishwa, gutozwa ngo akure kandi ahindurwe kugira ngo anezeze kandi agirire umumaro umwigisha we
  • Wahuye by’ukuri cyangwa wamenye Umwami by’ukuri kandi wiyemeje gukora ibishoboka byose ngo arusheho kumumenya.

Umwigishwa ni ufite inyota n’inzara byo kumenya Imana ye binyuze muri ubu buryo bukurikira:

  • Kwihana by’ukuri cyangwa kwitandukanya n’isi
  • Inyigisho
  • Ubusabane
  • Gusangira
  • Amasengesho

Hoseya 6:3

Luka 10:38-42

Ezekiyeli 3:1-3

  1. Ishuri ry’Imana

Binyuze mu buryo bukurikira, Imana itegura imico y’umwigishwa kugira ngo azabe ashyitse mu gihe cy’isarura. Ni ishuri buri wese agomba kunyuramo kugira azashobore kuba umugisha kuri benshi:

  • Kugendererwa, guhura cyangwa guhamagarwa n’Imana

Ibyakozwe n’intumwa 9:1-15

  • Gushyirwa iruhande cyangwa mu mwihariko

Hoseya 2:16-25

  • Kuvunagurwa cyangwa uruganda

Yesaya 48:10-11

Yesaya 48:15

  • Gutozwa / kwambikwa cyangwa guhabwa ibyangombwa.

Itangiriro 12:1-3

Kuva 3:1-10

Ezekiyeli 20:35

  • Guhabwa icyubahiro cyangwa guhindurwa igikoresho cy’icyubahiro.

1 Petero 2:3-9

1 Petero 1:7

Yesaya 48:10-11

Aburahamu, Isaka, Yakobo, Yosefu, Mose, Dawidi, Pawolo… aba bantu b’Imana bose bateguriwe hirya y’aho bari bamenyereye mbere yo  gusohoza impamvu yabo yo kubaho.

  1. Kurerwa cyangwa gutozwa k’umwigishwa
  2. Akaga ko kuba uruhinja by’iteka ryose

Ijambo ry’Imana ritwereka ko ari akaga k’umukristo kuba uruhinja mu mwuka iteka ryose.

1 Abakorinto 3:1-4

Abagalatiya 4:1

Abefeso 4:14

Abaheburayo 5:11-14

Uruhinja muri Kristo ntirushobora:

  • Kuba uw’umwuka ngo yakire ibyo kujya bikomeye ngo agire umumaro kuko ari uwa kamere, agira ishyari, intonganya, ateraganwa ajyanwa n’imiyaga y’imyigishirize, yitiranya umurimo w’Imana n’uw’abantu (kogeza)
  • Kwishimira umurage kuko akiri umwana, utafata inshingano cyangwa ibyemezo, ugomba gukurikirana amabwiriza y’ibisonga nubwo ari we nyir’ibintu byose.
  1. Imana yateguye uburyo bwo kudukuza, nitwe bo kubukoresha.

Muri ubwo buryo twavuga:

  • Ijambo ry’Imana
  • Umwuka wera
  • Itorero (Umuryango, abantu, impano n’imirimo itandukanye)

Yohana 21:15-17

2 Petero 1:3-4

Abefeso 4:11-15

  1. Inzira n’uburyo (ingamba) byo gushyira mu bikorwa kurerwa k’umwigishwa ni ibi bikurikira:
  • Inyigisho cyangwa gutozwa bijyanye n’urugero agezeho;
  • Gusubiza ibibazo by’umwigishwa;
  • Kugirana igihe nawe / ubuzima ku bundi
  • Guherekeza mu murimo cyangwa gukorana nawe ( kwiga binyuze mu kureba)
  • Koherezwa bikurikiwe na raporo y’umwigishwa ndetse n’uwamwakiriye.
  1. Igishushanyombonera cy’umwigishwa

Iki gishushanyo kigaragaza buri rwego rw’umwuka n’inyigisho bijyanye.

  1. Uruhinja – inyigisho z’ibanze
  2. Umwana – umurongo w’imyizerere
  3. Ingimbi – inyigisho y’umusirikare
  4. Umusore – inyigisho z’ubuyobozi
  5. Umuntu ukuze – inyigisho z’umwigishwa (zitandukanya)
  6. Urugero rushyitse – gutegura umuyobozi uyobora abandi bayobozi
  7. Gufata inshingano – gutegura umukozi.

ISOMO RYA GATATU: GUTEGURIRWA UMUHAMAGARO CYANGWA GUSOHOZA IMPAMVU YO KUBAHO (UMUHAMAGARO WO GUHINDURWA NGO UHINDURE IKINYEJANA CYAWE)

  1. IJAMBO RY’IBANZE

Imigani 16:4

Yeremiya 15:11

Yeremiya 29:11

Yesaya 46:10

Abaroma 8:30

Imana yaremeye ikintu cyose intego, iherezo, impamvu yo kubaho ku buryo nta kibaho cyangwa ubaho kubw’impanuka cyangwa nta mpamvu.                                                                                                                 Imana yadukijije ngo dusangire ubwiza bwayo nk’uko yabohoye Isirayeli mu maboko ya Farawo ngi ibajyane mu gihugu cy’isezerano gitemba amata n’ubuki yariyarahisemo yaranateguye kera.                   Imana ifite ubushake n’ubushobozi bwo kutujyana aho yaduteguriye kuva kera, rero dukwiye kuyizera.

Kuva 15:17-18

Hagati Egiputa na Kanani hari urugendo rushobora kuba ruto cyangwa rurerure bitewe n’uko umutima wacu witeguye kumvira Imana cyangwa kutayumvira.                                                                                       Ndetse birashoboka kutabona cyangwa kugera Kanani nk’uko bamwe baguye mu butayu.

Mu rugendo rugana kuri ubwo bwiza twateguriwe, dufite inshingano tugomba kuzikana no kwitaho tutari abanebwe cyangwa ngo duhore mu kwitotomba iteka.

Gukura cyangwa kumenya ubwenge ni ukumenya gushaka impamvu z’ikintu no kwemera gukora uruhare rwawe cyangwa inshingano yawe aho kwishimira gusa umusaruro.

Imigani 25:2 “ Icyubahisha Imana ni uko ikinga ibintu, ariko abami bo bubahishwa no kubigenzura”

Urugero: Umwana yishimira kurya umugati naho umukuriye yishimira kugira akazi ngo agire ubushobozi bwo guhora agura umugati, Umubyeyi wita ku nshingano, we azakora ubushake bwa shebuja kuko uburambe kw’akazi ke buzaterwa n’uko yishimiwe n’umukoresha we naho umubyeyi w’umunyabwenge we azatinya Uwiteka ugenga uwo mukoresha.

  1. UMUMARO WO GUTEGURWA

Kuva 23:29-30

Gutegeka kwa kabiri 8:2-3

Gutegeka kwa kabiri 8:14-20

Ku bwoko bwa isirayeli, iriya myaka 40 mu butayu yari iyo kubategurira kuzishimira Kanani mu kumvira Imana kuzuye aho kubarimbura.                                                                                                                             Imana isezeranya kurimbura abanzi ba Isirayeli ni ruto ni ruto kugira ngo ifashe Isirayeli kwitegura kuba mu gihugu cyabo ntacyo bikanga.

Ibyo bitwereka ko igihe bidusaba ngo twinjire mu mwandu wacu cyangwa mu masezerano yacu tuyishimire byuzuye mu mutekano wose bituruka ku kuryo twiteguye.

Ikibazo cyo gusobanukirwa: Uramutse ifite amasaha 8 yo gutyaza umuhoro no gutema igiti wahitamo ubuhe buryo?

  • Amasaha 2 yo gutyaza umuhoro ugatema igiti mu masaha 6 cyangwa
  • Amasaha 6 yo gutyaza umuhoro ugatema igiti amasaha 2

Sobanura impamvu y’igisubizo cyawe.

Imana yacu ifata gutegura nk’ingingo y’ingenzi mu muhamagara wacu no mu buzima bwacu muri rusange; ibyo bigaragarira mu buryo yateguye Umwana wayo ariwe Umwami wacu Yesu Kristo imyaka 30 y’ubuzima bwe kw’isi nyamara imukoresha imyaka 3 gusa byagize umusaruro kw’isi yose n’iteka ryose. Igihe cyo gutegurwa gikubye inshuro 10 icy’umurimo.

Ese wowe bimeze bite mu buzima bwawe?

Abaheburaho 5:7-8

Niba Umwami wacu Yesu yarigishijwe bivuze ko yateguwe, nkaswe twebwe, kuki tutakwamerera Data wo mu ijuri bk’abana bemerwa ngo adutegure imyifatire ikwriye kubw’inyungu zacu z’iteka ryose!

Abaheburayo 12:5-13

Luka 14:28-33

Iki cyanditswe kitwereka bihagije ko kutitegura ari ukwitegura gutsindwa ndetse ko intsinzi cyangwa kunesha nabyo bituruka ku buryo twiteguye cyane cyane ku bari mu ruhande rw’Uwiteka Imana yacu ugenga byose.

Bibiliya igaragaza ubuzima bw’abantu banyuze mu buryo bwose bwo gutozwa cyangwa gutegurwa mbere yo gusohoza impamvu yabo yo kubaho:

  • Yosefu wagurishijwe na bene se, agahinduka imbata n’imfungwa mbere yo guhinduka igikomangoma muei Egiputa ngo akize ubwoko bwe mu mapfa;
  • Mose wamaze imyaka 40 mu butayu mbere yo guhinduka ubohora ubwoko bwa Isirsyeri
  • Dawidi akorera Sawuli, amuhiga mbere yo kuba umwami wa Isirayeli;
  • Samweli iruhande rwa Eli mbere yo guhinduka umutambyi n’umuhanuzi wa Isarayeli;
  • Timoteyo iruhande rwa Pawulo…….

Umwanya ntiwaboneka ngo tuvuge n’abandi benshi n’uburyo bateguwe n’Imana binyuze mu bihe cyangwa mu gicucu cy’abantu cy’abantu Imana yashizeho ngo babategure.                                           Mbese isezerano rya kera si ryo gutegura isezerano rishya? Na Adamu wa mbere ntiyari uwo gutegura Adamu wa nyuma?

Izi ngero zose zerekana ukuntu Imana yita ku myiteguro mu mugambi wayo utangaje ifitiye abana bayo.

Abagalatiya 4:1-2

  1. INTAMBWE ZIGANISHA KU BWIZA (GUKOMERA)

2 Abakorinto 3:16-18

Izo ntambwe ni izi zikurikira:

  • Kwihana kuzana guhindukira no gushyirwaho ikimenyetso cy’Umwuka;
  • Guhishurirwa ibyanditswe iyo nyegamo imaze gukurwaho bituma umenya ukuri kuzana
  • Umudendezo / kubohoka gusanwa ari byo gutandukana burundu n’icyaduhuzaga n’umwanzi satani n’abambari be mu buzima bwacu bwa kera. Bishobora guherekezwa no gusubiza cyangwa gusenya byuzuye icyaheshaga umwanzi uburenganzira bwo kudukurikirana kugira ngo wishimire umudendezo dufite muri Yesu Kristo.

Yohana 8:31:35

Ibyakozwe n’intumwa 19:18-20

  • Guhindurwa (gutegurwa k’ubugingo bwacu / gusubizwa ku murongo/gutunganywa k’umutima wacu/guhindurirwa ibitekerezo kuba bishya/kuvunwa kwa kamere yacu)

Iyi ntambwe yasobanurwa nk’ihuriro ry’inzira cyangwa ibihe ubugingo bwacu bugomba kunyuramo kugira ngo twemerere ubuzima bw’Imana gutemba muri twe bukagera ku bandi.     Ni umurimo Imana ikora muri twe inyuze mu bitugoze kugirango itugerageze imenye ko kumvira kwacu kugeze ku rugero rushyitse. Ni ho twakira imbuto z’Umwuka cyangwa kamere y’Imana muri twe.

Guteka kwa kabiri 8:2

  • Gushyirwa mu mwanya ni intambwe yo gushyirwa ahantu, yo gutoranywa aho Imana iduhamagarirwa ubwiza bushya cyangwa izina, irangamimerere rishya ngo dusohoze inshingano y’umwihariko twahamagariwe cyangwa twateguriwe.                                              Tugahabwa rwro izina rishya nubwo tuba tugikeneye ubufasha bw’abadukuriye mu mwuka cyangwa abigisha.
  • Kwambikwa: Guhabwa ibyangombwa byose cyangwa kwakira ibikenewe byose ngo dusohoze intego runaka. Ni intambwe yo gushyirwa mu nshingano, gusigwa, koherezwa mu bisarurwa dufite Ubuntu bukenewe.
  • Guhabwa icyubahiro cyangwa gukomera ni intambwe yo kugaragara kuzuye k’umurimo w’Imana mu buzima bwacu no kubugaragaza mu isi binyuze muri twe.
  1. ABANZI CYANGWA INZITIZI KU GUHUNDUKA

2 Abakorinto 4:3-6

Abagalatiya 5:16-26

1 Yohana 2:15-17

1 Timoteyo 3:6-7

Dusesenguye neza ibi byanditswe tubona ko dufite abanzi batatu nyamukuri ari bo satani n’abadayimoni bakorera mu kirere, Isi itugose n’imikorere yayo inyuranye n’inzira z’Imana na Kamere yacu yifuza ibitunezeza ikorera muri twe.

Aba banzi uko ari batatu bafite gahunda n’imikoranire inoze ngo batubuze gusohoza impamvu yacu yo kubaho uko bikwiriye. Ikabanezeza ni ubuhumyi bwacu ku bijyanye n’iherezo ryacu mu Mwami (Umugambi mwiza afitiye ubuzima bwacu) bituma tubaho ubuzima bubi, bw’ubugumba kandi bwuzuye kwitotombera Imana.

Aba banzi bakorera guhinduka ishusho y’Imana bakayitwereka nk’ubugome ufite amategeko n’amabwirirza tugomba kubahiriza, twabirengaho tukabizira, uwo tugomba byose nyamara twe ntacyo tumuteze ho. Intego y’abanzi bacu bi ukuduhindura imbata z’ibyifuzo by’imitima yacu n’irari rya kamere zacu maze tugakorera inyungu za satani mu mikorere y’iyi si yangiritse yagiye kure y’Imana.

Binyuze mu kwihana by’ukuri no guhindukira Umwami Yesu Kristo, inyegamo ikurwaho tugashobora kumenya ukuri no kunesha uburiganya bw’umwanzi bwose.

Mu gutandukana n’ibihango n’amasezerano yose twagiranye n’umwanzi mu gihe cyashize cyangwa twakiriye mu murage, dushobora noneho kubaho ubuzima bw’umudendezo kure y’ububata bwa satani.

Ubwo amaso yacu amaze guhumuka kandi satani akaba yatakaje uburenganzizra bwose ku buzima bwacu, asigaranye umufatanyabikorwa umwe muri twe ari we kamere yacu (kubw’irari ryayo) cyangwa “jyewe” azajya akoresha rimwe na rimwe kudutinza kwinjira mu bwiza butubikiwe.

Guhindurwa kwacu rero mu Mwami kwakwihutishwa nuko rya rari rya kamere ritakigaburirwa kuko ari ibyitso bikomeye by’umwanzi muri twe. Igihe cyose kamere yacu izaba igikorana na satani tuzaneshwa, tugire integer nke biturutse imbere muri twe kuko agakiza ari ugupfa ku bwawe ngo ubuzima bwa Kristo bwonyine bugaragare.

Abagalatiya 2:20

Ibyakozwe n’intumwa 20:24

Yohana 12:24-25

Ibyahishuwe 12:11

  1. IMPAMVU N’UBURYO WAKWEMERA GUHINDURWA
    • Umumaro wo guhindurwa

Dukurikje ingingo ya 3, intambwe yo guhindurwa iri ku mwanya wa 4 bivuze ko iri hagati mu ntambwe 7 ziganisha ku bwiza cyangwa gukomera mu Mwami.

Nk’uko biri mu ntambwe eshatu za mbere bivuze guhindukira. Guhishurirwa cyangwa kumenya ukuri no kuboheka kugira ngo duhindurwe, dufite uruhare rwo gukora kandi iyo rukozwe neza, intambwe eshatu za nyuma arizo guhabwa umwanya, gutunga (kwambikwa) no guhabwa ubwiza biba ingaruka y’ako kanya igaragaza ko twahinduwe mu buryo bukwiriye.

Obadiya 1:17

Guhindurwa rero ni iby’ingenzi cyane mu gukura kwacu mu Mwami kuko bitabaye ibyo tutashobora guhagarara neza mu mwanya wose Imana yadushyiramo. Ni nako tutashobora gutunga ibyo Imana yaduteguriye keretse duhinduwe by’ukuri, naho ubundi twatwarwa n’imiyaga yose y’ubwibone n’irari rya kamere, bikatuzanira kurimbuka.

1 Timoteyo 3:1-7

Imana yacu ni umubyeyi wubahiriza inshingano udashobora guha inshingano zikomeye umwana utateguwe cyangwa utarakura; kuko byaba ari ukumushyira imbere y’umutego wa satani kubwo kurimbuka kwe. Niyo mpamvu, ari inshingani yacu kwemera guhindurwa ngo tube abakwiriye umwanya wose cyangwa kuzamurwa kose mu bwami bwa Data wo mw’ijuru; bitabaye uko kuzamurwa kose yaba ari amahirwe yo  kugosorwa n’umwanzi wacu satani. Turekere aho rero kwitotomba nk’aho Imana yatwibagiwe, ahubwo duhaguruke  dushake mu maso hayo kugira ngo duhindurwe dutegurirwe, gukora imirimo myiza yose cyangwa umwanya wose mu bwami. Ntabwo ari Imana idutinza ahubwo nitwe  tuyitinza ifata umwanya wo kuduhindura.

  • Icy’ingenzi kuruta ibindi

Abaheburayo 13:20-21

Guhindurirwa (Transformation) ni ijambo riziguye

Tans: binyuze muri, biciye muri

Formation: kurema / guha ishusho

Guhindurwa rero byasobanurwa nk’icyo gikorwa cyo gahabwa ishusho cyangwa kozwa mu mutima ibyari bitwuzuye kugira ngo ubuzima bw’Imana butembe bunyuze muri twe nk’umuyoboro utunganye uzira umwanda wose cyangwa kwigomeka kwa kamere.

Duhereye kuri ibi twavuga ko guhindurwa ari umurimo w’Imana yonyine muri twe kugira ngo dushobore gusohoza atari ubushake bw’Imana gusa cyangwa imirimo myiza yose nk’abagaragu bizerwa, ahubwo ngo ikore muri twe ibishimwa imbere yayo nk’abana bakundwa bayinezeza. Mu by’ukuri birashoboka gukora ubushake bw’Imana nyamara utayinezeza.

Umugaragu w’umunyabwenge, wumvira ashobora gukora ubushake bwa shebuja nubwo yaba atamukunda, icyo icyo bimusaba gusa ni ugutanga umusaruro mu rwego rw’akazi nk’igikoresho gityaje neza gifitiye nyiracyo umumaro.

Muri iki gihe cyacu, icyitaweho ni ubumenyi, si icyo uri cyo cyangwa umutima ugikorana cyangwa isano hagati y’umugaragu na shebuja.

Ku Mana yacu icyo yitaho mbere ni icyo turi cyo kuruta ibyo dutekereza ko twayikorera. Kuba inshuti yayo, umwana yishimira, umugeni ukiranuka bifite agaciro kuruta abagaragu b’abanyabwenge kuruta abandi ku isi kubw’urukundo n’umutima bafitiye shebuja. Kamere (umutima w’Imana) iza mbere y’imico myiza, imbuto z’Umwuka ziza mbere y’impano z’Umwuka.

Yohana 15:15-16

1 Abakorinto 13:1-2

2 Timoteyo 2:20-21

Guhindurwa rero gufite ntego yo gutuma tunezeza Imana mbere na mbere nk’ibikoresho by’icyubahiro, byera bizagirira umumaro nyirabyo nyuma y’aho akishimira kubikoresha.

  • Uburyo bufatika bwo kwemera guhindurwa
    • Kumenya neza udashidikanya ko Yesu Kristo yicaye kandi atuye muri twe nk’Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwacu bwose.
    • Kumenya neza udashidikanya ko satani n’ubwami bwe batagifite uburenganzira na bumwe kuri twe, abacu n’ibyacu.
    • Kwiyemeza kumugaragaro kwiyegurira Imana nk’upfuye ku isi ubereyeho Imana, ubeshejwe ho nay o, ubaho kubwayo yonyine (kwiyegurira Imana) no guhora ubyiyibutsa buri gihe cyose
    • Kubaho ubuzima bwa gahunda (discipline) mu gusenga, kwiyiriza no gusoma ijambo ry’Imana ufatanije n’abashakana Imana imitima iboneye (1 Timoteyo 4:8-16/ 2 Tim 1:22)
    • Kwisuzuma kenshi ngo turebe ko tubayeho ubuzima bugenda burushaho gusa nubw’Umwami (uko turushaho guca bugufi no kutagaragara ku bwacu ngo we arusheho kuzamurwa muri twe), no kureba niba tubeshaho aho tunyuze. Bitabaye ibyo, tugahagarika ibindi, tugashaka mu mas ohayo ngo tumwnye ikitagenda twongere duhagurukane n’Umwami mu mbaraga nshya.
  • Kuguma mu kubaho kw’Imana (umuriro ukongora) kugira ngo duhindurwe.

 

  • Abalewi 6:6,

Abalewi 24:1-3

Gutegeka kwa kabiri 5:29-31

Hoseya 6:4

Dukurikije ibi byanditswe bya bibiliya, dusobanukirwa uburyo Imana ari Imana ishaka guhozaho, gutitiriza idashaka iby’akanya gato cyangwa guca hejuru. Yategetse Abisirayeli kumenya neza ko umuriro udasinzira, uhora waka mu kubaho kwayo ndetse yitotombera uburyo Isirayeli ariyo Efurayimu yari afite urukundo rw’akanya gato, n’imitima yabo ntiyifuze guhora mu kubaho kwayo, mu gutinya ndetse no kumvira amategeko yayo. N’uyu munsi Imana yifuza ko tuguma mu kubaho kwayo kubw’umunezero wacu ushyitse ndetse n’uwabazadukomokaho.

  • Kuva 24:12

Abaheburayo 12:29

2 Abakorinto 3:7-11

1 Yohana 3:1-3

Zaburi 36:10

Imana ni umucyo kandi itura mu mucyo urenze ibisobanuro, iyo tugumye mu kubaho kwayo,  ntitumurikirwa gusa ahubwo natwe ubwacu duhinduka umucyo mu ishusho ya Data wa twese ku buryo isi iba itagishobora kwihanganira kutureba badashyizeho umwenda utwikira nk’uko byabereye Mose ku musozi w’Uwiteka. Imbere y’umuriro, ibuye ry’amazi rirashonga rigahinduka amazi atemba, nyuma rigahinduka umwuka uhumekwa. Niko natwe iyo tugumye imbere ye, duhindurwa gusa n’ishusho y’Umwami tuva mu bwiza tujya mu bundi.

2 Abakorinto 3:16-18

Urugero rwo kugereranya: Iyo ishyizwe ku muriro, inyama yari mbisi ibanza kumera k’ibabutse ariko ikiva amaraso, nyuma ikaba ihiye mu rugero, nyuma mu rugero rwiza, nyuma byiza ndetse byiza cyane. Niko natwe, iyo tugumye mu kubaho kwe duhindurwa cyangwa se dutegurwa nk’igihe cyo gutekwa kugera aho yuba duteguye neza cyane bisobanuye twiteguye gukoreshwa (kubw’icyubahiro cy’Imana)

  • Ni nde uzatura mu kubaho kwe?
  • Ni wawundi gusa watsindishirijwe, akezwa n’amaraso ya Yesu akabohorwa ububata bw’umwanzi bwose niwe ushobora kwegera no kuguma mu kubaho kw’Imana kuko ibyo bitemererwa buri wese ubyifuje. Ni kubw’ubuntu n’imbabazi dushobora kubyakira biturutse ku Mwami wa Yesu, wishyuye ikiguzi gikomeye cy’amaraso ye ngo atwiyegereze nk’abakiranutsi batsindishirijwe na we. Hashimwe Imana yacu yatwemereye kwegera intebe yayo y’ubuntu tudatinya kuhaguma.

Imigani 15:8

Zaburi 65:5

Yeremiya 30:21-22

Abefeso 2:11-19

Abaheburayo 4:14-16

  • Umuntu ushaka Imana gusa, yuzuye inyota yo kubona Imana nzima yonyine, umeze nk’imparakazi yahagira ishaka imigezi, uwo niwe uzabasha gutura mu kubaho kw’iyo Mana yifuza umutima wose.

Kuva 33:15

Zaburi 27:4-6

Zaburi 42:1-5

Zaburi 65:5

Zaburi 84:1-13

Matayo 5:6

  • Wa muntu gusa wanga gukiranirwa n’icyaha mu buzima bwe niwe uzashobora guhagarara mu kubaho kw’Imana, Imana year.

Zaburi 15:1-5

Abagalatiya 5:16-26

1 Yohana 1:5-7

  • Ni wawundi gusa witoza ubudasiba kuguma mu kubaho kw’Imana binyuze mu gusenga no gutekereza kw’ijambo ry’Imana, uwo niwe uzashobora kugira ako kamenyero ko guhora mu kubaho kw’Imana bikamuhindukira nka kamere ya kabiri ihabanye na kamere isanzwe idukurura itujyana kuri y’Imana.

2 Abakorinto 3:16-18

1 Abakorinto 9:23-27

1 Timoteyo 4:8-16

2 Timoteyo 2:22

Abaheburayo 12:11-14

  • Ni wawundi gusa ushakisha gutura mu kubaho kw’Imana, niwe uzashobora kunesha agahinda, gusharirirwa, ibishuko cyangwa izindi ntege nke za kamere kuko Umwuka uyiganza.

Ni mu kubaho kw’Imana twakira ihishurirwa ku mahitamo y’ingenzi dukora mu buzima bwacu, ndetse n’imbaraga zo kuzana gukira no gusanwa ku babikeneye cyane.

Ni muguhora dushaka mu maso he nanone dushobora kwitwara neza mu gihe cyo gukomera n’icyubahiro, bibera ikibazo utanyuze mu guhindurwa.

Mariko 14:32-41

Luka 5:15-17

Luka 6:12-13

  1. NI GUTE WASUZUMA URUGERO RWAWE RWO GUHINDURWA?

Zaburi 84:6-7

Yahana 15:8-16

Abaroma 8:29

Abefeso 4:13

Ibibazo bike byo kwisuzuma bidufsha kwibaza tukamenya niba turi mu nzira yo guhindurwa hamwe n’Umwami wacu Yesu Kristo.

  1. Ni iki abandeba baboneramo Yesu binyuze mu buzima bwanjye?
  2. Ni ki napfuyeho ku bwanjye bivuze irari ry’amaso, irari ry’umubiri n’ubwibone bw’ubuzima?
  3. Ni uruhe rwego rwanjye mu kwakira gushimwa (kwemerwa, gukomerwa amashyi n’abantu) no kugawa (kuvugwa cyangwa gusuzugurwa nta mpamvu)
  4. Ni iyihe nzara n’inyota mfitiye Imana hirya y’ibyo nkeneye? (ubuzima bwanjye bw’amasengesho bwasa bute ndamutse mfite ibyo nkeneye byose kw’isi?)
  5. Ndamutse ntakaje byose, naba nishimye, mpagijwe no gutunga Yesu wenyine nk’ubutunzi bumpagije?

7  INTAMBWE ZIGANISHA KU GUSOHOZA UMUHAMAGARO CYANGWA IMPAMVU YO KUBAHO

Izi ntambwe zikurikira zaciwemo n’abantu bo muri bibiliya nka Aburahamu, Mose, Yeremiya, Pawulo..

  1. Kugendererwa / guhura
  2. Guhabwa ubutumwa / ijambo ryihariye ryo kujyana
  3. Gukebwa cyangwa kubohoka cyagwa umubatizo
  4. Gushyirwa ku ruhande kubwo guhindurwa cyangwa gutegurwa mu mwihariko
  5. Gutoranywa
  6. Guhabwa ubushobozi cyangwa ibikoresho
  7. Kwinjira mw’iherezo rye cyangwa gusohoza umuhamagaro we.

IGICE CYA KABIRI: IHEREREKANYAMAKURU RYA BIBILIYA

ISOMO RYA MBERE: INYUNGURAMAGAMBO CYANGWA UBUSOBABURO BW’AMAGAMBO

  • Ubusobanuro rusange
  • Inkuru: ni ingingo itanga ubumenyi bugabanya urwikekwe (gushidikanya), ikanahindura imyifatire y’uyakiriye.
  • Ubutumwa: ni ihuriro ry’amakuru ashyizwe hamwe ahererekanwa hagati y’amasoko abiri; ibwohereza n’ibwakira.
  • Inzira cyangwa umuyoboro: ni uburyo bukoreshejwe mu gutanga ubutumwa cyangwa icyo bwishingikirijeho mu koherezwa.
  • Inyandiko: ni uhuriro rigizwe n’ubutumwa n’umuyoboro.
  • Igisubizo cyangwa ingaruka: ni ubutumwa bwoherezwa n’isoko yakira bk’igisubizo cyangwa ingaruka y’ubutumwa yakiriye mbere (ubwo butumwa bushobora ku bugambiriwe cyangwa butagambiriwe).
  • Gusakaza: ni uguhererekanwa k’ubutumwa mu cyerekezo kimwe buva ku isoko yohereza bujya ku isoko yakira ariko nta bushobozi bwo kwakira ubutumwa bw’igisubizo kigambiriwe.
  • Ihererekanamakuru: ni uguhana ubutumwa hagati y’amasoko abiri atandukanya, iyohereza n’iyakira binyuze mu muyoboro runaka kandi hari ubushobozi bwo kuvugana cyangwa guhana amakuru hagati y’ayo masoko yombi.
  • Igishushanyo cy’ihererekanyamakuru.

INDE (Isiko yohereza – ABWIYE IKI (Ubutumwa) – GUTE (Umuyoboro) – ABWIYE NDE (Isoko yakira) – ABYAKIRIYE ATE (Igisubizo)

Ihererekanyamakuru rishobora kugira umumaro ushitse, gufasha, kugira icyo ryongera, kuba ribi cyangwa kuba imburamumaro bitewe n’ibirigize.

  • Gukoresha ingero: ni uburyo bwo kugaragaza ukuri kw’ibibaho hakoreshejwe ibishushanyo cyangwa ibimenyetso.

Igisobanuro ni ikigaragara cyangwa ikimenyetso kigamije kwerekana ukuri runaka ari ko igisobanurwa (urugero: izina ry’umuntu ni igisobanura naho umuntu ubwe ni igisobanurwa)

Igisobanuro ni isano hagati y’igisobanura n’igisobanurwa (umugani ni igisobanura, icyo uvugaho ni igisobanurwa naho icyo uvuze by’ukuri ni igisobanuro)

Gukoresha ibimenyetso ni ingenzi cyane mu ihererekanyamakuru no mu mvugo yose kuko bifasha guhisha no guhishura mu buryo bwiza ubutumwa hagamijwe ihererekanyamakuru risobanutse.

Imvugo yose itunganijwe igizwe n’ibi bikurikira:

  • Urutonde rw’amagambo, inyunguramagambo bigize iyo mvugo (ari ryo huriro ry’ibisobanura), na
  • Ihuriro ry’ibisobanura rigamije kuvuga ibitekerezo cyamgwa ukuri kubaho (ibisobanurwa) mu buryo bwimvikana cyangwa busobanutse.
    • Ubusobanuro bushingiye kuri bibiliya
  • Bibiliya ni ubutumwa bw’Imana bwanditswe mu mpapuro (biva mu kilatini “Biblio” bivuze igitabo kigizwe n’amasezerano abiri) Imana ibwira umuntu kubw’agakiza ke k’iteka ryose n’ubusabane bwe n’Imana ye.
  • Ubutumwa bushingiye kuri bibiliya: ni urwunge rw’amakuru ashyizwe hamwe Imana ibwira abantu binyuze mu muntu ngo ibageze ku gakiza (binyuze kwihana no kwizera Yesu Kristo) cyangwa ngo ibakomeze.
  • Kubwiriza: ni ubutumwa bushingiye kuri bibilya butanzwe binyuze mu muntu (umubwirizabutumwa) hagamijwe kuzana abantu ku gakiza cyangwa kugira icyo biyemeza mu rugendo rwabo, mu busabane bwabo n’Imana.
  • Inyigisho ya bibiliya: ni ubutumwa bushingiye kuri bibiliya buteguwe mu murongo runaka, bugatangwa binyuze mu muntu hagamijwe gufashwa k’ubwoko bw’Imana.
  • Gusangira bibiliya: ni ukuganira kuri bibiliya hagati y’abantu babiri cyangwa barenze hifashishijwe uyubora ikiganiro.
  • Umugani cyangwa gusanisha: ni ugukoresha igishushanyo mu buryo bw’umugani cyangwa inkuru cyangwa urugero rw’ubuzima bwa buri munsi nk’igisobanura hagamijwe kuvuga ukuri cyangwa amahame ya bibiliya dushaka kwerekana.

ISOMO RYA KABIRI: NI GUTE WATEGURA UKANATANGA MU BURYO BUKWIRIYE UBUTUMWA BUSHINGIYE KURI BIBILIYA (GUSANGIRA, KUBWIRIZA CYANGWA INYIGISHO)

  • Gutegura

Kwitegura ni urwego rw’ingenzi cyane mu murimo wose kuko aribyo byemeza gutsinda cyangwa gutsindwa mubyo ukora byose. Kutitegura cyangwa kwitegura nabi ni ukwitegura gutsindwa.

Luka 14:28-32

  • Gutegurwa n’ubuzima

Gutanga ubutumwa bw’Imana cyangwa kuba umuntu uvugira Imana ni inshingano ikomeye yakagombye guhindisha umushyitsi umuntu wese uyisobanukiwe bigatuma yitoza kutajya hirya y’ibyanditswe no kuba umuyobora wizerwa udahindura cyangwa ngo ubangamire ubutumwa bw’Imana ku bantu bayo.

Tugomba kumenya neza ko nyir’ugutanga ubutumwa nyawe ari Imana naho ababwakira ari ubwoko bwayo, twe tukaba gusa umuyoboro cyangwa umuhuza usabwa kuba umwizerwa.

NTITUGOMBA KUVUGISHA BIBILIYA IBYO ITAVUZE TUGAMIJE KUVUGA IBITEKEREZO BYACU NUBWO BYABA ARI BYIZA GUTE.                                          NTITWISHINGIKIRIZA KURI BIBILIYA NGO TUVUGE IHISHURIRWA RYACU, NI BIBILIYA (IJAMBO RY’IMANA RYAHISHUWE) TUVUGA.

1 Abakorinto 4:1-2

1 Abakorinto 4:6

2 Abakorinto 3:5-6

2 Abakorinto 4:7

Ntituvuga gusa amakuru akusanije ahubwo ubuzima cyangwa umwuka uri inyuma y’ubutumwa bw’Imana niwo ugomba gutemba uva ku Mana ugera ku bantu. Niyo mpamvu ari ingenzi cyane kugira ubuzima byiyeguriye burundu Umwami kugira ngo tube umuyoboro unejeje kandi ugirira umumaro Umwami wacu.

2 Timoteyo 2:21

ICYITONDERWA:

  • Ubutumwa bushingiye kuri bibiliya ntibutegurwa iminsi mike cyangwa amasaha make mbere yuko butangwa kuko tubutegura iminsi yo kubaho kwacu yose; ibisigaye ni ukubuha ishusho gusa (icyerekezo) ngo tubone kubutanga imbere y’abantu.
  • Niba ubutumwa dushaka gutanga tuvugira Imana butadufashije ubwacu, ni gute twatekereza ko bwafasha abatwumva aribo bagabo n’abagore basa natwe?
    • Kwitegura mu masengesho

Kuba gutanga ubutumwa bwa bibiliya ari inshingano y’umwuka duhabwa n’Umwami Imana, ntidushobora kubikora kubwa kamere yacu kuko kamere idashobora kunezeza Imana cyangwa gukora ubushake bwayo.

Zakariya 4:6

Yohana 4:24

Yohana 6:63

Kuba ubutumwa bushingiye kuri bibiliya dushaka gutanga atari inyuguti ahubwo ari umwuka n’ubugingo, turasabwa kubikoreshwa n’Umwuka w’Umwami gusa. Nibyo bidutera gusenga, tugasenga, tukongera tugasenga ngo twoge mu mwuka w’Imana haba mu gutegura, dutanga ubutumwa ndetse na nyuma yo kubutanga.

Tugomba na gusenga kugira ngo abatwumva batikira inyuguti yica ahubwo bakire umwuka utanga ubuzima kandi bafate imyanzuro ihindura ubuzima bwabo kubw’icyubahiro cy’Imana.

  • Ingingo cyangwa intembwe zo gutegura ubutumwa bushingiye kuri bibilya

Ubutumwa bwa bibiliya bushobora gushingirwa ku cyanditswe cyangwa ku gice cyo muri bibiliya runaka, utanga ubutumwa ashaka gusangira ubutunzi bw’Umwuka cyangwa amahame icyo gice gihishura. Bushobora gushingirwa ku nsanganyamatsiko runaka cyangwa umuntu uvugwa na bibiliya hagamijwe kwerekana imyifatire runaka cyangwa amahame y’ubuzima.

Ubutumwa bwa bibiliya butegurwa mu ntambwe zikurikira:

  1. Gukusanya amakuru cyangwa ingingo zigize ubutumwa.

Ni igikorwa cyo kwegeranya (nta murongo) amakuru yose dushobora kubona ajyanye n’icyo dushaka kuvugaho.

  1. Gushyira hamwe amakuru

Ni aho wegeranya ingingo zivuga kimwe ukazishyira hamwe kugira ngo wirinde kwisubiramo mu magambo nta mpamvu.

  1. Guhitamo amakuru ajyanjye na buri gice cy’ubutumwa

Ni ukwegeranya ya makuru (yashyizwe hamwe ku ntambwe ya kabiri) mu byiciro cyangwa se kuyahuza n’ibibazo by’ingenzi mu ihererekanyamakuru:

  • INDE? IKI? KURI NDE? KUKI?….. Ni ibibazo byo kwitegereza bifasha gusobanura ingingo cyangwa umutwe wo kuvugaho.
  • KUBERA IKI? NI UHUWE MWIHARIKO IYI NGINGO IFITE CYANGWA UYU MUNTU AFITE? NI IRIHE TANDUKANIRO CYANGWA ISANO IFITANYE N’IZINDI NGINGO?….. Ni ibiazo byo gusesengura bigamije gukangura amatsiko y’abumva kuri iyo ngingo.
  • GUTE? NI IYIHE MYANZURO YO GUSHYIRA MU BIKORWA? NI IZIHE NZITIZI ZO KURENGA, WAZIRENGA UTE?
  1. Gutegura ubutumwa

Ni intambwe yo kubuha ishusho hakurikijwe ibice by’ingenzi bibugize aribyo, ijambo ry’ikaze, ibisobanuro n’umwanzuro.

  1. Gusoza n’igerageza ryo gutanga ubutumwa

Ni intambwe aho bashyira mu nyandiko ingingo zose mu mwihariko (ibishushanyo, amasengesho, indirimbo cyangwa ikindi gikorwa giteganijwe) nk’uko dutekereza kubivuga imbere y’ubwoko bw’Imana.

  • Gutanga ubutumwa bushingiye kuri bibiliya mu buryo bukwiriye

 

 

  • Imyifato cyangwa imyambarire y’utanga ubutumwa

Umugani w’ikinyarwanda uravuga ngo: “Umwana apfira mw’iterura” bishatse kuvaga ko byose bivana n’uko watangiye wakirwa, uko wifashe mu yandi magambo ingingo za mbere z’ubutumwa nizo zigena ibikurirkiraho.

Niba abagukurikiye badakuruwe n’uburyo utangiye, bizakugura cyane kwigarurira no kugumana imitima yabo ngo ubutumwa bubahinyuze bunabatere gufata icyemezo kijyanye n’ubutumwa bumvise. Ni iby’ingenzi cyane rero kwivuga cyangwa kwakirwa mu buryo bukwiriye no kuba wambaye mu buryo bwiyubashye, busukuye kandi butarimo gukabya.

  • Gukoresha umwanya

Ubutumwa burebure cyane burambira ababwumva kandi ntibugire umusaruro; kuko usanga wisubiyemo bityo abagukurikiye ugasanga batakikumva.

Gukoresha umwanya neza mu gutanga ubutumwa ni ingenzi mu ihererekanyamakuru: gukoresha neza hagati y’iminota 30 na 45 uvuga, 10 kugeza kuri 15 ku zindi ngingo z’ubutumwa arizo guhamagara, gusenga, indirimbo…. Mu gihe cyo kuvuga, ukoresha 10 kugera kuri 15% ukabije mu gutanga ijambo ry’ibanze, 50% ubatera umwete na 35% utanga uburyo bwo gushyira mu bikorwa, unabahinyuza cyangwa uhamagara.

  • Gutanga ubutumwa mu magambo

Ubutumwa bwa bibiliya butanzwe mu magambo kugira ngo bugire umusaruro bugomba kuba bwujuje ibi bikurikira:

  1. Kuvuga make, asobanutse kandi arasa ku ntego bivuze utisububiramo (ngo utange ibisobanuro bitari ngombwa) ahubwo usigira abantu inyota yo kumenya ibirenze ho.
  2. Kugaragaza ubuzima bivuze ko abagukurikiye bakwiriye kubona ko uri mubyo uvuga; ko ubuzima bwawe bugaragaza inyota yo kubaho mubyo uvuga bitari ugupfa gutanga ibyo wakuye mu gitabo rukana. Uko kuri kugaragarira mw’ijwi, imyifatire n’imvugo icika intega ubutumwa ubwe rimwe na rimwe.
  3. Kugira ubutware bivuze ko utanga ubutumwa agomba kuvugana ubutware nk’uwahawe inshingano n’Imana no gukiranuka nk’umuyoboro w’Imana ariyo soko nyakuri y’ubutumwa, atari nk’uje gutanga cyangwa gusaba ibitekerezo by’abantu ahubwo ubabwira icyo Imana itegereje ko bakora vuba kandi neza.
  4. Gusubiramo, gushimangira, kwibutsa, ku buryo abagukurikiye bashobora kwibuka ingingo z’ingenzi kuko zashimangiwe bihagije.
  5. Gushyira mu kuri, guhinyuza, gufata icyemezo bivuze ko abagukurikiye bagomba kumva mu butumwa ko ibyavuzwe atari ibidashoboka cyangwa ibigenewe urwego rw’abantu bamwe ahubwo ko ibisabwa ari ibishoboka gukorwa kandi na buri wese. Bagomba no kumva ikibahinyuza mu buryo bweruye bisobanuye icyo bategerejweho cyangwa icyemezo bagomba gufata ngo bitabe umuhamagaro watanzwe mu butumwa.
    • Gukoresha ibishushanyo

Gukoresha ingero mu buryo buteguye ni iby’umumaro cyane mu ihererekanyamakuru rya bibiliya kuko bifasha gukurura no kugumana amatsiko y’abagukurikiye haba mu ntangiriro ndetse no mu butumwa hagati, ndetse no gutegurira abagukurikiye impinyuza cyangwa umuhamagaro bari buhabwe.

Dushobora gukoresha ibishushanyo bitatu tugereranije: kimwe mu ntangiriro, ikindi hagati, icya gatatu dusoza ngo dukangure amatsiko y’abadukurikiye ndetse  tubategurira gufata icyemezo.

Ibyo bishushanyo bitatu byaba bihagije, kugira ngo tudafungura ubutumwa bwa bibiliya.  Ibishushanyo bishobora kuva muri bibiliya, mu buzima busanzwe cyangwa mu byaranze ubuzima bw’abantu mu mateka cyangwa biriho nubu binyuze mu bitangazamakuru binyuranye. Bishobora no guturuka mu mfashanyigisho z’ubumenyi bwigishwa.

Icyitonderwa: mu gihe dukoresheje ibishushanyo bivuye mu mfashanyigisho z’ubumenyi, tugomba kwizera ukuri kwabyo ndetse no kugaragaza isoko yabyo kubw’impamvu zo kuba abanyakuri mu byo tuvuga.

  • Gushyira mu bikorwa
    • Gutegura ubutumwa bushingiye kuri bibiliya ku mitwe y’amagambo akurikira:
  • Urukundo rw’Imana;
  • Kwanga ikibi;
  • Gutinya Uwiteka;
  • Kuki Yesu agomba kugaruka kw’isi?;
  • Kumvira biruta ibitambo
    • Gutegura ubutumwa bushingiye kuri bibiliya ku gice cy’ibyanditswe gikurikira:
  • Itangiriro 16:2Sarayi abwira Aburamu ati dore Uwiteka yanyimye urubyaro. Ndakwinginze gira umuja wanjye inshoreke, ahari nazabonera urubyaro kuri we; Abarumu yumvira Sarayi”
  • 1 Abakoronto 15:19Niba muri ubu bugingo Kristo ariwe twiringiye gusa, tuba duhindutse abo kugirirwa impuhwe kuruta abandi bantu bose”
  • Luka 13:16Kandi uyu ko ari umukobwa wa Aburahamu, akaba amaze iyi myaka cumi n’umunani aboshwe na satani, ntiyari akwiye kubohorwa iyi ngoyi ku munsi w’isabato?
    • Gutegura uruhererekane rw’inyigisho ku buzima bwa:
  • Nowa
  • Aburahamu
  • Rebeka
  • Esawu
  • Yakobo
  • Isirayeli
  • Yozefu
  • Debora
  • Dawidi
  • Abigayili